• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

Ubwanditsi 10 Mar 2020 IKORANABUHANGA

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera imiti yica imibu itera Malaria, iyisanze mu ndiri yayo nko mu bihuru, mu bishanga, imibande, ahari ibidendezi by’amazi n’ahandi, hakoreshejwe indege zitagira umupilote zizwi nka drones.

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti “Kurwanya Malaria bitangirire kuri njye” yatangijwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, mu gishanga cya Rugende gihingwamo umuceri.

Ni gahunda izajya ikorwa hifashishijwe indege nto zifite ubushobozi bwo kwikorera igicupa gifite ubushobozi bwo gutwara litiro 12, ikazuhera ku buso bungana nibura na hegitari 20 mu isaha imwe. Bivuze ko ku munsi ishobora gutera ahantu hanini cyane umuntu atasoza akoresheje intoki.

Iyi ndege igenda itera mu gace gaherereyemo imibu n’amagi bitera Malaria kurusha ahandi ikurikije ishusho iba yafashwe ihagaragaza.

Uyu mushinga u Rwanda ruwufatanyije na Sosiyete y’Abanyarwanda yitwa ‘Charis Unmanned Aerial Solutions’. Uzunganira izindi gahunda zisanzwe zo guhashya Malaria zirimo gukwirakwiza mu baturage inzitiramibu, gutera imiti mu bishanga, mu nzu n’ahandi hari indiri y’imibu itera iyi ndwara, kwegereza abaturage ubuvuzi, aho uyu munsi abajyanama b’ubuzima babasha kuyisuzuma no kuyivura n’izindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko uyu munsi ari amateka ku Rwanda kubera gahunda idasanzwe rutangije muri gahunda yo kurwanya Malaria.

Yavuze ko iki gikorwa ari nko gusanga umwanzi mu ndiri ye mbere y’uko akugabaho igitero, ukamutanga.

Ati “Turi kureba uburyo dukoresheje ikoranabuhanga twakongera uburyo bwo kurwanya Malaria dusanga imigi y’imibu aho iterera amagi tukayicira hariya mbere y’uko ikura.’’

Dr Ngamije yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda bari bamaze kugira ibyabo gahunda zo kurwanya Malaria ariko n’abari barasigaye bashishikarizwa kubigira ibyabo kuko ntawe ugomba gusigara inyuma kugira ngo intego yo kuyirandura igerweho.

Ati “Turashaka kugira ngo iri koranabuhanga ryifashisha indege zitagira umupilote abe ariryo dukoresha kuko tubifitemo inyungu zitandukanye ugereranyije n’ubundi buryo twakoreshaga.”

Ni uburyo bwasabaga gufata abaturage bakazenguruka ibishanga bareba aho imibu iri, bagasubira inyuma bayitera imiti, bigatuma imyaka yangirika n’abantu bakamara umwanya babikora kandi ari benshi n’umuti mwinshi kuko waterwaga n’ahatari imibu.

Abatuye mu Murenge wa Rusororo iki gikorwa cyatangirijwemo bavuga ko kizabafasha kugabanya umubare w’abayirwaye nk’uko Gashema Jean Damascène yabisobanuye.

Ati “Turimo kubona turiya tudege tugenda dutera umuti, twizeye ko bizadufasha, umubare w’abarwaraga Malaria kubera iriya mibu ivuye mu bishanga no mu bihuru n’ibidendezi by’amazi ikagabanuka.”

Mugenzi we witwa Muberanyambo Antoine yagize ati “Bari barampimbye Malaria kubera kuyirwara cyane ariko abajyanama b’ubuzima bamaze kuza natangiye kwivuza ku gihe kubera nivurizaga ku gihe ubu nabashije kwiteza imbere. Mbere narwaraga gatatu mu cyumweru ariko ubu nsigaye mara umwaka wose ntayirwaye. Izi ndege rero zigiye kutwunganira mu bikorwa byacu twakoraga byo kuyirwanya dukoresheje amaboko.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Malaria yagaragaye ku barwayi basaga miliyoni 3.9.

Mu mezi 12 ashize ya 2019, Malaria yagaragaye ku bantu miliyoni 3.7 bavuye kuri miliyoni 4.8 yagaragayeho mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bisobanuye ko abo yagaragayeho bagabanutseho 21% hagati y’iyo myaka.

Imibare kandi igaragaza ko iyi ndwara iri mu zihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abo yica bagabanutse cyane kuko bageze kuri 264 mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2018/2019 mu gihe mu 2016/2017 yishe 663 bangana n’igabanuka rya 60%.

Minisante igaragaza ko uyu mwaka izatanga inzitiramibu zisaga miliyoni 7.5 zirimo 3.5 zizakorerwa mu gihugu ndetse ko uturere 12 tuzaterwamo imiti yica imibu.

2020-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa

Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ubwanditsi 24 May 2025
Umukobwa w’iRobot yitwa  ” Sophia ” yamamaye kubera ubwenge buhambaye izagaragara mu nama ya Transform Africa i Kigali

Umukobwa w’iRobot yitwa ” Sophia ” yamamaye kubera ubwenge buhambaye izagaragara mu nama ya Transform Africa i Kigali

Ubwanditsi 15 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera
Mu Mahanga

Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Ubwanditsi 13 Sep 2016
Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC
Amakuru

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Ubwanditsi 18 Jan 2025
Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro
HIRYA NO HINO

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Ubwanditsi 15 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru