• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Ubwanditsi 24 Jun 2019 IKORANABUHANGA

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko Amerika yagabye igitero cyo kuri mudasobwa ku ntwaro za Irani, mu gihe Perezida Donald Trump yisubiragaho ku bitero by’indege kuri iki gihugu.

Icyo gitero cyabujije gukora mudasobwa z’igisirikare cya Irani zigenzura iterwa ry’ibisasu bya roketi na misile, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Washington Post.

Iki gotero cyakozwe na US mu rwego rwo kwihimura kuri Iran yarashe kuri drone yayo ndetse inihimura ku bitero byagabwe ku bwato bwayo butwara ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman yegetse kuri Irani, nkuko ikinyamakuru the New York Times kibitangaza.

The New York Times yongeyeho ko icyo gitero cyari kigamije kuba gihagaritse izo mudasobwa mu gihe runaka.

Abavuganye n’ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bavuze ko icyo gitero cyari kimaze ibyumweru byinshi cyarateguwe.

Nta buryo budafite uruhande bubogamiyeho bwo kwemeza ibyabaye kuri izo mudasobwa z’igisirikare cya Irani.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Minisiteri y’umutekano mu gihugu y’Amerika yaburiye ko Irani nayo iri gushaka kugaba ibitero byo kuri mudasobwa kuri Amerika.
Amerika yanashyiriyeho ibihano Irani, ibihano Perezida Trump yavuze ko “bikomeye”.

Yavuze ko ibyo bihano byari bicyenewe mu kubuza Irani kubona intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ndetse ko ibihano Irani yafatiwe mu rwego rw’ubukungu bizagumaho keretse yisubiyeho.

Irani yahakanye ivuga ko itigeze igaba ibitero ku bwato bw’Amerika, ndetse ko iyo drone yahanuye yari yinjiye mu kirere cyayo mu rukerera rwo ku wa kane – Amerika yo igashimangira ko drone yayo yarasiwe mu kirere ubundi gihuriweho n’amahanga atandukanye, kitari icya Irani.

Umwuka w’ubushyamirane ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize, Irani yatangaje ko izarenza ikigero cyemewe ku rwego mpuzamahanga muri gahunda yayo ya nikleyeri.

Mu mwaka ushize wa 2018, Amerika yikuye mu masezerano yari yagiranye na Irani mu mwaka wa 2015, agamije kugabanya ibikorwa bya nikleyeri bya Irani.

Bwana Trump yavuze ko adashaka kurwana na Irani, ariko aburira ko intambara iramutse ibaye yaba ivuze “gusenyuka burundu” kwa Irani.

Ubu Amerika yasabye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye ko gaterana ejo ku wa mbere kakiga kuri Irani. Ni ukuvuga kuri uyu wa mbere dutangiye.

Inkuru ya BBC

2019-06-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Ubwanditsi 22 May 2018
Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Ubwanditsi 03 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ubwanditsi 21 Jan 2021
Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi

Ubwanditsi 15 May 2016
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ubwanditsi 04 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru