• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Ubwanditsi 04 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abanyarwanda benshi basetse baratembagara nyuma yo kubona Byenda gusetsa ya Ntwari John William aho yandikiye ibaruwa Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) avuga ko yibasiwe n’Ikinyamakuru Rushyashya News mu nkuru yanditswe na Nyakwigendera Bwana BURASA Jean Guarbert (Imana imuhe iruhuko ridashira), yanditswe kuwa 24 Nyakanga 2019 yari ifite umutwe ugira uti “ Ntwari John William: Mpemuke ndamuke mu kwangiza isura y’Igihugu ukwirakwiza Ibihuha, wunguka iki?

Ni ikibazo kuri we atabasha gusubiza kuko Ntwari umubajije inyungu akura mu gusiga icyasha gihimbano igihugu ntiyabona icyo asubiza kubera ko birazwi byanabonerwa n’ibimenyetso ko iteka arazwa ishinga no guhimba ibyasha byo gusiga u Rwanda afatanyije na Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan wo ku Ishema TV, Eric Bagiruwubusa n’abandi benshi barimo Uwimana Agnes Nkusi iteka ugaragara mu mvugo z’abashinjacyaha ko ari we wakira inkunga zituruka kwa TWAGIRAMUNGU Alias Rukokoma n’abandi bamubonyemo ikivera (igishashi/Mbaraje).

Ntwari agaragara kenshi ku nzu y’abanyamakuru ikoreramo RMC, ikodeshwa na Leta y’u Rwanda yiyoroshe amajoro dore ko noneho ari nawe ushinzwe abanyamakuru bakora shift ya ni joro abenshi bakorera ibitangazamakuru byo hanze.  Ahagaragara kenshi aho aba avugana na Cyuma Hassan wo ku Ishema ndetse n’abandi tutarondoye barimo naya Miryango Mpuzamahanga nka Amnesty International, Human rights watch ndetse no kwirirwa yiruka muri za ambasade uruhuri, dore ko atanagira isoni zo gusinya mu mazina ye,Yamaze iminsi yiruka muri za ambasade ateza ubwega ariko noneho birangira aguye ku bwenegihugu bwa Senegal ubu mbese ni Umunyasenegali uba mu Rwanda (birasekeje)

Agenda ateza ubwega abeshya ko ahamagarwa n’abantu batazwi bakamutegeka gusiba inkuru n’ibiganiro akorera kuri Whatsap na Facebook, nyamara birazwi ko we arara amajoro kugirango apime amasaha abarwanya leta baba bari maso bose ngo bahuze ibikorwa byo kwandagaza igihugu cyababyaye, ukibaza inyungu bakuramo ukayibura.

Abanyamakuru n’abasomyi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagarutse ku mpamvu za Ntwari John William wahuruje impapuro uruhuri rw’amapaji atatu yandikira RMC akamenyesha RIB  (Rwanda Investigation Bureau)na ARJ (Association Rwandaise des Journalistes) boshye abo bose bataba mu gihugu cyangwa batazi ubwenge bwo kureba amakorokoro yirirwamo bakavuga ko byanze bikunze ibi bikorwa bibi yirirwamo bigize ibyaha ubwabyo bitazamugwa amahoro

Ubwo Perezida w’Ubufaransa Nyakubahwa Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda Ntwari John William yashatse kwigira imbonera maze ashakisha kubura hasi kubura hejuru ibitangazamakuru mpuzamahanga maze aba aguye ku gitangazamakuru cy’Abafaransa M6 izwi nka Métropole Television yari yaje mu Rwanda ibifashijwemo na Twizeyimana Albert Baudouin uyobora Pax press, maze si ukubabwira ibihimbano yivamo koko nibwo abantu baje baratesha bati “Sigaho wibeshya amanywa ava” ni uko Ntwari yikubuye hagenda we….

Abasesengura amakuru ahubwo basabaga ko Ntwari yashaka undi muvuno kuko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka kuko bamuzi ko ari inkoramutima ya Karasira Uzaramba Aimable nyiri Ukuri Mbona, Ingabire Umuhoza Victoire wa MRND yahindutse FDLR nyuma y’iminsi ikaba FDU Inkingi mu kujijisha ikaba DALFA Umulinzi , Me NTAGANDA wirukanywe mu ishyaka PS Imberakuri, Ingirwa Padili NAHIMANA tutibagiwe na TWAGIRAMUNGU Faustin, hanyuma  Agnes Uwimana Nkusi w’Umurabyo akihamagarira intumwa ye mudatenguha Ntwari John Williams

Ukuri rero kurigaragaza kandi iminsi y’igisambo ni mirongo ine, guhinduka birashoboka aho kwirirwa ukubita hirya no hino usebya igihugu cyakubyaye, wanga kwikuramo uburakari bwa Ex FAR dore ko anigamba ko yari Umukomando wa Kinani aho agenda avuga ko Ingabo zari iza kera, Ntwari John Williams yagakwiye gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka ubumwe bitaba ibyo akazaba aka Cassien Ntamuhanga wafatiwe mu ruzerero nyuma yo gutoroka Gereza

Agapfa kaburiwe ni impongo kandi n’Umwana yica akanyoni bangana.

2021-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igitaramo  cy’Imbaturamugabo  kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa  mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

RUSHYASHYA 17 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afungiwe kugerageza  guha  ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura
Mu Mahanga

Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Ubwanditsi 15 Sep 2016
Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.
Amakuru

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru