• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Editorial 24 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe yagiranye inama n’abanyeshuri 800 biga ku kigo cy’amashuri cya Kabutare Technical Secondary School (KTSS), abaganiriza ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu, abasaba kwitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu, kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.

Yabasobanuriye ko icyo cyaha ugikora akoresha ibinyoma byinshi, yizeza uwo ashaka ibitangaza, bikarangira abaye inzirakarengane, yinjijwe mu bucuruzi bw’abantu. Akaba yaragize ati:”Icuruzwa ry’abantu ryagereranywa n’ubucakara bugezweho, kuko iyo umuntu amaze kugurishwa akoreshwa ibibi bitandukanye birimo gukoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye, ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bibi byinshi.”

Yakomeje agira ati:”Ababeshywa cyane ni abakobwa, icyo baba bagamije ni ukubashora muri ibyo bikorwa bibi by’urukozasoni no kwishimisha, ibyo bikorwa bakabibakoresha ku gahato. Abandi babakuramo ibice by’imibiri nk’impyiko, imyijima, amaso n’ibindi bakabiha ababikeneye batishoboye.”

Yabwiye aba banyeshuri ko urugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu atari urwa Polisi gusa, aho yagize ati:”Ni urugamba rwacu twese kubirwanya. Icyo dusaba rero abo babeshywa, ni ukubimenyesha Polisi, inzego zose, ababyeyi ndetse n’abaturage, hagamijwe kubikumira no kubica burundu.”

Uretse icuruzwa ry’abantu, CSP Muheto yakanguriye abanyeshuri gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

Nyuma y’iyo nama, umuyobozi w’iri shuri Christophe Nkusi, yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo ayobora, kuko bahungukiye byinshi batari bazi. Yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwirinda ibyaha.

Abanyeshuri nabo bashyizeho amatsinda yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs), biyemeza ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe haba mu mashuri yabo ndetse n’iwabo mu rugo.

RNP

2016-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero  [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Editorial 24 Feb 2017
Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Editorial 07 Feb 2022
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Editorial 11 Aug 2016
Netanyahu yageze mu Rwanda

Netanyahu yageze mu Rwanda

Editorial 06 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.
Amakuru

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Editorial 27 Mar 2021
Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda
HIRYA NO HINO

Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Editorial 22 Jan 2018
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.
Amakuru

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Editorial 31 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru