• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Ubwanditsi 04 Jun 2017 POLITIKI

Hashize iminsi Jean Mbanda wari waratangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda atangaje ko abihagaritse ahubwo ko agiye gufatanya na leta mu rugendo rwayo rwo kugeza iterambere ku baturage. Ibi abantu bamwe barabishimye, abandi barabinenga ndetse bamuvumira kugahera, abandi bati ni umugambinyi n’ibindi …

Nkuko Mbanda aherutse kubwira kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ko akigera mu Rwanda avuye muri Canada aho yabaga kuva mu 2007, yahisemo gufata umwanya we agatekereza kuri gahunda ajemo. Muri uko gutekereza, ngo yifashishije ibitabo bitatu bimuha ishusho ya nyayo y’icyo agomba gukora.

Muri ibyo bitabo avugamo icy’amahame shingiro ya PSD yakozeho ubwo iri shyaka yaryinjiragamo mu myaka ya 1990, harimo kandi ikijyanye na gahunda za leta z’imyaka irindwi (2010-2017) ndetse n’ikindi kirimo imyitwarire iranga umunyapolitiki.

By’umwihariko igitabo kivuga ku migabo n’imigambi ya gahunda za leta, Mbanda avuga ko cyamweretse ishusho n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kugeza ubwo asanze gahunda yari agiye kugenderaho yiyamamaza zihari n’izitarakorwa ziri mu mihigo, ahera aho afata umwanzuro wo kureka gahunda yo kwiyamamaza.

-6749.jpg

Mpayimana Philippe

Icyemezo cye ndetse nticyakiriwe neza n’ abandi bifuza kuyobora u Rwanda barimo Mpayimana Philippe wavuze ko bisa no kutamenya icyo politiki aricyo kuko isaba umuntu kwiyibagirwa ahubwo akaberaho abandi.

Mpayimana yagize ati “Uwo mugabo yarirebye ku giti cye. Ariko njye kuko ndeba n’abandi Banyarwanda benshi ibyo batekereza n’ibyo bifuza […] ubwo rero kubera ko yasesenguye akagera aho abona ibye bihwanye n’iby’ubutegetsi buriho, ni uburenganzira bwe ni byiza yafashe icyemezo cya kigabo.

Njye ibyo ubuyobozi buriho bukora nshima ndabizi, noneho hakabaho n’ibindi nashingiyeho ntashima. […] ntabwo namwigana rwose.”

Yakomeje agira ati “ Ku rwego rwe yarirebye ku giti cye, iyo wiyemeje kujya muri politiki uriyibagirwa [biri mu byo nzasobanurira Abanyarwanda]. Politiki ni ukwiyibagirwa, ni uguharanira inyungu z’abandi bantu, ni uguharanira kuvuganira abandi.”

Sinoshyana ndi mukuru – Mbanda

Hagati aho, Mbanda atangaza ko yasesenguye ibivugwa na bamwe mu bakandida bamaze kuvuga ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda, barimo na Mpayimana, agasanga bafite porogaramu zidahamye.

-6750.jpg

Frank Habineza

Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda,Green Party, ryemeje Dr Frank Habineza nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo yahise asa n’uwigana Donald Trump wa USA maze yiyemeza ko mu gihe yazaba atowe azubaka urukuta rwa metero umunani ku mipaka ihuza u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gukumira abo yise “abanzi b’igihugu”.

-6751.jpg

Diane Shima Rwigara

Mbanda yavuze ko iyo gahunda ya Habineza idahamye, anagaruka kuri Diane Rwigara wavuze ko ashaka gufasha Abanyarwanda kuva mu bukene ndetse na Mpayimana wari waratangaje ko azashaka akazi kazamufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ati “Sinoshyana ndi mukuru […] uko mbabona nkabagaya […] ntabwo navuga ngo nje kubaka urukuta kugira ngo ngire umutekano, ntabwo iyo ari porogaramu rwose, Ntabwo navuga ngo nje gushaka akazi kugira ngo mbone amafaranga yo gukora ibikorwa byo kwiyamamaza, oya ntabwo iyo ari porogaramu, ntabwo navuga ngo nje gukiza igihugu ubukene tuzi uko giteye nirengagije inzego aho zigeze zikora ibintu.”

-6748.jpg

Jean Mbanda

2017-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame

Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Ubwanditsi 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Ubwanditsi 05 Jan 2019
APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL
Amakuru

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Ubwanditsi 04 Nov 2024
Ibuka  irasaba  LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Rwanda

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru