• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Ubwanditsi 20 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko gisanzwe kibigenza buri mwaka , SkyTrax, ikigo gitanga amanota ku masosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere, cyashyize ahagaragara urutonde rwerekana uko ayo masosiyete akurikirana mu gutanga sevisi nziza muri uyu mwaka wa 2021.
Rwandair, Sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, yaje ku mwanya wa 2 muri Afurika, kubera servisi nziza n’umuhate igira mu kwagura ibikorwa byayo.
Bimwe mu byagendeweho kugirango Rwandair yegukane uwo mwanya uteye ishema, harimo kuba ifite indege zigezweho, kubahiriza gahunda z’ingendo, kwagura umubare w’ibihugu indege zayo zikoreramo, no kuba abakozi bayo bazi gufata neza abagenzi.

Ikindi SkyTrax ishimira Rwandair ni ukuba yarabaye sosiyete ya mbere mu kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19, kandi iki cyorezo ntikigire ingaruka ku mikorere yayo. Mu gihe izindi sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu kirere zongereye ibiciro, Rwandair yo yagabanyije amafaranga y’urugendo nk’uko byemezwa na SkyTrax.

Magingo aya Rwandair ifite indege 12, kandi intego ni ukuba yakubye kabiri umubare wazo, bitarenze umwaka wa 2025. Ibi nabyo byatumye Rwandair ihabwa umwanya wa 2 ku isi, mu masosiyete arushaho kunoza ibikorwa byayo haba mu bwinshi no mu bwiza.

Uku gushimwa kwa Rwandair ni ishema ku Banyarwanda bose, kikaba igisebo kuri bantu nka Himbara David n’abandi bahimbazwa no gusebya u Rwanda, bemeje ko guverinoma y’u Rwanda ipfushije ubusa umutungo w’Igihugu ubwo yatangizaga Rwandair.

Kugeza ubu Rwandair ikorera ingendo mu bihugu bisaga 20 byo muri Afrika, Uburayi na Aziya.

Qatar Airways iherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye na Rwandair, niyo iza ku isonga ku isi mu mikorere y’indashyikirwa.

2021-10-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Ubwanditsi 19 Aug 2019
Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize

Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize

Ubwanditsi 06 Dec 2024
Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe

Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe

Ubwanditsi 07 Apr 2016
APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports

APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports

Ubwanditsi 11 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka
Mu Rwanda

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Ubwanditsi 21 May 2018
Polisi yerekanye abakinnyi bashya n’ibikombe yatwaye mu mikino y’intoki  (Handball)
Mu Mahanga

Polisi yerekanye abakinnyi bashya n’ibikombe yatwaye mu mikino y’intoki (Handball)

Ubwanditsi 01 Aug 2016
Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Ubwanditsi 09 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru