• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

Ubwanditsi 10 Apr 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yagaragaje ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda nta ntege usigaranye uretse ingengabitekerezo ya Jenoside gusa, ko n’uwayiha akarere kamwe k’u Rwanda ntacyo yakwimarira.

Minisitiri Kabarebe yabigarutseho ku wa Mbere, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu bakozi ba RSSB nyuma y’ikiganiro yabahaye, cyibanze ku rugamba ingabo zari iza RPA zarwanye mu guhagarika Jenoside.

Uwo mukozi yamusabye ubutumwa bwihariye yaha umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abarwanya Leta.

Minisitiri Kabarebe yagize ati “N’uwaba ayifite yayikoresha ku mpamvu zindi ariko ntiyayikoresha avuga ngo yakongera kuzayobora iki gihugu. Ntabwo byashoboka kuko RPA y’abasirikare bake cyane yarwanye n’icyo kintu.”

Kabarebe yasobanuye ko kuba Ingabo za RPA zari ziganjemo urubyiruko rudafite ubumenyi buhagije bwo kurwana zarabashije gutsinda, byazisigiye isomo rikomeye n’imbaraga zihariye ko zidashobora gutsindwa.

Ati “Hari n’abandi bari mu mashyamba aho muri Congo babi cyane badafite n’icyo bamaze. Abari muri Congo ntacyo bamaze, n’uwaza akababwira ngo tubahaye akarere kamwe, muze murye muhamare icyumweru hanyuma turwane, ntibadushobora. Ntacyo bamaze, hari abari mu Bufaransa bigiyeyo gutwara indege b’igitangaza, ariko icyo gifaransa cyose cyirirwa mu mashyamba ya Congo bacukura amajeri. Nta kindi bamaze. Ibyo by’ingengabitekerezo nubwo bimaze iminsi byaka ariko nyuma ya Jenoside no kuyihagarika kugira ngo hazabe indi biragoye.”

Kabarebe yavuze ko abatekereza ko igihe kizagera Ingabo z’u Rwanda zatsinze FDLR zigasaza zigasimburwa n’izidafite intege bibeshya.

Ati “Birirwa bavuga ngo tuzagaruka kandi mwihangane abatwirukanye bazaba bashaje haje abandi batazi kurwana nkabo. Ibyo byose turabisoma ariko icyo bibagirwa ni uko urubyiruko rudukurikiye mu Ngabo z’u Rwanda, ntaho duhuriye nabo mu kurwana. Ntaho duhuriye na gato natwe ruduteye ubwoba! Turarubona tukibaza tuti ‘ariko twebwe buriya twari abasirikare?”

Mu bindi yavuze bigaragaza ko FDLR idashobora gutsinda harimo kuba ikifitemo ingengabitekerezo yo kuvuga ko barwanya abatutsi gusa kandi barwana n’abanyarwanda bose kuko bunze ubumwe.

Si ubwa mbere Kabarebe ahamya ko FDLR idashobora kurwana n’ingabo z’u Rwanda ngo izitsinde.
Tariki ya 4 Ukuboza 2012 ubwo Minisitiri Kabarebe na bagenzi be uw’imari n’igenamigambi ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga bagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko uko umutekano mu karere wifashe ndetse no guhagarikirwa inkunga, yavuze ko FDLR idashobora kumara isaha ku butaka bw’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha, ibyo ndabibasezeranyije rwose, uko yaza ingana kose, wenda kubera imipaka, utarinda buri metero y’umupaka amanywa n’ijoro wenda hari abashaka aho baca bakinjira, baba magana atatu baba igihumbi, ntabwo FDLR yamara isaha mu Rwanda ni ibintu bidashoboka ikiriho.”

Umwaka ushize ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano yavuze ko noneho FDLR itamara n’iminota itanu ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Ubwa nyuma FDLR itsindwa byari mu 2002 muri Gicurasi. Uruhare runini FLDR yatsinzwe n’abaturage bo mu Majyaruguru […] kubera ko ababyeyi nibo bafataga abana babo , akenshi bakababeshya ngo nimuze mu rugo tubahe ibiryo, umubyeyi yaha umwana w’umucengezi ibiryo, umwana yaba arimo kurya umubyeyi akamwaka imbunda, akamufata akamuzirika agahamagara ingabo ati bari hano. Nuko Intambara y’igicengezi yarangiye.”

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto n’inini.

Aba ba Ex FAR n’Interahamwe bari mu buhungiro nibo bashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALiR [Armée pour la Libération du Rwanda] nyuma waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu 2000.

Gen Kabarebe yaburiye abarota kuzatera u Rwanda ari uko abasirikare babatsinze bashaje

2018-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Donald Trump  Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere

Perezida Donald Trump Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere

Ubwanditsi 29 Mar 2017
U Rwanda ruragaragaza  na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

U Rwanda ruragaragaza na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Ubwanditsi 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi
HIRYA NO HINO

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza
Mu Rwanda

Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru