• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Ubwanditsi 08 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yaje mu bakuru b’ibihugu batatu b’Abanyafurika bashyizwe ku rutonde ngarukamwaka rwa New African Magazine, rugaragaza Abanyafurika 100 bavuga rikijyana kuri uyu mugabane.

Urwo rutonde ruhuriza hamwe amazina y’abantu bafite ijambo mu nzego umunani zirimo politiki n’imirimo ya leta; ubucuruzi n’imari; imiryango itegamiye kuri leta n’impirimbanyi; uburezi; ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya; itangazamukuru; ubugeni n’umuco na siporo.

Harebwa ku banyafurika bafite ibyo bakoze bifatika, baba bari imbere muri uyu mugabane cyangwa hanze yawo, amazina yabo agatangwa n’ababazi cyangwa abakorana nabo mu rwego runaka.

New African Magazine yagize iti “Abakuru b’ibihugu batatu bonyine nibo baje ku rutonde muri uyu mwaka. Nana Akufo-Addo wa Ghana, Paul Kagame w’u Rwanda na Alpha Condé wa Guinea. Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo nawe yaje kuri uru rutonde mu rwego rwa politiki n’imirimo ya leta kubera uburyo yabaye mu cyimbo cya Perezida Buhari ubwo atari mu gice kinini cya 2017.”

Icyo kinyamakuru cyavuze ko igitangaje, bwa mbere kuva cyatangira gusohora uru rutonde ngarukamwaka mu myaka itanu ishize, urwa 2017 ruriho abagore 42 mu bantu 100, ari nawo mubare uri hejuru ubonetse.

Nigeria niyo ifite abantu benshi kuri uru rutonde bagera kuri 21, Afurika y’Epfo ikayigwa mu ntege n’abantu 14. Muri rusange abari kuri urwo rutonde bava mu bihugu 31.

Gikomeza kigira kiti “Abantu bazwi binjiye kuri uru rutonde barimo ababyinnyi ba Triplets Ghetto Kids bo muri Uganda, umwanditsi ukomoka muri Ghana ukora mu kinyamakuru British Vogue, Edward Kobina Enninful n’umukinnyi w’iteramakofe mu bafite ibiro byinshi, Umunyanijeriya ufite ubwenegihugu bw’umwongereza, Anthony Joshua.”

Uru rutonde rugaragaraho n’abaherwe kuri uyu mugabane barimo Aliko Dangote (Nigeria), Mohammed Dewji (Tanzania) mu rwego rw’ubucuruzi, n’abandi nka Isabel dos Santos na Jean-Claude Bastos de Morais bo muri Angola.

Umwanditsi Mukuru w’iki kinyamakuru, Anver Versi, yasobanuye ko bajya gukora uru rutonde rw’abavuga rikijyana kuri uyu mugabane, harebwe abantu bakoze ibikorwa bifatika byazanye impinduka cyangwa bikabera abandi urugero.

Andi mazina azwi twavuga ari kuri uru rutonde

Turebye nko mu rwego rwa politiki, harimo nka Amina J. Mohammed wo muri Nigeria, ubu ni Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.

Barimo George Weah wigeze kwegukana Ballon d’or uri guhatanira kuyobora Liberia; Umwami Mohammed VI wa Maroc; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga; Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Vera Songwe wo muri Cameroon.

Barimo kandi Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Dr Tedros Ghebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Mu bucuruzi harimo Makhtar Diop, Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika, Jean-Claude Bastos de Morais wo muri Angola washinze Quantum Global, Strive Masiyiwa wo muri Zimbabwe washinze Econet Wireless na Elon Musk ukomoka muri Afurika y’Epfo washinze PayPal, SpaceX, Tesla na OpenAI.

Mu bafite impinduka baharanira, twavuga nka Haben Girma, Umukobwa w’imyaka 29 uvuka ku babyeyi bo muri Eritrea na Ethiopia, ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona, ariko mu 2013 yarangije mu ishuri ry’amategeko muri Kaminuza ya Harvard. Ubu aharanira ko abafite ubumuga bahabwa uburenganzira busesuye hagendewe ku byo bakeneye.

Mu burezi harimo Fred Swaniker wo muri Ghana washinze African Leadership Academy; Carlos Lopes, umwarimu muri Kaminuza ya Cape Town; mu itangazamakuru harimo nka Julie Gichuru wo muri Kenya, Trevor Noah wo muri Afurika y’Epfo na Khadija Patel, Umwanditsi Mukuru wa Mail & Guardian muri Afurika y’Epfo.

Mu bugeni n’umuco harimo abahanzi nka WizKid wo muri Nigeria, Chimamanda Ngozi Adichie nawe wo muri Nigeria, Tinashe wo muri Zimbabwe, umunyamideli wo muri Somalia, Halima Aden, Triplets Ghetto Kids bo muri Uganda n’abandi.

Mu bakinnyi kandi harimo Mohammed Salah, Umunyamisiri ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Mo Farah ukomoka muri Somalia waciye uduhigo mu kwiruka, Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo, Eniola Aluko wo muri Nigeria ariko ukinira ikipe y’Umupira w’amaguru y’abagore y’u Bwongereza, Faith Kipyegon wo muri Kenya na Kagiso Rabada, umukinnyi ukomeye wa cricket muri Afurika y’Epfo.

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 Jul 2018
“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Ubwanditsi 08 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Ubwanditsi 25 Jul 2019
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal
Amakuru

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Ubwanditsi 18 Feb 2022
Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana
Amakuru

Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana

Ubwanditsi 16 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru