• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2017 SHOWBIZ

Umuhanzi wubatse izina Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya yatangije umushinga wo gucuruza ubunyobwa mu Rwanda.Kuri uyu wa mbere ubu bunyobwa bukaba bwageze mu magaruriro akomeye azwi nka ‘Super Market’.

Diamond w’abana babiri yanditse ku rukuta rwa instagram avuga ko yamaze kunoza neza umushinga wo gucuruza ubunyobwa mu Rwanda bwamwitiriwe buhabwa izina rya ‘Diamond Peanuts’. Yagize ati “Muraho! Ndabasubuje banyarwanda.Nejejwe no kubamenyesha ko namaze gutangira ubucuruzi bw’ubuyonyabwa mu Rwanda.”

Mu kiganiro na Frolient Marara ukuriye kompanyi Smart Agency Ltd ihagarariye ubucuruzi bw’ubunyobwa bwa Diamond, yatangaje ko we na Diamond baganiriye kuri ubu bucuruzi bwamaze gutangirizwa muri Tanzaniya bakumvikana ko bwakaguka bukagera mu Rwanda aho yavuze ko ubunyobwa bwa mbere bwageze mu Rwanda kuri iki cyumweru.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017 nibwo ubunyobwa bwageze ku isoko.Yagize ati “Kugeza ubu iza mbere zingiye muri Weekend ariko hari izindi zirimo ziraza.Kugeza ubu dufite iduka I Nyamata mu Karere ka Bugesera.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu arigushaka inzu yagutse muri Kigali nko muri CHIC ndetse n’ahandi kuburyo ushaka kurangura yajya aba ariho abasanga.Ati “Kugeza ubu igiciro cyo kurangura ni ibihumbi 10 ku ikarito.Umuguzi wa nyuma azajya akagura ku isoko ku mafaranga 150.”

Diamond yinjiye mu bucuruzi bw’ubunyobwa

Avuga ko mu biganiro yagiranye na Diamond harimo no kwagura ubucuruzi bw’ubunyobwa bukagera mu gihugu hose.Ku bijyanye n’ubuziranenge avuga ko ari ntamakemwa kuko RSB yamaze kubigenzura bakanabihererwa uburenganzira bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda.

Amakarito arenga 25 arimo udupaki turenga ibihumbi 5, niyo yabanje kwinjira.Agapaki kamwe gahagaze amafaranga 150 y’amanyarwanda.Kugeza ubu,uwashaka ubu bunyobwa arabusanga mu magariro yagutse ‘Super Market’ nka Simba ndetse na Sawa City.

Marara yavuze ko ubu bunyobwa bufite ubushobozi bwo kumara amezi icyenda ku isoko.Bufunze mu buryo bwihariye byahawe umugisha n’ikigo TBS gishinzwe ubuziranenge muri Tanzania.

Diamond arakataje mu bucuruzi dore ko nyuma yo gutangiza urubuga rwa interineti rucuririzwaho indirimbo yise wasafi.com yamaze no gushyira hanze amavuta yo mu bwoko bw’umubavu yise ‘Chibu Parfume’.

Icyo gihe Diamond yahise yinjira mu mubare w’ibindi byamamare bikomeye ku isi bikora ubucuruzi bw’amavuta yo kwisiga na Parfum nka Nick Minaj, Beyonce, Diddy, David Beckam n’abandi, gusa akaba ariwe muhanzi wa mbere utangiye gucuruza imibavu muri Afurika y’uburasirazuba.

Chibu Perfume niwo mubavu Diamond Plutnumz yashyize ku isoko mu minsi ishize

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021
Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we

Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo
Amakuru

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Ubwanditsi 11 Nov 2022
Burundi: Batatu  bamaze gutabwa  muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza
Mu Rwanda

Burundi: Batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza

Ubwanditsi 19 Jul 2017
Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda
Mu Mahanga

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Ubwanditsi 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru