• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

Ubwanditsi 10 Apr 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yagaragaje ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda nta ntege usigaranye uretse ingengabitekerezo ya Jenoside gusa, ko n’uwayiha akarere kamwe k’u Rwanda ntacyo yakwimarira.

Minisitiri Kabarebe yabigarutseho ku wa Mbere, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu bakozi ba RSSB nyuma y’ikiganiro yabahaye, cyibanze ku rugamba ingabo zari iza RPA zarwanye mu guhagarika Jenoside.

Uwo mukozi yamusabye ubutumwa bwihariye yaha umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abarwanya Leta.

Minisitiri Kabarebe yagize ati “N’uwaba ayifite yayikoresha ku mpamvu zindi ariko ntiyayikoresha avuga ngo yakongera kuzayobora iki gihugu. Ntabwo byashoboka kuko RPA y’abasirikare bake cyane yarwanye n’icyo kintu.”

Kabarebe yasobanuye ko kuba Ingabo za RPA zari ziganjemo urubyiruko rudafite ubumenyi buhagije bwo kurwana zarabashije gutsinda, byazisigiye isomo rikomeye n’imbaraga zihariye ko zidashobora gutsindwa.

Ati “Hari n’abandi bari mu mashyamba aho muri Congo babi cyane badafite n’icyo bamaze. Abari muri Congo ntacyo bamaze, n’uwaza akababwira ngo tubahaye akarere kamwe, muze murye muhamare icyumweru hanyuma turwane, ntibadushobora. Ntacyo bamaze, hari abari mu Bufaransa bigiyeyo gutwara indege b’igitangaza, ariko icyo gifaransa cyose cyirirwa mu mashyamba ya Congo bacukura amajeri. Nta kindi bamaze. Ibyo by’ingengabitekerezo nubwo bimaze iminsi byaka ariko nyuma ya Jenoside no kuyihagarika kugira ngo hazabe indi biragoye.”

Kabarebe yavuze ko abatekereza ko igihe kizagera Ingabo z’u Rwanda zatsinze FDLR zigasaza zigasimburwa n’izidafite intege bibeshya.

Ati “Birirwa bavuga ngo tuzagaruka kandi mwihangane abatwirukanye bazaba bashaje haje abandi batazi kurwana nkabo. Ibyo byose turabisoma ariko icyo bibagirwa ni uko urubyiruko rudukurikiye mu Ngabo z’u Rwanda, ntaho duhuriye nabo mu kurwana. Ntaho duhuriye na gato natwe ruduteye ubwoba! Turarubona tukibaza tuti ‘ariko twebwe buriya twari abasirikare?”

Mu bindi yavuze bigaragaza ko FDLR idashobora gutsinda harimo kuba ikifitemo ingengabitekerezo yo kuvuga ko barwanya abatutsi gusa kandi barwana n’abanyarwanda bose kuko bunze ubumwe.

Si ubwa mbere Kabarebe ahamya ko FDLR idashobora kurwana n’ingabo z’u Rwanda ngo izitsinde.
Tariki ya 4 Ukuboza 2012 ubwo Minisitiri Kabarebe na bagenzi be uw’imari n’igenamigambi ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga bagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko uko umutekano mu karere wifashe ndetse no guhagarikirwa inkunga, yavuze ko FDLR idashobora kumara isaha ku butaka bw’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha, ibyo ndabibasezeranyije rwose, uko yaza ingana kose, wenda kubera imipaka, utarinda buri metero y’umupaka amanywa n’ijoro wenda hari abashaka aho baca bakinjira, baba magana atatu baba igihumbi, ntabwo FDLR yamara isaha mu Rwanda ni ibintu bidashoboka ikiriho.”

Umwaka ushize ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano yavuze ko noneho FDLR itamara n’iminota itanu ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Ubwa nyuma FDLR itsindwa byari mu 2002 muri Gicurasi. Uruhare runini FLDR yatsinzwe n’abaturage bo mu Majyaruguru […] kubera ko ababyeyi nibo bafataga abana babo , akenshi bakababeshya ngo nimuze mu rugo tubahe ibiryo, umubyeyi yaha umwana w’umucengezi ibiryo, umwana yaba arimo kurya umubyeyi akamwaka imbunda, akamufata akamuzirika agahamagara ingabo ati bari hano. Nuko Intambara y’igicengezi yarangiye.”

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto n’inini.

Aba ba Ex FAR n’Interahamwe bari mu buhungiro nibo bashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALiR [Armée pour la Libération du Rwanda] nyuma waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu 2000.

Gen Kabarebe yaburiye abarota kuzatera u Rwanda ari uko abasirikare babatsinze bashaje

2018-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame

Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2019
U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

RUSHYASHYA 02 Nov 2025
Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Ubwanditsi 24 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka
POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Ubwanditsi 03 Jul 2017
M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri
Amakuru

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

Ubwanditsi 10 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru