• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ubwanditsi 26 Feb 2017 Amakuru

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko ureshya na 1,76cm, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, Igisonga cya Kabiri cyabaye Mutoniwase Linda na ho igisonga cya mbere ni Shimwa Guelda.

Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibiro 57. Uyu mukobwa yanahawe ikamba rya Miss Heritage.

Irdaukunda Elsa yatowe mu birori biri kubera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village[hahoze hitwa Camp Kigali] kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017.

Abakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe ntara zose, ni indobanure mu gihugu cyose, harimo ab’inzobe, ab’imibiri yombi, ab’ikimero cyiza bazi n’intambuko nk’inyambo, abafite ubwiza bushimangirwa n’ubumenyi bukwiye kuranga ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Aya majonjora yabereye mu ntara zose z’u Rwanda, yamaze ukwezi kose kuva kuwa 14 Mutarama, yasojwe kuwa 4 Gashyantare 2017. Muri aba bakobwa hatowemo Iradukunda Elsa wasimbuye Mutesi Jolly wari umaze umwaka afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Buri wese wakurikiranye iri rushanwa yari afite umukobwa ashyigikiye kandi yifuza ko yagirwa Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Mutesi Jolly wo muri 2016.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015 hanyuma mu mwaka wa 2016 asimburwa na Mutesi Jolly.

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo Ngo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

-5933.jpg

Nyampinga w’ u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2017 ni Nsanzabaganwa Straton, Uwamahoro Angelique, Mike Karangwa na Miss Rusaro Carine.

Ku itariki ya 26 Gashyantare 2017, ku isaha ya saa sita n’iminota 40 nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Iradukunda Elsa ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017.

Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na Rwandair, Sebamed n’abandi.

-5936.jpg

Miss Rwanda 2017

2017-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Ubwanditsi 15 Dec 2023
Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza

Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza

Ubwanditsi 06 Jun 2023
M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

Ubwanditsi 10 Feb 2024
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Ubwanditsi 08 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye
Amakuru

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere
Mu Mahanga

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru