• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje

Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje

Ubwanditsi 23 Feb 2017 Mu Mahanga

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere twananiranye ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imyitwarire y’abaturage bako bityo bigatuma ari nayo mpamvu kadatera imbere nk’utundi turere ahubwo kagahora mu murongo utukura uko hakozwe ibarura.

-5855.jpg

Minisitiri Francis Kaboneka

Mu nkuru dukesha radio Rwanda, mu kiganiro Minisitiri Kaboneka yagiranye n’aba bayobozi, yagarutse ku myitwarire idahwitse yagaragajwe n’abaturage imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu rugendo aherutse gukorera mu mirenge ya Matimba na Karangazi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Min. Kaboneka yavuze ko yamaze kubona abaturage n’imyitwarire bari bafite ubwo basuraga kariya karere akikanga ko abo baturage bari bubasimbukane kubera ikibazo asanzwe abaziho cy’imyitwarire idasanzwe.

Yagize ati”ejobundi twageze aha i Matimba na Perezida Paul Kagame tubonye abaturage baho ndavuga nti baradusimbukana ariko nta kundi twari kubigenza nahise nibuka imiyoborere ya hano i yagatare, nta wundi uyibazwa utari mwe mwicaye aha muri iyi sale. Nimushaka ko igenda neza bizashoboka kandi nimushaka ko bikomeza gutya na bwo niko bizakomeza.”

Minisitiri Kaboneka kandi yashinje ubuyobozi bw’aka karere kugira uruhare mu gutuma gahora kaza mu mutunku mu nzego zitandukanye uko hakozwe ibarura.
Yagize ati”akarere ka Nyagatare kari ku isonga muri ruswa, kari ku isonga mu miyoborere mibi, kari ku isonga mu karengane n’ahandi. Nimbe no mu tundi turere hari ubwo usanga tuvanga wenda hamwe ugasanga nta mutuku urimo ariko mwe mu igenzura rimaze gukorwa mu myaka 3 ikurikirana muri mu mutuku mu nzego zose.”

Minisitiri kaboneya yasabye ubuyobozi kugira ibyo bukosora kuko n’imyitwarire mibi igaragazwa n’abaturage bo muri aka karere iterwa n’imiyoborere ikarimo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, George Mupenzi yageragaje no gusaba imbabazi ku myitwarire mibi y’abaturage bo mu karere ke bagaragarije umukuru w’igihugu ubwo yabasuraga ariko biba iby’ubusa kuko Minisitiri Kaboneka we yagaragaje ko bipfira mu buyobozi.

Yakomeje agira ati” ntitwahera muri iyo muzunga tuzungurukaaa, birakwiye ko bigera aho bihagarara, ariko mwe bayobozi mwakabaye mubidufasha mukabyanga, mukanabirwanya, ntacyo murimo mukora, murasaba imbabazi ngo abantu barasimbutse, nimudahinduka mwebwe muri muri iyi salle, igikurikiyeho barabakubita.

Mwigeza abaturage aho babahindukirana nimufashe abaturage banyu, mubayobore , mufatanye kuyobora.”

-5856.jpg

Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye imirenge ya Matimba na Karangazi ku itariki ya 13 Gashyantare 2017, aho yasanganijwe akavuyo kadasanzwe mu baturage haba mu kubaza ibibazo bimwe muri byo yanavuze ko byakabaye bikemurirwa mu midugudu no mu zindi nzego z’ibanze ndetse no kuba abaturage bararanzwe no gushaka kuvugira rimwe mu kavuyo nk’abataratojwe.

Bitewe n’ubwinshi bw’ibibazo aba baurage bri bafite, byabaye ngombwa ko bimwe bisigirwa abandi bayobozi babifite mu nshingano ngo bazabikurikirane ariko buri muturage akaba yarashakaga kwibariza Perezida wa Repubulika, bigaragaza ko basaga n’aho babuze uwo batura ibibazo byabo kubera imiyoborere.

2017-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Ubwanditsi 16 Jan 2025
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Ubwanditsi 24 Aug 2024
Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi
Amakuru

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi
Amakuru

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Amafoto – Perezida Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023

Ubwanditsi 28 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru