• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

Ubwanditsi 12 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020, yasubije ibibazo bitandukanye aho kimwe mu bibazo yabajijwe ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ko u Rwanda rudashaka kurekura impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, Biruta yavuze ko batangajwe n’ibivugwa n’u Burundi hashingiwe ku kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahungiyemo impunzi nyinshi z’Abarundi kandi u Rwanda nta nyungu rufite mu gucumbikira aba barundi, ngo no mu bindi bihugu impunzi z’Abarundi zahungiyemo ziracyariyo kandi nta gahunda yo gusubira iwabo.

Yatangaje ko  Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose byo ku isi birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, n’ubwo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi. Minisitiri Biruta  yagize ati “Nagira ngo mbanze mbabwire ko mu mpunzi z’Abarundi ziri hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo muri aka karere, imibare dufite itwereka ko u Rwanda rufite impunzi zigeze ku 71,973 b’Abarundi kandi akaba ari cyo gihugu cya gatatu gifite impunzi nyinshi z’Abarundi. Gutekereza rero ko izi mpunzi z’Abarundi zaba zarafashwe bugwate mu Rwanda gusa, byaba bishaka kuvuga ko ahandi hose zari ziri zamaze gutaha, kandi ntabwo ari byo uko ziri mu Rwanda ni nako ziri aho hose”.

Minisitiri Biruta yavuze ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyibasira isi n’uRwanda, nibura buri kwezi Abarundi 200 batahaga ku bushake bwabo ntawabatangiraga, gusa ngo icyo cyorezo cyatumye ibyo bikorwa bidakomeza, ariko ko u Rwanda rutagwatiriye cyangwa ngo rukome imbere izo mpunzi nk’uko u Burundi bubivuga.

Ati “Ngarutse ku byavuzwe na Perezida w’u Burundi, biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi, ahubwo ni mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136, baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, abandi bari baje kwivuza, basabye gutaha i Burundi ubutegetsi bwabo barabangira. Bamaze iminsi bari aha mu Rwanda, ndetse na Ambasade yabo yaje hano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba ko twabafasha ngo batahe turabikora, ariko u Burundi bwanga kubakira. Ukumva rero bitangaje ko bamwe twaba twarabafashe bugwate, abandi na bo bakaba badashaka kubakira!. Tukaba twakwibaza ahubwo se uwanze kwakira umuturage w’umugenzi wigendera kwakira Impunzi zaguhunze byo si ingume? Ibyo gufata impunzi bugwate byo ntabwo bishoboka. Ntabwo ari twe twazihamagaye ngo zize, nta n’impamvu twaba dufite yo kugira ngo tuzigumishe ahangaha kandi zishaka gutaha”.

Akomeza avuga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva ibyo Uganda yatangaje mu ibaruwa iherutse kujya ahagaragara aho igihugu cya Uganda gishinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziherutse kwambuka zikajya guhohotera abaturage muri Uganda.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ibi byose ari ibinyoma byuje guharabikana, ko nta musirikare n’umwe w’Umunyarwanda wakandagiye ku butaka bwa. Yavuze ko ahubwo hari abasirikare ba Uganda bagerageje kuza mu Rwanda, bagafata abaturage barimo n’uwo baherutse gutwara bakamurekura abanje kubaha amafaranga bari bamusabye. Minisitiri Biruta asubiza ibibazo by’abanyamakuru yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose harimo n’ibyo muri aka karere. Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitiri Biruta yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Kanama 2020, ari bwo hazamenyekana amatariki Inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, u Rwanda rugomba kwakira izaberaho, avuga ko itariki yatanzweho ibitekerezo ari uko iyo nama yazatangira ku itariki ya 21 Kamena umwaka utaha wa 2021.

Aha umuntu akaba atasoza atamenyesheje abasomyi ko ibi bihugu by’abaturanyi bivuga aya ndongo bikomeje gucumbikira ibigarasha byose ndetse n’abandi bifuza guhungabanya umutekano w’uRwanda aho twavuga nka Uganda aho birirwa bahohotera abanyarwanda nyuma bakabajugunya ku mupaka, ngaho gucumbikira no kwivurugutana n’abirirwa basebya uRwanda nka Prossy Bonabana na Surah Nuwamanya ndetse n’abandi bafashwe bavuye guhabwa amabwiriza n’ubutegetsi bwa Uganda batabihakana.

Abo ni Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka “Abega” wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Abo bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza bavuye muri Uganda basubiye muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018. Ubushinjacyaha mu Rwanda buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda n’Ibindi

Mu minsi ya vuba, abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 27 Kamena 2020 mu masaha ya saa sita n’iminota 20. Aba bateye bakaba baraturutse mu Burundi. Ingabo z’u Rwanda zikaba zahanganye na bo, bane muri bo bakahasiga ubuzima.’ Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi  nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n’udusanduku tujyamo ibiryo by’abasirikare twanditseho FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z’u Burundi). Abantu batatu mu bateye barafashwe. Abasirikare batatu ba RDF bakomeretse byoroheje.”

Uwavuga ay’Imitiba rero ntiyasiba abavumvu aho akaga abaturanyi bikururira bahishira umwanzi bazashirwa kabamazeho urubyaro.

2020-08-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ubwanditsi 21 Jan 2021
Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Ubwanditsi 02 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
Mu Rwanda

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika
Amakuru

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Ubwanditsi 29 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru