• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Ubwanditsi 25 Jul 2019 IKORANABUHANGA

Komisiyo Ishinzwe Ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Trade Commission, FTC) yatangaje ko Facebook yemeye kwishyura miliyari $5 z’amande kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze, bitandukanye n’amategeko agenga ubucuruzi icyo kigo cyemeye.

Iki ni cyo gihano gihambaye FTC ihaye ikigo cy’ubucuruzi kubera amakosa cyakoze, ndetse gihwanye n’inyungu ya Facebook mu kwezi.

Facebook imaze iminsi ikorwaho iperereza ku buryo umutekano w’abayikoresha urindwa, nyuma y’ibibazo yagiye ivugwaho.

Muri Werurwe 2018 byatangajwe ko Ikigo Cambridge Analytica cyinjiye mu makuru y’abantu benshi bigira ingaruka kuri konti zigera kuri miliyoni 87, ndetse ngo ibyavuyemo byifashishijwe mu matora ya Perezida wa Amerika mu 2016 no muri Karamampaka ya Brexit mu Bwongereza.

Iperereza ryaje kwaguka rigera no ku ikoranabuhanga ribasha kugaragaza isura y’abantu bari mu ifoto runaka, bakoresha Facebook.

Umuyobozi wa FTC, Joe Simons, yagize ati “Nubwo habayeho amasezerano menshi kuri miliyari z’abayikoresha hirya no hino ku Isi ko igiye kurinda uburyo amakuru yabo atangazwa, Facebook yarenze ku mahitamo y’abakiliya bayo.”

Facebook kandi yategetswe gushyiraho akanama kagenzura ibijyanye n’umutekano w’abayikoresha, katazaba kagenzurwa na Mark Zuckerberg uyobora iki kigo.

Zuckerberg yavuze ko bemeye kwishyura amafaranga baciwe, “ariko igikomeye, tugiye gukora impinduka mu mikorere mu buryo dukora ibigenewe abakiliya bacu n’uburyo tuyobora iki kigo.”

Yemeye ko iki kigo gifite inshingano zo kurinda ubusugire bw’abakoresha serivisi zacyo.

Komisiyo Ishinzwe Isoko ry’imari n’imigabane nayo yatangaje ko Facebook yemeye kwishyura miliyoni $100 z’ibihano yaciwe, kubera ko yatangaje amakuru ayobya, ku bijyanye n’ingaruka z’ikoreshwa nabi ry’amakuru ari kuri Facebook.

Ibyo byatumye umugabane wa Facebook umanuka ku isoko ry’imari n’imigabane kuri uyu wa Gatatu.

2019-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Ubwanditsi 12 Jul 2019
U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

Ubwanditsi 10 Mar 2020
MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ubwanditsi 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye  agahigo
IMIKINO

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.
Amakuru

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021
Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe
Mu Mahanga

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Ubwanditsi 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru