• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

Ubwanditsi 12 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020, yasubije ibibazo bitandukanye aho kimwe mu bibazo yabajijwe ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ko u Rwanda rudashaka kurekura impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, Biruta yavuze ko batangajwe n’ibivugwa n’u Burundi hashingiwe ku kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahungiyemo impunzi nyinshi z’Abarundi kandi u Rwanda nta nyungu rufite mu gucumbikira aba barundi, ngo no mu bindi bihugu impunzi z’Abarundi zahungiyemo ziracyariyo kandi nta gahunda yo gusubira iwabo.

Yatangaje ko  Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose byo ku isi birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, n’ubwo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi. Minisitiri Biruta  yagize ati “Nagira ngo mbanze mbabwire ko mu mpunzi z’Abarundi ziri hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo muri aka karere, imibare dufite itwereka ko u Rwanda rufite impunzi zigeze ku 71,973 b’Abarundi kandi akaba ari cyo gihugu cya gatatu gifite impunzi nyinshi z’Abarundi. Gutekereza rero ko izi mpunzi z’Abarundi zaba zarafashwe bugwate mu Rwanda gusa, byaba bishaka kuvuga ko ahandi hose zari ziri zamaze gutaha, kandi ntabwo ari byo uko ziri mu Rwanda ni nako ziri aho hose”.

Minisitiri Biruta yavuze ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyibasira isi n’uRwanda, nibura buri kwezi Abarundi 200 batahaga ku bushake bwabo ntawabatangiraga, gusa ngo icyo cyorezo cyatumye ibyo bikorwa bidakomeza, ariko ko u Rwanda rutagwatiriye cyangwa ngo rukome imbere izo mpunzi nk’uko u Burundi bubivuga.

Ati “Ngarutse ku byavuzwe na Perezida w’u Burundi, biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi, ahubwo ni mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136, baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, abandi bari baje kwivuza, basabye gutaha i Burundi ubutegetsi bwabo barabangira. Bamaze iminsi bari aha mu Rwanda, ndetse na Ambasade yabo yaje hano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba ko twabafasha ngo batahe turabikora, ariko u Burundi bwanga kubakira. Ukumva rero bitangaje ko bamwe twaba twarabafashe bugwate, abandi na bo bakaba badashaka kubakira!. Tukaba twakwibaza ahubwo se uwanze kwakira umuturage w’umugenzi wigendera kwakira Impunzi zaguhunze byo si ingume? Ibyo gufata impunzi bugwate byo ntabwo bishoboka. Ntabwo ari twe twazihamagaye ngo zize, nta n’impamvu twaba dufite yo kugira ngo tuzigumishe ahangaha kandi zishaka gutaha”.

Akomeza avuga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva ibyo Uganda yatangaje mu ibaruwa iherutse kujya ahagaragara aho igihugu cya Uganda gishinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziherutse kwambuka zikajya guhohotera abaturage muri Uganda.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ibi byose ari ibinyoma byuje guharabikana, ko nta musirikare n’umwe w’Umunyarwanda wakandagiye ku butaka bwa. Yavuze ko ahubwo hari abasirikare ba Uganda bagerageje kuza mu Rwanda, bagafata abaturage barimo n’uwo baherutse gutwara bakamurekura abanje kubaha amafaranga bari bamusabye. Minisitiri Biruta asubiza ibibazo by’abanyamakuru yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose harimo n’ibyo muri aka karere. Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitiri Biruta yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Kanama 2020, ari bwo hazamenyekana amatariki Inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, u Rwanda rugomba kwakira izaberaho, avuga ko itariki yatanzweho ibitekerezo ari uko iyo nama yazatangira ku itariki ya 21 Kamena umwaka utaha wa 2021.

Aha umuntu akaba atasoza atamenyesheje abasomyi ko ibi bihugu by’abaturanyi bivuga aya ndongo bikomeje gucumbikira ibigarasha byose ndetse n’abandi bifuza guhungabanya umutekano w’uRwanda aho twavuga nka Uganda aho birirwa bahohotera abanyarwanda nyuma bakabajugunya ku mupaka, ngaho gucumbikira no kwivurugutana n’abirirwa basebya uRwanda nka Prossy Bonabana na Surah Nuwamanya ndetse n’abandi bafashwe bavuye guhabwa amabwiriza n’ubutegetsi bwa Uganda batabihakana.

Abo ni Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka “Abega” wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Abo bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza bavuye muri Uganda basubiye muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018. Ubushinjacyaha mu Rwanda buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda n’Ibindi

Mu minsi ya vuba, abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 27 Kamena 2020 mu masaha ya saa sita n’iminota 20. Aba bateye bakaba baraturutse mu Burundi. Ingabo z’u Rwanda zikaba zahanganye na bo, bane muri bo bakahasiga ubuzima.’ Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi  nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n’udusanduku tujyamo ibiryo by’abasirikare twanditseho FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z’u Burundi). Abantu batatu mu bateye barafashwe. Abasirikare batatu ba RDF bakomeretse byoroheje.”

Uwavuga ay’Imitiba rero ntiyasiba abavumvu aho akaga abaturanyi bikururira bahishira umwanzi bazashirwa kabamazeho urubyaro.

2020-08-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Chicago

USA: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Chicago

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Ubwanditsi 13 May 2020
Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ubwanditsi 22 Jun 2023
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Ubwanditsi 19 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa
Amakuru

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Ubwanditsi 09 Mar 2021
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina
Uncategorized

Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina

Ubwanditsi 11 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru