• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda

Ubwanditsi 12 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Leta y’Amerika binyuze k’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’Amahanga yatangaje ko bari gukurikiranira hafi ibibera muri Uganda ariko ko ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa.

Ibi bije bikurikira ibaruwa yanditswe n’umukuru ushinzwe komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko y’Amerika, Elliot Angel asaba ko hahita hafatwa ibihano bikakaye bigafatirwa abasirikari bakuru mu gihugu cya Uganda bitewe n’uburyo bahohotera abarwanashyaka ba Bobi Wine.

Iyo baruwa yanditswe tariki ya 9 Ukuboza 2020 igaragaza amazina asabirwa gufatirwa ibihano, muri ayo harimo ukuriye ingabo zo ku butaka Maj Gen Peter Elwelu, Ukuriye ingabo zidasanzwe (Special Foreces) Maj Gen James Birungi, Uwari ukuriye ingabo za Uganda  muri Somalia Maj Gen Don William Nabasa na Maj Gen Kandiho ukuriye umutwe ushinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda.

Urutonde rw’abagomba gufatirwa ibihano rwageze no muri Polisi aho uwungirije umukuru wa Polisi ya Uganda Lt Gen Peter Steven Sabiiti Muzeeyi, nukuriye iperereza Franc Mwesigwa nabo basabirwa ibihano.

Isi yose ihangayikishijwe nibiri kubera muri Uganda aho abantu benshi bamaze kwica n’inzego z’umutekano zicyo gihugu. Mu gihe cya se, Amerika yigeze gufatira ibihano Gen Kale Kayihura wari ukuriye Polisi. Muri Mata 2017, Lt Gen Elwelu yangiye kwinjira mu nama yahuzaga Amerika n’Afurika aho abakuriye ingabo zo kubutaka bari bateraniye, I Lililongwe muri Malawi kubera ibyo bari bakoreye abaturage barindaga umwami wa Kasese bagera kuri 155 bakicwa. Kugeza uyu munsi abarwanashyaka ba Bobi Wine bagera kuri 54 bamaze kwicwa uhereye tariki ya 18 Ugushyingo

Ibaruwa yanditswe n’amerika ivuga ibyaha bitandukanye byakozwe n’ingabo za Uganda aho binjiye no mu nteko ishinga amategeko bagasohora abadepite batavugaga rumwe ku itorwa ryo guhindura itegeko maze Perezida Museveni akemererwa kuyobora Uganda kandi arengeje imyaka 75. Bagarutse kandi ku ihohoterwa rya Bobi Wine n’abarwanashyaka be 33 Arua ubwo umushoferi we yicwaga baziko bishe Bobi Wine. Ntawigeze afatwa ngo aryozwe ibi byaha.

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko hari abasirikari bakuru mu gisirikari cya Uganda bitandukanyije na Perezida Museveni kubera guhabwa amabwiriza yo kwica abaturage.

2020-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubwanditsi 12 May 2022
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Ubwanditsi 16 Feb 2023
REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo
Amakuru

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022
RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha
INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Ubwanditsi 25 Nov 2019
Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo
POLITIKI

Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo

Ubwanditsi 30 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru