• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Ubwanditsi 08 Nov 2017 Mu Mahanga

Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rurasuzuma ikirego cy’ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze ayobora Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu ‘Sainte Famille’ ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Munyeshyaka ni umwe mu bantu bavuzwe cyane mu bwicanyi no gufata igitsina gore ku ngufu byakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Sainte Famille i Kigali.

Yamenyekanye cyane kubera amafoto yagaragaye yitwaje imbunda, anambaye imyenda idacengerwa n’amasasu muri Jenoside kandi yari Padiri.

Urubanza rwe ni rumwe zitangwaho urugero cyane mu kugaragaza uburyo ubucamanza bw’u Bufaransa bwakingiye ikibaba abakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashize imyaka irenga 15 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha muri Tanzania rushyikirije urubanza rwa Munyeshyaka inkiko z’u Bufaransa.

Muri icyo gihe cyose uru rubanza rwaradindijwe kugeza ubwo bamwe mu bashinjaga Padiri Munyeshayka bitabye Imana nka Rose Rwanga wiciwe abana bose bari barahungiye muri Kiliziya ya Sainte Famille.

Mu mwaka wa 2015, abacamanza bagenza icyaha Emmanuel Ducos na Claude Choquet, bafashe icyemezo cyo kutamushyikiriza urukiko ngo kuko basanze nta bimenyetso bihagije bimuhamya icyaha.

Ababuranira abakorewe Jenoside bahise bajuririra icyo cyemezo; ubwo bujurire bwabo nibwo buri busuzumwe kuri uyu wa gatatu.

Umwe mu banyamategeko batanze ubwo bujurire, Me. Gilles Paruelle, usanzwe yunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye IGIHE ko bari bugaragarize urukiko rw’ubujurire ko mu gufata icyemezo cyo kudakurikirana Munyeshyaka abacamanza ba mbere batari basobanukiwe imyitwarire ye.

Paruelle asobanura ko byagaragaye ko nubwo yari Padiri, imvugo ye muri icyo gihe, ibikorwa bye n’ intwaro yari yitwaje byose bigaragaza ko yari ahuje umugambi umwe n’abakoze Jenoside baje guhindura kiliziya ya Sainte Famille inkambi ifungiwemo Abatutsi bicaga igihe babishakiye.

Abari bahungiye muri iyo kiliziya kandi bakoreshwaga nk’iturufu mu mishyikirano abakoze Jenoside bifuzaga kugirana n’ingabo za FPR Inkotanyi no kugira ngo bereke amahanga nka Minisitiri Bernard Kouchner w’Umufaransa wari mu Rwanda muri icyo gihe, ko hari icyo bakoze ngo bakize Abatutsi bari barimo kwicwa.

Paruelle avuga ko ibyo byose bigaragaza ubufatanyacyaha bwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside.

-8598.jpg

Urukiko rw’ubujurire nirumara kumva impande zose ruzemeza niba Wenceslas Munyeshyaka atazaburanishwa nkuko abacamanza ba mbere babyemeje cyangwa niba icyemezo cyabo gikurwaho noneho agashyikirizwa urukiko.

2017-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 31 May 2016
Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Ubwanditsi 26 Nov 2021
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Ubwanditsi 08 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale
UBUKUNGU

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi
INKURU NYAMUKURU

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Ubwanditsi 14 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru