• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Ubwanditsi 22 Aug 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ategerejwe mu gihugu cya Arménie kuri uyu wa Gatatu, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushaka amaboko yo kumushyigikira mu matora ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Biteganyijwe ko mu nama rusange y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF izabera i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, hazaba amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya, aho Mushikiwabo ahanganye n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean usanzwe muri uyu mwanya.

Nk’uko yabitangaje binyuze kuri Twitter, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Arménie yagize iti «Ku wa 22 na 24 Kanama, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, @LMushikiwabo (Louise Mushikiwabo), azasura Arménie. Mu ruzinduko rwe, hateganyijwe ibiganiro hagati ye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arménie, @ZMnatsakanyan (Zohrab Mnatsakanyan). »

Kuri uyu mugabane wa Asia, Minisitiri Mushikiwabo aheruka mu ruzinduko muri Cambodge aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Prak Sokhonn, ku wa 9 Kanama.

Cambodge ni igihugu gifite amateka akomeye muri OIF, kuko Norodom Sihanouk wakibereye umwami, Habib Bourguiba wabaye Perezida wa Tunisia, Léopold Sédar Senghor wayoboye Sénégal na Hamani Diori wayoboye Niger, bafatwa nk’abasekuruza ba Francophonie.

Michaëlle Jean na we ntiyicaye kuko yakomeje kugenda na we ahura n’abayobozi bakomeye barimo nka Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, mu ruzinduko yagiriyeyo ku wa 31 Nyakanga -1 Kanama 2018.

Ymugaragarije ko ‘yifuza gukomeza umurimo we, ibikorwa na gahunda n’amasezerano’ yatanze nk’umuyobozi wa OIF guhera muri Mutarama 2015.

Aheruka no kugirana ibiganiro kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe wa Arménie, Nikol Pachinian, ku myiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izahabera, no ku ruzinduko ateganya muri icyo gihugu kuva ku wa 10 -13 Ukwakira 2018.

OIF igizwe na leta na za guverinoma zigera kuri 58 nk’abanyamuryango, hakiyongeraho ibihugu 26 bifatwa nk’indorerezi.

2018-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Ubwanditsi 09 May 2023
Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 26 Aug 2019
Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Ubwanditsi 14 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria
ITOHOZA

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Ubwanditsi 26 Sep 2017
BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo
UBUKUNGU

BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 07 May 2019
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo
Amakuru

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Ubwanditsi 07 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru