• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Ubwanditsi 06 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Umunyarwandakazi witwa Kamikazi Princess n’uwari umuherekeje witwa Nteyireho Ruhegyera Joshua, bishwe barasiwe n’abantu bataramenyakana mu Karere ka Wakiso muri Uganda, ku muhanda uturuka Kampala werekeza Entebbe.

Aba bombi barashwe saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 5 Nzeri 2019.

Polisi ya Uganda yatangaje ko ibyangombwa yasanze aho barasiwe birimo indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Ruhegyera.

Yavuze ko nyuma yo kumva amakuru y’iraswa ryabo yoherejeyo itsinda ry’abapolisi n’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano aho byabereye, bakahasanga imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa Prado iparitse, ihinda ndetse igicanye amatara harimo n’imirambo y’abo barashwe.

Polisi yavuze ko umurambo wa Kamikazi wasanzwe muri iyo modoka, mu mwanya w’inyuma y’uwa shoferi warashwe isasu mu gahanga, naho umurambo wa Nteyireho urambitse mu kidendezi cy’amaraso hanze y’imodoka, bigaragara ko yarashwe isasu mu gahanga, mu kuboka bw’ibumoso afite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Muri iyo modoka polisi ya Uganda ivuga ko yasanzemo ingofero yambarwa n’abapolisi b’icyo gihugu bakora mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’iterabwoba.

Polisi yavuze ko itaramenya abagize uruhare mu rupfu rw’abo bantu ariko ko imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Mulago gukorerwa isuzuma naho imodoka yajyanywe ku kigo cy’imisoro n’amahoro kugira ngo kibafashe kumenya nyirayo.

Si ubwa mbere muri iki gihugu humvikana abantu bicwa barashwe n’abantu bataramenyekana mu buryo busa n’ubwo uyu munyarwanda n’uwari umuherekeje bishwemo.

Urugero ni urwo mu 2017, ubwo Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi n’abarinzi be bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.

2019-09-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ”  Moral authority”agira

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Kagame arashima uruhare rwa Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Kagame arashima uruhare rwa Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 31 Jan 2020
Uganda: Uburakari nyuma yaho ingabo (UPDF) zitwikiye amazu 100 y’abaturage

Uganda: Uburakari nyuma yaho ingabo (UPDF) zitwikiye amazu 100 y’abaturage

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda
ITOHOZA

Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2018
INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida
POLITIKI

Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida

Ubwanditsi 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru