• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Ubwanditsi 07 Jun 2018 POLITIKI

Inkuru yo kwiyamamaza kwa Minisitiri Louise Mushikiwabo ku kuba Umunyamabanga mukuru wa OIF yameneyekanye tariki ya 8 Gicurasi uyu mwaka. Yaje kwemezwa bidasubirwaho tariki 23, ubwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangazaga ko amushyigikiye, nubwo ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda rushinja Ubufaransa kugiramo uruhare.

Akimara kumva ibyo, Mushikiwabo yemereye Jeune Afrique ko nawe yifitiye icyizere, ndetse ubu yamaze gutangira gushaka amajwi, cyane ko amatora azaba mu Ukwakira 2018.

Louise Mushikiwabo ubu uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva 2009 (ari nawe uyitinzemo kurusha abandi kuva mu 1994)akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, ni umunyandimi (polyglotte). Yagiye muri iyi minisiteri avuye ku y’Itangazamakuru, inaheruka ubwo.

Yavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahahoze ari Komini Rutongo.

Yavutse tariki 22 Gicurasi 1961. Avuka mu muryango w’abatsobe, se umubyara akaba yari umuhinzi wa Kawa.

Bidashidikanywaho, ni Mushiki wa Ndasingwa Landouard uzwi nka Lando (Hotel Chez Lando) wari mu bashinze ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, akaba yarishwe muri Jenoside.

Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga ku Nyundo mu karere ka Rubavu, mu ishuri Notre Dame d’Afrique. Yize indimi n’ubuvanganzo.

Mu 1981, yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Nyakinama (ubu ni mu karere ka Musanze) yiga indimi, ariko mu gashami k’Icyongereza.

Mu 1984 arangije I Nyakinama, yabaye umwarimu w’Icyongereza muri Lycee de Kigali (LDK) mu Rugunga rwa Kigali.

Mu 1986, yagiye kwiga muri Amerika, muri kaminuza ya Delaware, ahabonera Master’s mu ndimi n’ubusemuzi.

Arangije mu 1988, yahise yigumira muri USA, akora imirimo yo gusemura avana mu rurimi rumwe ajyana mu rundi. Uku kuguma muri Amerika, byamurinze Jenoside yahitanye benshi mu muryango harimo na Lando.

Mu 2005 yaje gukora muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, nk’umuyobozi ushinzwe itumanaho. Iyi BAD yayoborwaga n’umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.

Mu 2006, yanditse igitabo “Rwanda means Universe”, ugenekerereje ngo “u Rwanda bivuga isi yose”, aho avuga ku buzima bwe n’umuryango we kugeza kuri Jenoside yawushegeshe.

Mu 2008, Mushikiwabo yagannye mu Rwanda, agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru, nyuma aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza ubu.

Mushikiwabo yatangiye gushaka amajwi

Nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, uyu mugore w’umunyandimi (polyglotte) yifitiye icyizere cyo kwegeranya amajwi yose y’ibihugu by’Africa bivuga Igifaransa bikazamutora.

Avuga ko OIF (Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa) ikeneye umuntu nkawe, kandi igomba gukora mu ndimi zose. Awufata nk’itsinda ryaberamo ibiganiro hagati y’ibihugu ku bireba Polotike mpuzamahanga.

JA itangazwa n’uburyo Mushikiwabo akorana na Kagame mahwi, kandi bakaba mu ishyaka rimwe. Umwe mu bakozi ba Leta uzi aba bombi neza, yabwiye JA ko bahuje imikorere n’imyitwarire, ku buryo nta n’umwe uhabanya n’undi. Ati, “Mushikiwabo ni inyabwenge kandi akunda igihugu, ntatinya ibimukoma mu nkokora ahubwo abinyuranamo ishema”.

Kimwe na Perezida Kagame, Mushikiwabo ntiyihanganira na rimwe umuntu utunga agatoki u Rwanda. Iyo bibaye ntaryama ngo asinzire, ataramara gusubiza uwahirahiye kubikora wese.

Ubufaransa n’u Rwanda, “URURABO RUTOHA RWUHIWE”

Ikinyamakuru JA cyabajije Mushikiwabo ku butumwa bwinshi yakunze gutanga ntibwakirwe neza na bamwe mu bayobozi b’Ubufaransa.

JA iti, “Ese ubu twizere ko urunturuntu hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa rugiye nk’ifuni iheze (La hache de guerre est-elle désormais enterrée ?)

Mu mvugo ishushanya, Mushikiwabo ati, « Burya igiti ukimenyera ku matunda cyera. Twe n’Ubufaransa ntituragera gusarura amatunda, ariko nibura twamaze gutera igiti dufatanije. Ubu rero hageze kucyuhira ngo gitohe ».

Nubwo u Rwanda rutigeze rwerura ngo rusezere muri OIF, imbaraga igifaransa cyahoranye sizo kigifite ubu, kuko nko mu burezi cyasimbuwe n’Icyongereza kivugwa na benshi mu bari mu butegetsi.

Mu nzego zose, inyandiko zirakorwa mu Cyongereza : inzego za Leta, izikorera, amabanki, amahoteli, ibigo by’ubwishingizi n’iby’itumanaho.

Mu itangazamakuru, amakuru mu gifaransa aboneka gake cyane, nubwo kuri Televiziyo ya Leta acaho, ariko kuri Radio Rwanda ntikiharangwa, yemwe n’ibiganiro nka Samedi dettente byakorwaga mu gifaransa ubu birakorwa mu kinyarwanda. Izi mpinduka zateye benshi mu bavuga igifaransa ubushomeri.

Ese mushikiwabo azayobora umuryango w’ururimi mu gihugu cye bamaze gutesha agaciro, cyangwa ajyanwe muri OIF no kukigarura, abazi urwo ruzungu bakongera kurudidibuza?

Uko biri kose, abanyafurika bamuri inyuma, natwe Bwiza.com (kimwe mu binyamakuru bigitaguza bitangaza no mu Gifaransa) tumwifurije amahirwe.

source : BWIZA

2018-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 23 May 2019
Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Ubwanditsi 23 Jan 2019
RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo

Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026

3 Ibitekerezo

  1. Kalisa
    June 11, 20188:40 am -

    Dukosore:polyglotte ntibivuga uwize indimi, bivuga uvuga indimi nyinshi.Ushobora kumenya indimi nyinshi utarize lettres.Lénine yari azi indimi zirenga 16 ariko ntiyari umunyandimi ahubwo yari polyglotte. Mushikiwabo ndumva azi ikinyarwanda,igiswayili;icyongereza n’igifaransa. Nta kirusiya azi, nta cyarabu,nta espanol,nta portugais, nta kimandarin, nta kilatini ubwose abaye polyglotte gute?

    Subiza
  2. Intareyakanwa
    June 16, 201811:42 am -

    Amakuru mumutanzeho kabisa ni make cyane kurusha ayo dusanzwe tumuziho kuva muiri iyo myaka yo hambere!

    Subiza
  3. Bandora Charles
    June 28, 20188:26 pm -

    Mushikiwazo ( inkotanyi ) ndamukunda birenze ukwemera, nkunda uko ubuzima bwe, uko akunda abantu, afite urugwiro, agakunda ibyiza birwira ku Rwanda, ni Umugore mugabo, muberarugo, intiti y’ Urwanda, nakomere ntibagiye na Chef ariwe PK intore iruta zose, bose ni bamwe, tubari inyuma. ( ariko ntimwibwire ko ndi bandora charles yanze agakora hasi akatumaraho abacu!!!! no )

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi  wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye
ITOHOZA

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Ubwanditsi 23 Sep 2016
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”
Amakuru

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS
Mu Mahanga

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Ubwanditsi 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru