• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

Ubwanditsi 19 Sep 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatangije poromosiyo cyise “Izihirwe” irimo ibihembo bitandukanye nk’inka, ihene, moto, televiziyo, amafaranga n’ibindi, mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayo mu kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda.

Iyi poromosiyo “Izihirwe”yatangijwe kuri uyu wa Kabiri. Kugira ngo umuntu abe mu begukana ibihembo, ntacyo bimusaba uretse kuguma ku murongo wa MTN.

Asabwa kwandika 20 ahagenewe ubutumwa bugufi akabwohereza kuri 2018 cyangwa agakanda *140*6# ubundi agahamagara.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré, yavuze ko buri cyumeru bazajya batanga inka ebyiri na moto imwe.

Yagize ati “ Izihirwe na MTN ni gahunda igamije kugira ngo dufatanye n’abakiriya bacu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 tumaze dukorera mu Rwanda, ni gahunda yihariye kuko nta kiguzi gisabwa umukiliya kugira ngo ayinjiremo ahubwo icyo asabwa ni uguhora ku murongo.”

Yakomeje avuga ko muri iyi poromosiyo harimo ibihembo byinshi, aboneraho gusaba abakiriya ba MTN kutava ku murongo kugira ngo bazabashe kuba mu banyamahirwe babyegukana.

Umuturage witwa Benihirwe Faustin, yavuze ko bishimiye cyane iyi poromosiyo kuko ibagaragariza ko MTN Rwanda ihora ibazirikana.

Yagize ati “Ibi byatunejeje cyane kubona badutegurira poromosiyo nk’iyi idasaba ikiguzi kugira ngo gusa twishimane kuko byatweretse ko MTN ihora izirikana abakiriya bayo.”

Biteganyijwe ko iyi Poromosiyo ya Isanzure na MTN izamara amezi atatu ndetse ikazagera mu bice byose by’Igihugu.

Muri ayo mezi atatu abakiliya batoranyijwe bazajya bahabwa guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi ku buntu cyangwa bahabwe internet, ku murongo wa mbere mu Rwanda mu itumanaho.

Ibihembo bikomeye bizajya bitsindirwa buri cyumweru na buri kwezi, birimo amafaranga, televiziyo, ihene, radio, telefoni, amatike ya resitora na sinema.

Ku banyamahirwe kandi hazatangwa inka, ihene, moto nshya 13 n’ibindi.

MTN Rwanda inavuga ko abatsinze bazajya bahamagarwa na telefoni yayo imaze kumenyerwa ya 0784000000, kujya mu batsindira ibihembo bikaba nta kiguzi kandi uwatsinzwe ntagire icyo asabwa kubanza gutanga.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker

Abahanzi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iyi poromosiyo

Abayobozi ba MTN Rwanda mu gutangiza poromosiyo ‘Izihirwe’

Ibihembo bizagenda bitangwa birimo moto nshya

2018-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”
ITOHOZA

Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Rayon Sports ikoze akazi katoroshye ko gusinyisha umutoza wabahesheje igikombe cy’amahoro
IMIKINO

Rayon Sports ikoze akazi katoroshye ko gusinyisha umutoza wabahesheje igikombe cy’amahoro

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi
Mu Mahanga

Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru