• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Ubwanditsi 18 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu gihe Abanyekongo bahagaritse umutima kubera imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’igisirikare cya Kongo (FARDC), ba rusahuriramunduru nka Emmanuel Neretse barajwe ishinga no gukwiza ibihuha n’icengezamatwara ya Permehutu, ryuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

Isi yose izi neza ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abanyekongo biganjemo abavuga ikinyarwanda (Rwandaphones), bakaba bagaragaza ko barwanira uburenganzira bwabo bambuwe nk’abenegihugu, aho bicwa uko bwije n’uko bukeye, imitungo yabo igasahurwa, n’inka zabo zigatemagurwa. 

Uyu Emmanuel Neretse wari ufite ipeti rya Majoro mu gisirikari cya Habyarimana, EX-FAR.  Yategetse ikigo cya gisirikari cya Kami, ayobora batayo ya mbere i Muvumba, ndetse ashingwa imyitwarire(igayitse) mu  ngabo zatsinzwe,   ari nazo zaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ukorera mu mashyamba ya Kongo.

Kimwe n’abandi bari abatoni ku butegetsi bwa Habyarimana, nyuma yo gukubitwa inshuro bakayabangira ingata berekeza mu yahoze ari Zaire ya Mobutu, batangiye gushaka uko bakwikuraho ikimwaro n’ipfunwe batewe n’amaraso bamennye, maze bahimba ibinyoma bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Yifashishije ibinyamakuru by’abahezanguni n’abajenosideri, Neretse arimo gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma, ahakana ko M23 ari umutwe w’ Abanyekongo, ko ngo ahubwo ari u Rwanda rwateye Kongo, akanavuga ko u Rwanda “…rwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi rugateza umutekano muke mu bihugu by’abaturanyi”.

Uretse ko n’igisirikari yize nta buhanga yigeze akigaragazamo, uyu Neretse yabaye impuguke mu bya politiki ryari, ku buryo yihandagaza agasobanura ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari yituramiye mu Bubiligi? Si umunyamateka, si umunyapolitiki kandi ntaba mu Karere ngo nibura avuge ibyo abona.

Abo mu Burengerazuba bw’Isi nibo bamuhaye umwanya yandika ingirwa bitabo zigamije guharabika Letay’u Rwanda, nyamara ari uguhuma amaso abamwumva, kandi ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bugaragarira buri wese.

Guhuza ubwo bwicanyi n’u Rwanda ni amanjwe kuko ntaho bihuriye. Uretse ko nta n’ibimenyetso aba bavuzanduru berekana, u Rwanda rwasobanuye kenshi ko nta nyungu rufite mu bibera muri Kongo. Icyakora Abanyarwanda bashobora gutabariza ikiremwamuntu kiri kwicwa urw’agashinyaguro, kuko bazi amahano yakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ni ibintu buri wese ufite umutima akwiye gukora.

Emmanuel Neretse, nk’umwe mu bahoze muri Leta yarimbuye imbaga y’abarenga miliyoni, ntiyagira umutima wo gutabariza abicwa. Ni yompamvu no kubona hari igikorwa icyo ari cyo cyose ngo ubwo bwicanyi bwamaganwe kandi buhagarikwe, bimubuza amahwemo, akarara amajoro ahimba ibinyoma byatuma kitagerwaho.

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza neza ko Neretse ashobora no kuba yarataye umutwe ndetse ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro, ni ukuntu yahuje u Rwanda n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015.

Ni gute ibikorwa byabereye mu Burundi, bigakorwa n’Abarundi bikanaburizwamo n’Abarundi abyitirira u Rwanda? Ese ni umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ngo nibura abe ari we uyivugiye, ko yo nta na rimwe yigeze ibitangaza cyangwa ngo binahwihwiswe?

Neretse saza neza utanduranya! Nta bushobozi ufite bwo guhuma amaso isi ngo ntibone ubwicanyi burimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda , ndetse bukagirwamo uruhare n’abajenosideri ba FDLR musangiye ubugome. Gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byarabananiye. Mwaratsinzwe ku manywa y’ihangu mukinafite imbaraga z’umubiri, ubu imvi zabaye uruyenzi sibwo warurwana.

Ku  myaka 67 uhiritse ku isi nta cyiza  wamariye Igihugu cyakubyayem nta n’icyo urwifuriza. Ese wumva uzasigira uwuhe murage ab’ aho ukomoka, i Mukingo mu Majyaruguru?

Nk’uko ntacyo byakumariye kugira  uruhare mu itangizwa rya FDU-Inkingi, mugamije guhungabanya  umutekano w’u Rwanda  n’Abanyarwanda, n’izi nkuru n’ibitabo by’ibinyoma ukomeza gusakaza ntacyo bizageraho usibye kuguheza ishyanga, ukagwa ku gasi nk’utagira gakondo.

 

2022-11-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Ubwanditsi 08 Nov 2022
IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI

IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Ubwanditsi 23 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Ubwanditsi 28 Oct 2019
Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame
Mu Rwanda

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Ubwanditsi 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru