• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ikinyamakuru cya Guverinoma  ya Uganda, The New Vision mu nyandiko yacyo yasohotse ku Cyumweru kuwa 2 Kamena 2019,cyanditse inkuru mu nyuguti nini cyanee ku rupapuro rwacyo rubanza yagiraga iti, iby’ iyicwa rw’uwahoze arinda Kagame byamenyekanye ”. Iki Kinyamakuru kikaba cyaravugaga ku rupfu rwa Camille Nkurunziza, umwe mubahoze ari inkoramutima y’umutwe w’iterabwoba Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa, ubwo  uyu nyakwigendera  Camille Nkurunziza yarimo kugerageza kwiba imodoka mu Mujyi witwa CapeTown ho muri Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu.

Ikinyamakuru The New Vision kikaba ari kimwe mu bindi  za mirongwingahe byandikirwa muri Uganda, utibagiwe n’ibinyamakuru byo kuri murandasi , za televiziyo, n’imbuga nkoranyambaga , byahise bisamirahejuru inkuru y’urupfu rwa Nkurunziza mu rwego rwo kugaragaza ko URwanda  rwari rubibifitemo uruhare.

Kandi ibyo bitangazamakuru byose bikaba byarandikaga bigoreka, ko urwo rupfu rwatewe n’impamvu za politike, mbere y’uko inzego z’umutekano zo muri Afurika y’Epfo zitaragira icyo zibivugaho kugeza magingo aya.

Nyamara kandi uwari no kureba ku bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo bibiri gusa, yajyaga guhita abona ko Nkurunziza yapfiriye mu gikorwa cy’ubujura.

Buri mutwe w’inkuru yabaga yanditswe n’ibinyamakuru byo muri Uganda yagiraga iti, “Nkurunziza wahoze ari umwe mu barinda Kagame [ Ibi si ukuri kuko  Nkurunziza Camille iryo zina ritigeze riba mu barindaga Kagame] “.Kandi nyamara kuba Nkurunziza yarigeze kuba mu nzego z’umutekano z’URwanda  wari Sergeant, ntaho bihuriye n’iyo nkuru y’Ubujura.

ChimpReports na Daily Monitor byageragezaga kubyenyegeza, aho byongeyeho ko ngo mu byumweru bike Perezida Kagame yari muri Cape Town mu irahira rya Perezida Ramaphosa ”!

Byose bikaba byaragaragazaga guharabika URwanda, ngo  ibi byaba byarateje urupfu rwa Nkurunziza.

“Kuba batandukiriye , bagerageza kuzana URwanda mu gikorwa cy’ububandi kandi Polisi yo muri Afurika y’Epfo yari mu gikorwa cyo kurasa abacyekwagaho kuba inkozi zibibi, byatuma umuntu agera ku mwanzuro ko ubunyamwuga bw’ ibitangazamakuru ryo muri Uganda, bukemangwa kandi rishobora kuba ryarashyizwe mu kwaha k’ubutegetsi bwa Museveni buri mu manegeka, gusa nk’igikoresho cyo mu ntambara ku Rwanda, cyangwa se ko iryo tangazamakuru rya Uganda bajyaga badukangisha gutera imbere mu bunyamwuga, ahubwo ryataye  burundu amahame agenga ubunyamwuga mu itangazamakuru rikorera kuri uyu mugabane !” nkuko bivugwa n’umusesenguzi w’itangazamakuru uba IKigali utarashatse ko amazina ye atangazwa.

Urubuga rw’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo “The Times”, ari nacyo Kinyamakuru gikomeye muri Afurika y’Epfo cyatangazaga icyo gikorwa nkuko buri muntu wese yari yabyumvise, harimo n’igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo South Africa Police(SAPS), kandi ko n’ababyibonye n’amaso babihamya: Polisi yo muri Cape town yabonye imodoka icyekwa kuba iyamabandi yibwe. Ubwo abari bayibye babonaga polisi, bayitwaye vuba cyane bihuta, n’igihunga cyinshi bityo bagonga izindi modoka eshatu.Ibi bikaba byarabereye ahitwa Goodwood, mu nkengero z’Umujyi.

Umwe muri abo bageragezaga kwiba imodoka, akaba yarasohokanye icyuma agerageza kugitera umwe mu ba polisi. Bityo abapolisi bahise barasa, bica uwo mugabo barongera barasa amasasu umunani iyo modoka abacyekwagaho kuba ibisambo bagenderagamo. Nuko Nkurunziza apfira muri icyo gikorwa.

Ibivugwa n’igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo, n’iperereza ryigenga rya polisi, byarumvikanaga neza, ko biriya byari igikorwa cy’ububandi cyari cyigamije gutuma imodoka yibwa, ariko uwo mugambi ukabapfubana, akaba aribyo itangazamakuru ry’umwuga ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje.

Ariko kandi kugeza uyu munsi, amakuru y’ukuri ku byabaye, amaze kujya ahagaragara, nubwo The New Vision nabigenzi byayo  bitarava ku izima, mu rwego rwo gutangaza amakuru y’ibihuha. Mugihe ibindi binyamakuru byinshi byo muri Uganda byari byagoswe n’ikimwaro, bityo bihitamo kuruca birarumira, nyuma y’uko ibihuha byari byaranditse binyomorejwe, ukuri kukajya ahagaragara.

Isesengura rikaba rigaragaza ko kuba ihitamo ry’amagambo  y’umutwe w’inkuru yakoreshejwe inyuguti zifashe cyane, ku rupapuro rubanza, bavuga ngo  “ibindi bishyashya” New Vision yari ifite icyigendererwa cyimwe: Kuyobya abasomyi ko URwanda rwari inyuma yiryo yicwa”.

Nta bindi bishyashya byigeze bigaragara muri iyo nyandiko. Sunday Vision yafashe interuro nkeya gusa, kuva mu Kinyamakuru cyitwa  the Johannesburg daily,  ibiri amambo yanyomozaga iyari yaranditswe n’ikinyamakuru cy’I Kampala kiyikabiriza mu mutwe cyari cyayihaye mbese cyemeza neza ko Nkurunziza yishwe n’urufaya rw’amasasu ya polisi.

Bikaba byaratumye abasesenguzi batangara bibaza niba Ikinyamakuru cya  Guverinoma ya  Museveni cyirimo gukwirakwiza ibihuha ngo URwanda rurimo gukoresha Igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo mu kwica abo icyo cyinyamakuru cyita abanzi!”

“Ni iki kindi umuntu yakwibaza kuba Uganda ikomeje gutsimbarara ishyira URwanda  mu bikorwa bya polisi yo muri Afurika y’Epfo , ese yaba irimo kurinda abaturage bayo  ibikorwa by’ububandi?” bamwe bakora mu itangazamakuru baba IKigali batangajwe n’uko, ariko aho bigeze, ntawakwirirwa atangazwa nibyo New Vision yandika ku Rwanda,”nkuko bivugwa numwe mu banditsi bakuru bo mu Rwanda.

Avuga ku byandikwa n’ibitangazamakuru byo uri Uganda, uhagarariye URwanda muri Afurika y’Epfo Vincent  yagize ati, icyibaye cyose kuri bo, kiba ari intwaro ya politike bifashisha kurwanya  URwanda

Ikinyamakuru The New Vision mu bihe bishize cyakomeje gukwirakwiza ibihuha cyanyuzaga mu mpapuro cyabaga cyashyize imbere hagati mu kinyamakuru, cyangwa se n’impapuro zose zuzuye, kigaragaza abanzi b’URwanda, icyavugwaga cyose ku Rwanda ntakukivuguruza , nkaho ari ukuri kw’Ivanjiri . Kayumba Nyamwasa, David Himbara, na  Leah Karegeya bose ngo bafite ibyo bazi kuri Kagame nkuko ikinyamakuru kibigaragaza, nkuko bishakiye.

Rujugiro umuterankunga mukuru wa RNC

Iki kinyamakuru cya Leta ya Uganda cyanditse no kuri Tribert Rujugiro ibitabaho, uzwi nk’umuterankunga w’imena wa RNC, icyo kinyamakuru kerekana ko uruganda rwe rw’itabi muri Arua nk’igikorwa cy’ubugiraneza. Kandi nyamara cyaragaragajwe nk’inkingi ya mwamba y’ibikorwa bya RNC, mu gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko  no gushyigikira ubukozi bw’ibibi, harimo n’ibikorwa by’iterabwoba..

Abasesenguzi bakaba baraguye mu kantu  badashobora kubyiyumvisha.  Alain Mucyo,  avuga ku itotezwa ry’Abanyarwanda muri Uganda yagize ati, “Ikinyamakuru The New Vision n’ubutegetsi bwa  Museveni baragerageza guhisha amabi yakorewe Abanyarwanda ndetse no kuba barananiwe kuzuza inshingano zabo  bityo bagashaka kwerekana urwitwazo.”

Urwo rwitwazo mu gihe cy’imyaka ibiri ishize bikaba byaragaragaye ko ari Abanyarwanda b’inzirakarengane bajya Uganda  cyangwa se batuye yo bakorewe iyica rubozo babeshyerwa kuba intasi z’u Rwanda.

Benshi bavanywe muri za bisi, cyangwa se n’izindi modoka zitwara abagenzi bajya Uganda , bagafungwa.Ubuhamya bwakusanijwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda abagera mu Magana bararahohotewe kubera ako karengane gakorwa n’inzego z’umutekano za Uganda, ndetse iyo beretswe ibyangombwa by’inzira, yaba basiporo, lesepase n’ibindi ..baranga bakabafata bagafungwa, bakavuga ko binjiye mu buryo budakurikije amategeko”!

Ibya banyarwanda hahohoterwa muri Uganda ntibirondoreka, gusa igitangaje n’uko kugerageza kubikemura hisunzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bisa nko gucurangira abahetsi.

2019-06-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe  inka n’inyana yayo

Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ubwanditsi 26 May 2018
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022
Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Ubwanditsi 09 Dec 2022

Igitekerezo kimwe

  1. Hadassah
    June 7, 201911:04 am -

    Mwarondogoye kabisaaa
    Ibi ni iki kweri? Mufite ubwoba?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 16 Feb 2018
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 12 Oct 2021
Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame
INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru