• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Ubwanditsi 25 Jul 2019 IKORANABUHANGA

Komisiyo Ishinzwe Ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Trade Commission, FTC) yatangaje ko Facebook yemeye kwishyura miliyari $5 z’amande kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze, bitandukanye n’amategeko agenga ubucuruzi icyo kigo cyemeye.

Iki ni cyo gihano gihambaye FTC ihaye ikigo cy’ubucuruzi kubera amakosa cyakoze, ndetse gihwanye n’inyungu ya Facebook mu kwezi.

Facebook imaze iminsi ikorwaho iperereza ku buryo umutekano w’abayikoresha urindwa, nyuma y’ibibazo yagiye ivugwaho.

Muri Werurwe 2018 byatangajwe ko Ikigo Cambridge Analytica cyinjiye mu makuru y’abantu benshi bigira ingaruka kuri konti zigera kuri miliyoni 87, ndetse ngo ibyavuyemo byifashishijwe mu matora ya Perezida wa Amerika mu 2016 no muri Karamampaka ya Brexit mu Bwongereza.

Iperereza ryaje kwaguka rigera no ku ikoranabuhanga ribasha kugaragaza isura y’abantu bari mu ifoto runaka, bakoresha Facebook.

Umuyobozi wa FTC, Joe Simons, yagize ati “Nubwo habayeho amasezerano menshi kuri miliyari z’abayikoresha hirya no hino ku Isi ko igiye kurinda uburyo amakuru yabo atangazwa, Facebook yarenze ku mahitamo y’abakiliya bayo.”

Facebook kandi yategetswe gushyiraho akanama kagenzura ibijyanye n’umutekano w’abayikoresha, katazaba kagenzurwa na Mark Zuckerberg uyobora iki kigo.

Zuckerberg yavuze ko bemeye kwishyura amafaranga baciwe, “ariko igikomeye, tugiye gukora impinduka mu mikorere mu buryo dukora ibigenewe abakiliya bacu n’uburyo tuyobora iki kigo.”

Yemeye ko iki kigo gifite inshingano zo kurinda ubusugire bw’abakoresha serivisi zacyo.

Komisiyo Ishinzwe Isoko ry’imari n’imigabane nayo yatangaje ko Facebook yemeye kwishyura miliyoni $100 z’ibihano yaciwe, kubera ko yatangaje amakuru ayobya, ku bijyanye n’ingaruka z’ikoreshwa nabi ry’amakuru ari kuri Facebook.

Ibyo byatumye umugabane wa Facebook umanuka ku isoko ry’imari n’imigabane kuri uyu wa Gatatu.

2019-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Ubwanditsi 24 May 2018
Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 17 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo rigenewe Abanyamakuru:  Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo
Mu Rwanda

Itangazo rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego
Amakuru

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Amavubi aratangira uregendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 akina na Mozambique bakinire muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Amavubi aratangira uregendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 akina na Mozambique bakinire muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 02 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru