• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Ubwanditsi 13 Apr 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Iyi nkuru y’Igisambo ruharwa Ndagijimana yongeye kumvikana none tariki ya 13 Mata 2015 imbere y’imbaga y’abari baje gusoza icyumweru cy’icyunamo ndetse no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yongeye kuvugwa na Dr Bizimana Jean-Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu

Gusa mbere bamwe batangajwe nayo nyuma y’uko Perezida Paul Kagame amukomojeho mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

Jean Marie Vianney Ndagijimana si izina rishya mu matwi ya benshi bakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda, by’umwihariko iy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwarwo kuko icyo gice agiye kukimaramo imyaka 28 ari i Paris mu Bufaransa.

Ndagijimana yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akomoka mu ishyaka rya MDR ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu biyambajwe na Guverinoma y’Ubumwe dore ko atari ari ku gice cya MDR cyagize uruhare muri Jenoside, nubwo kuri ubu asigaye ayihakana yivuye inyuma kubw’ayanda.

Guverinoma nshya yarahiye tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ibohorwa rya Kigali, Ndagijimana ntiyari ayirimo kuko yari akiri mu Bufaransa, gusa yaje nyuma yaho gato atangira imirimo nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe yari ategereje kurahira.

yavuze ko Ndagijimana Jean Marie Vianney wiyita umunyapolitiki uharanira uburenganzira bwa muntu, yibye amafaranga ya Leta anambura umukozi we wo mu rugo, none akaba yirirwa abeshya, apfobya anahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Jean-Damascène Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2025 ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo, hanibukwa abanyapolitiki bishwe kubera kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko bamwe mu banyapolitike babi bahozeho barimo Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’Ubumwe yashyizweho mu 1994, uyu munsi uhakana imibare y’Abatutsi bishwe abeshya ko batarengaga ibihumbi 350, nyamara ibarura ryakozwe hakanaboneka amazina y’abishwe ryaragaragaje abarenga miliyoni.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari bimwe mu bitazwi kuri Ndagijimana wiyita umunyapolitiki nyamara ari umujura wiyambika ikote rya politike no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ati “Muri Guverinoma y’Ubumwe yashyizweho muri Nyakanga 1994, JMV Ndagijimana yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ahunga igihugu nyuma y’amezi abiri yibye amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 200$.”

“Minisitiri w’Intebe icyo gihe, Faustin Twagiramungu, wari inshuti ye, banakomoka mu karere kamwe ka Rusizi, abivuga mu itangazo rya Guverinoma ryasohotse tariki 19 Ukwakira 1994 no mu biganiro yahaye ibinyamakuru mpuzamahanga.”

Ndagijimana yagiye avuga kenshi ko azarega abavuga ko yibye amafaranga ya Leta ariko Twagiramungu yarinze apfa ataramurega, ahubwo arega uwitwa Ngarukiye Léon wari ‘Directeur de Cabinet’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari na we wamuhereye ayo mafaranga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Ku wa 6 Ugushyingo 2023 mu rubanza rwabereye mu Bufaransa, Ngarukiye yatsinze Ndagijimana, icyaha cy’ubujura kimuhama gityo.

Ati “Ngarukiye yatanze ikiganiro mu itangazamakuru agaragaza ko tariki 4 Ukwakira 1994 na we yari mu itsinda ry’abagiye mu rugendo i New York, mu Nama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’izindi ntumwa z’u Rwanda, nyuma koko ayashyikiriza Ndagijimana ngo ayajyane muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yari imaze igihe gito ifunguye, Ndagijimana ayo mafaranga arayafata ahungira mu Bufaransa.”

Dr. Bizimana yavuze ko urubanza yarutsinzwe ariko adashobora kurugaragaza kuko azi ko ubujura bwe bwagaragajwe n’urukiko.

Yashimangiye kandi ko kuba Ndagijimana yaribye amafaranga ari minisitiri bidatangaje kuko bitari ubwa mbere.

Ati “Mu 1995 hakozwe igenzura muri Ambasade y’u Rwanda i Paris, rikorwa n’impuguke eshatu, rikorwa ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 1995, basanga JMV Ndagijimana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa kuva mu 1990 kugeza mu 1994 yarahengereye mu gihe mu Rwanda hari akavuyo k’amashyaka menshi mu gihugu guhera mu 1992, atangiza gahunda y’ubujura ruharwa bwaranzwe n’uko muri Nzeri 1992 yagurishije inzu ya Leta y’u Rwanda yari atuyemo i Paris ku giciro yihitiyemo atabimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi amafaranga ntiyayaha Leta.”

Yayigurishije kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 850 by’Amafaranga yo mu Bufaransa yariho icyo gihe, nyamara yari yaraguzwe miliyoni 3,75 by’Amafaranga yo mu Bufaransa.

Ati “Bigaragaza ko yayitesheje agaciro k’icya kabiri cy’agaciro k’inzu kugira ngo igurwe vuba amafaranga ayatware.”

Igenzura ryagaragaje ko mbere yo kuyigurisha yari yarabanje kubeshya ko inzu yangiritse, afata igice kimwe aragitwika, asaba uburenganzira bwo kuyisana arayihabwa, akora inyigo y’amafaranga yo mu Bufaransa ayitangamo miliyoni 1,3 kandi ayishyuza Leta nyamara yari yarabanje kuvuga ko ikeneye gusanwa n’ibihumbi 700.

Yambuye umukozi wo mu rugo

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko igenzura ryagaragaje ko Ndagijimana yambuye umuboyi we wo mu rugo wakomokaga muri Ethiopie, amafaranga yo mu Bufaransa 75.200, ni ukuvuga miliyoni 20 Frw z’ubu.

Ati “Kugira ngo bishoboke ko Ambasaderi yiba amafaranga y’umuboyi byagenze bite? Igenzura ryasanze yari yarahaye umubitsi wa Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa amabwiriza y’uko umushahara w’abakozi bo mu rugo ugomba kujya unyuzwa kuri konti ya ambasaderi akaba ari we uwubihera. Ni aho rero yabihereye umubitsi [Athanase Nsengiyumva] amafaranga y’abakozi bo mu rugo ba Ndagijimana akajya ayanyuza kuri konti ye, na we amafaranga ntayahe abakozi agenewe cyane cyane umuboyi we wakomokaga muri Ethiopie.”

Iri genzura kandi ryasanze Ndagijimana yari yarahaye icyuho abandi badipolomate b’u Rwanda na bo bakora ubujura burimo kwangiza imitungo nk’inzu za Leta bari bacumbitsemo, kugurisha ibikoresho bya Ambasade z’u Rwanda no kumara igihe kirenze umwaka baranze gutanga inzu za Leta y’u Rwanda nyuma ya Jenoside nyamara batari bakiri abadipolomate.

Ati “Bakoze ubwo bujura ari ambasaderi [Ndagijimana] ubayobora harimo abitwa Ukobizaba Martin, Nderebeza Anasthase, Shirampaka Anasthase n’abandi.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko uwaciye agahigo ko kwiba amafaranga menshi ari Col Sebastien Ntahobari wari uhagarariye u Rwanda i Paris ashinzwe ubutwererane bwa Gisirikare kuva mu 1992 kugeza mu Ukuboza 1994, ari na bwo yavanywe kuri uwo mwanya, ahamagajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanga kwitaba ahera mu Bufaransa atyo kugeza aguyeyo.

Igenzura ryagaragaje ko Col Ntahobari yari yarahawe ububasha bwose bwo gucunga ingengo y’imari yose ya ambasade mu 1993 kuko icyo gihe Ambasade y’u Rwanda yanyuzwagaho amafaranga menshi yo kugura intwaro mu bihugu bitandukanye.

Byagaragaye ko hari miliyoni zirenga 2$ zibwe na Col Ntahobari, afatanyije na Minisitiri Augustin Bizimana wayoherezaga i Paris, n’abandi bakozi ba Ambasade i Paris.

Ndagijimana va ku ya nda wifubitse ubusambo inda nini wahaye inzira igutaye ku gasi kuva ibuzimu ho biragoye kuko  ntawe utokora ifuku ariko guhakana Jenoside yakorewe abatutsi byo bizakugusha ruhabo wicare ukebaguza, aho gusaza neza uzasaza uguye igihugu igicuri

Ndagijimana Jean Marie Vianey: Muri make ni mwene Ntasangirwa na Ntamabyariro, akaba umujenosideri mu ngengabitekerezo ndetse n’umujura kabuhariwe. Nyuma yo kwiba amadolari y’Amerika 187,000$ yari ahawe ngo ajye gufungura ambasade z’urwanda muri Amerika, yahise atangiza amashyirahamwe atandukanye yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

2025-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 15 Oct 2020
Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Ubwanditsi 26 Jul 2024
Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 17 Dec 2020
Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Ubwanditsi 30 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye
INKURU NYAMUKURU

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa
IMIKINO

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Ubwanditsi 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru