• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

Ubwanditsi 03 May 2018 ITOHOZA

Abanyarwanda, Octavien Ngenzi na Tito Barahirwa bakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside  n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo mu Bufaransa,  bongeye kugaruka i Paris ku burana mu rukiko rw’ubujurire, icyatunguranye muri urwo rubanza ni uko batanze Gen. James Kabarebe nk’umutangabuhamya ku ruhande rwabo.

Ngenzi na Barahira bashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, urubanza rwabo rw’ubujurire rwatangiye ku wa Kabiri itariki ya 1 Gicurasi 2018. Aho batanze Gen. Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda nk’umutangabuhamya ku ruhande rwabo, ibi bamwe bakaba babifashe nk’ubushotoranyi.

Octavien  Ngenzi w’imyaka 60 y’amavuko yafashwe muri Kamena 2010, naho Tito Barahirwa w’imyaka 67 afatwa muri Mata 2013, bombi bahoze ari ba Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Kabarondo, bakatiwe igihano cya burundu mu 2016.

Iki kikaba ari igihano cya mbere kiremereye ubucamanza bw’u Bufaransa bwageneye abaregwa icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuva aho imanza nk’izi zitangiriye.

Mu masaha abiri urubanza rwamaze, hatanzwe imyirondoro no kurahira kw’abafite uruhare mu rubanza, hanatangazwa abazatanga ubuhamya ku mpande zombi, ku ruhande rw’abaregwa Ngenzi na Barahirwa, bamwe mu batangabuhamya batari bake ntibabashije kuboneka mu Rwanda, umwe ngo ari muri Uganda.

Aba baregwa, batanze n’abaganga babo nk’abatangabuhamya nk’inzobere, ariko aba baganga batangaza ko atari ngombwa gutangwa nk’abatangabuhamya ku ruhande rw’abakiriya babo ngo bagire icyo bavuga.

Nk’uko radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo icyatunguye abantu muri uru rubanza, ni uko mu batangabuhamya aba bagabo bombi bantanga ku ruhande rwabo, harimo na Gen. James Kabarebe.

Nyuma yo kumva Gen. Kabarebe atanzwe nk’umutangabuhamya w’aba bagabo, Alain Gotien, umwe mu bafaransa bagize uruhare mu gushaka ibimenyetso bishinja abaregwa ibyaha bya jenoside mu Bufaransa, yatangarije iyi radiyo amagambo ngo agaragaza uburakari n’akababaro.

Agira ati “Ndatekereza ko ku ruhande rw’abaregwa ari nk’ubushotoranyi, mumbabarire ntacyo nongeraho”.

Me Richard Gisagara , uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, wanatanze ikirego , yunze mu rya Alain avuga ko ku ruhande rumwe atatunguwe.

Ati “Nkeka ko muri make, bagenzi banjye baburanira abashinjwa uruhare bafite, hari sitarateji [strategie] bakoresha, ibi nabyo ntekereza ko ari imwe muri sitarateji bafite, mwumvise ko mu byo basaba, basabye no kujya mu Rwanda, kandi bakabisaba mu cyumweru gitaha kandi ari ibintu bakagombye kuba barakoze kera niba babishaka, njye ntabwo bintunguye kandi ntabwo numva ari ikintu gitangaje, umuntu akoresha sitarateji ashaka,…”.

Mu gihe Gen. Kabarebe nta cyo yari yatangaza niba azatanga ubuhamya mu rubanza rw’aba bagabo, urubanza ngo rurakomeza kugeza ku wa 6 Gicurasi n’aho abatangabuhamya abacamanza bakaba bazabumva kugeza mu kwezi kwa karindwi abatazaboneka ku butaka bw’u Bufaransa ngo hazakoreshwa itumanaho rigezweho.

Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora icyahoze ari komini  Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu karere ka Kayonza, Intara y’i Burasirazuba, kuva mu 1977 kugeza mu 1994 ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.

Octavien Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse aho yari atuye muri Mata 2013.

Octavien Ngenzi na Tito Barahirwa bashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi
Me Richard Gisagara, uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu

2018-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Ubwanditsi 09 Jul 2017
Ikimwaro : Benzinge, Rujugiro  na RNC basohoye ‘Proclamation’, bayitirira ko yanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Ikimwaro : Benzinge, Rujugiro na RNC basohoye ‘Proclamation’, bayitirira ko yanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Impamvu  Rubingisa Pudence  wari  Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda,  yatawe muri yombi

Impamvu Rubingisa Pudence wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi

Ubwanditsi 29 Aug 2017
‘Uyu mugore muto hari ibitekerezo ahagarariye’ Mushikiwabo avuga kuri D. Rwigara

‘Uyu mugore muto hari ibitekerezo ahagarariye’ Mushikiwabo avuga kuri D. Rwigara

Ubwanditsi 03 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.
Amakuru

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Ubwanditsi 01 May 2021
Mu Rwanda : Leta yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi n’imihanda abubaka ‘appartments’
Mu Rwanda

Mu Rwanda : Leta yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi n’imihanda abubaka ‘appartments’

Ubwanditsi 12 May 2017
Ndayishimiye yisamye yasandaye?
Amakuru

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ubwanditsi 03 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru