• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Ubwanditsi 01 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku munsi wa gatatu w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri kuba ku nshuro ya 15 mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, bunguranye ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye zirimo izigamije gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza ndetse n’izijyanye no kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ingingo yaganiriweho ku munsi wa gatatu mu kiganiro cya nyuma ya saa sita yari ukurebera hamwe uburyo bwo ‘kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima n’izo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto’.

Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba; Dr Anita Asiimwe uyobora gahunda yo kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto na Dr. Dominique Savio Mugenzi wikorera mu rwego rw’ubuzima.

Mbere ya saa sita, abayobozi bari bunguranye ibitekerezo ku bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa; Ukuriye ikoranabuhanga muri Rwanda Online, Faith Keza na Didier Nkurikiyimfura ukora mu Bunyamabanga bwa Smart Africa nk’ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ku munsi wa mbere w’uyu Mwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana bashaka umuti w’ibibazo bihari kuko bigaragara ko bizwi ariko ntibikemurwe, ku buryo usanga bigarukwaho buri mwaka.

Ku munsi wa kabiri, baganiriye ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nka kimwe mu bikorwa n’abanyarwanda benshi.

Muri uyu Mwiherero watangiye ku wa 26 Gashyantare, harareberwa hamwe aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

 

 

Abayobozi bakuru barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier (ibumoso) bazindukiye mu myitozo yo kwiruka

 

Abayobozi bakoze imyitozo itandukanye yo kubaka umubiri

 

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary; uwa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu bakoze imyitozo ya mu gitondo

 

Nyuma yo kwiruka, bamwe bakora n’imyitozo yo kugorora ingingo

 

Abayobozi baba bafite umutoza ubafasha gukora siporo bitewe n’iyo buri wese ashaka

 

 

 

 

Faith Keza ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda Online

 

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, ni umwe mu bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

 

Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC, Gisele Umuhumuza, mu kiganiro hamwe na Didier Nkurikiyimfura ukuriye ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bunyamabanga bwa Smart Africa

 

 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, atanga ibitekerezo bye muri uyu mwiherero

 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Habyalimana Jean Baptiste atanga igitekerezo; ari kumwe na Mukantabana Mathilde uhagarariye igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ambasaderi Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria

 

Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles na Visi Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Eugenie Mushimiyimana bitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 15

 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

 

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, Eng. Colletta Ruhamya, atanga ibitekerezo

 

Dr Dominique Savio Mugenzi, ubarizwa mu rwego rw’ubuzima atanga ibitekerezo muri uyu mwiherero

 

Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku Rugerero, Seraphine Mukantabana (iburyo) aganira na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose

 

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène bari bahuje urugwiro n’abandi bayobozi bitabiriye Umwiherero

 

 

Uhereye ibumoso: Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne; uw’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine n’uw’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver mu Mwiherero

 

 

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alivera, aganira na mugenzi we mbere y’ibiganiro

 

 

 

 

Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, Debonheur Jeanne d’Arc na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis

 

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe mu kiruhuko cya saa sita

 

Perezida Kagame aganira na Dr. Ngirente Edouard witabiriye umwiherero we wa mbere nka Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

 

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, baganira na Faith Keza ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda Online

 

Perezida Kagame na Madamu baganira n’abadipolomate b’u Rwanda barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale

 

Umukuru w’Igihugu niwe uyobora Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu uba buri mwaka

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze n’ubuzima rusange, Dr Ndimubanzi Patrick; Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; mbere yo gutangira ibiganiro bya nyuma ya saa sita ku munsi wa gatatu w’umwiherero

 

Perezida Kagame ubwo yasubiraga mu biganiro bya nyuma ya saa sita ku munsi wa gatatu w’Umwiherero wa 15 w’abayobozi

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre na bagenzi be barimo Ambasaderi Mukantabana Mathilde uhagarariye igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ibumoso); Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, Kamayirese Germaine na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose (iburyo) bamuteze amatwi

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, ateze amatwi ibitekerezo bya bagenzi be

 

 

 

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel, mu itsinda n’abandi bayobozi bungurana ibitekerezo

 

 

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Gen Maj. Joseph Nzabamwita, yungurana ibitekerezo n’abandi bayobozi bitabiriye umwiherero

 

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Emmanuel Muvunyi, atanga igitekerezo; ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo

 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde, atanga ibitekerezo

 

Umwiherero aba ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ku ruhande rw’abayobozi, bakareba uburyo ingamba ziteza imbere igihugu n’abagituye zashyirwa mu bikorwa

 

Ibikerezo bihurizwa hamwe n’umwanditsi wa buri tsinda

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yungurana ibitekerezo na bagenzi be bitabiriye uyu mwiherero

 

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, mu itsinda yungurana ibitekerezo na bagenzi be

 

 

Madamu Jeannette Kagame atanga ibitekerezo mu itsinda ryari ririmo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

Amafoto: Village Urugwiro

2018-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Ubwanditsi 07 Feb 2018
‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023
Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe
Mu Rwanda

Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe

Ubwanditsi 11 Aug 2017
CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe
IMIKINO

CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe

Ubwanditsi 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru