• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Ubwanditsi 25 Jul 2017 ITOHOZA

Kuva Taliki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza Taliki ya 19 Nyakanga 2017, imyaka 23 irashize u Rwanda rubonye Leta y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda iyobowe na FPR Inkotanyi.

Taliki ya 19 Nyakanga 1994, ubwo Kigali na Butare byari bimaze iminsi 15 gusa bifashwe n’ingabo zari iza APR, hashyizweho Guverinoma y’inzibacyuho, uwo muhango ukaba warabereye I Kigali hanze y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Nubwo bitari byoroshye kuko ibice bimwe by’igihugu byari bikiri mu ntambara yo kubohora u Rwanda, mu bindi bice by’igihugu Jenoside yari igikorwa nko muri Zone Turquoise, Guverinoma yarashyizweho ndetse inarahirira ku mugaragaro.

Nyuma y’Itangazo rya FPR- Inkotanyi ryasohotse tariki ya 17 Nyakanga 1994 ryagize Bizimungu Pasteri Perezida wa Repuburika, naho Paul Kagame agirwa Visi Perezida ndetse na ministiri w’ingabo.

Amacakubiri yari yarokamye igihugu bikakigeza mu icuraburindi n’ imiborogo mu gihe cya jenoside, kuri ubu byasimbuwe n’ iterambere , kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha amoko, kwimakaza isuku , ubuzima bwiza kuri benshi mu gihugu ndetse muri rusange umuvuduko w’ ubukungu wagiye ugeragara ko uri k’urwego rudasanzwe.

Ariko nubwo bimeze gutyo hari abanyarwanda b’ indashima badahwema gukwirakwiza ibinyoma mu nyandiko no ku maradiyo bavugako ntakiza Leta y’ubumwe yabagejejeho kandi bamwe muribo Leta y’ ubumwe yarabakamiye abandi ikabarera.

Muri abo twavugamo bamwe nka Charlotte Mukankusi wahoze ari ambassaderi w’ u Rwanda mu Buhinde, yanabaye umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ abakozi ba leta n’umurimo none yirirwa asakuza kuri radiyo ziyita iza opposition asebya Leta.

-218.png
Charlotte Mukankusi

Nkuko Leta y’ Ubumwe yiyemeje kuzamura abanyarwanda bose aho bava bakagera ni nako hari bamwe bagiye birengagiza ibyo yabakoreye; nk’ uyu Nyirakobwa Francine wazamuwe akagera ku rwego rwo kubyina mu itorero ry’ igihugu Urukerereza , kuri ubu akaba asigaye abyina mu itorero rya Ben Rutabana urwanya Leta y’ u Rwanda.

-7285.jpg
Nyirakobwa Francine

Ikibabaje kuri uyu witwa Munanayire Emmelyne , yarokowe n’ ingabo za FPR Inkotanyi ubwo interahamwe zari zimaze kurimbura umuryango we asigaye ari umwana mutoya, binyuze mu kigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside y’abatutsi muri 1994 (FARG), yrafashijwe abasha kwiga amashuri neza ubu ari ku rwego rwa Master’s, none aho ari mu bubiligi yirirwa asebya ubuyobozi bw’u Rwanda anenga icyemezo cy’imbaga y’abanyarwanda avuga avuga ko Nyakubahwa umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda adakwiye gukomeza kuyobora abanyarwanda.

-217.png
Emmelyne Munanayire

Ubu abo mu muryango we n’ abo babanye mu muryango w’ abanyeshuri barokotse jenoside bakaba baritandukanyije nawe ku bw’ibyo bikorwa bigayitse byo kurwanya Leta yamureze agahitamo gukirikira ibigarasha nka Micombero Jean Marie na Alexis Rudasingwa ndetse akiyibagiza aho yavuye akifatanya n’ abasize bakoze jenoside mu Rwanda.

Muri aba bake b’ indashima tuvuze hari n’abandi tutavuze tuzavuga ubutaha kuko ntabwo aribo bazabuza abanyarwanda kwishimira ibyiza bagejejweho na Leta y’ ubumwe bw’ abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ubwanditsi

2017-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 27 Feb 2016
U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Ubwanditsi 24 Jun 2018
Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi  bakuru ba RNC

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Mar 2019
Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe

Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe

Ubwanditsi 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki ikomeye mu Bufaransa yajyanwe mu nkiko ishinjwa gutanga amafaranga yaguzwe  Intwaro  ku bwa Col Bagosora
ITOHOZA

Banki ikomeye mu Bufaransa yajyanwe mu nkiko ishinjwa gutanga amafaranga yaguzwe Intwaro ku bwa Col Bagosora

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Mpayimana  Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire  ye muri NEC,  abigereranya nka ‘ Armstrong’  agera ku kwezi
POLITIKI

Mpayimana Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire ye muri NEC, abigereranya nka ‘ Armstrong’ agera ku kwezi

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 
Amakuru

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Ubwanditsi 18 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru