• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

Ubwanditsi 11 Sep 2019 POLITIKI

Intumwa z’u Rwanda na Uganda zirateganya guhurira i Kigali mu cyumweru gitaha kugira ngo ziganire ku masezerano agamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko koroshya ingendo zambukiranya imipaka ihuza ibyo bihugu.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, naho ku ruhande rwa Uganda ashyirwaho umukono na Perezida Yoweli Museveni.

Biteganyijwe ko abo bayobozi bazahurira i Kigali ku wa mbere w’icyumweru gitaha, hazaba ari tariki 16 Nzeri 2019.

Abo ku ruhande rwa Uganda bazaba bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa, mu gihe abo ku ruhande rw’u Rwanda bazaba bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu nama yabereye i Luanda muri Angola ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019, izozwa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.

Mu bandi bari muri ibyo biganiro harimo Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Imyanzuro yafatiwe muri iyo nama yavugaga ko u Rwanda na Uganda byemeranyijwe ko buri gihugu kigiye kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse n’ubusugire bw’ibindi bihugu by’abaturanyi.

Impande zombi kandi zemeranyijwe gukumira ibikorwa biganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe cyangwa ikindi, ndetse no kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe no gusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka y’ibihugu byombi, no koroshya ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guteza imbere umubano n’imikoranire igamije iterambere ry’akarere biherereyemo n’iterambere rya Afurika muri rusange. Mu byo ibyo bihugu byiyemeje gukoranamo harimo ibijyanye na Politiki, umutekano, ubucuruzi, umuco, ishoramari n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi byemeye gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya masezerano, iyo komisiyo ikaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ikabamo kandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’ibihugu n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi.

2019-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo

RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo

Ubwanditsi 07 Apr 2020
USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Ubwanditsi 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2025
Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo
IMIKINO

Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Ubwanditsi 11 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru