• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi

Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi

Ubwanditsi 15 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, abashinzwe umutekano mu gisirikare bataye muri yombi Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura, wahoze ayoboye igipolisi cya Uganda mbere yo kwirukanwa akaba yanatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Kamena 2018.

Urubuga Spyreports rwo muri Uganda dukesha iyi nkuru, ruravuga ko rwamenye ko Angella Kayihura yakuwe mu rugo iwe ahitwa Muyenga mu nkengero z’umurwa mukuru, Kampala, akajyanwa ahantu hataramenyekana.

Ni mu gihe ngo uru rubuga rutabashije ubona umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, ngo agire icyo arutangariza kuri aya makuru.

Uru rubuga rurakomeza ruvuga ko rutamenye niba itabwa muri yombi rya Angella rifite aho rihuriye n’ibyaha umugabo we akekwaho byatumye atabwa muri yombi.

Rurakomeza ruvuga ko Angella Kayihura ari Umunyakenyakazi ufite inkomoko mu Rwanda, ndetse ngo akaba ari umwuzukuru wa Rudahigwa, umwami wa nyuma wa mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge. We na Kayihura babyaranye abana babiri.

Gen. Kale Kayihura n’umugore we Angella Kayihura, umwuzukuru  wa Rudahigwa

Bivugwa ko nyuma yo kwirukanwa ku mirimo, Gen Kayihura yahise ategeka umukobwa we, Tesi gusubira mu rugo ako kanya. Uyu akaba yarataye akazi ka Loni kamuhembaga akayabo yakoreraga mu Rwanda, agasubira I Kampala ku mabwiriza ya se.

Uyu mukobwa wa Gen Kayihura witwa Tesi w’umuganga (doctor) kuri ubu ngo aba iwabo I Muyenga.

Ku rundi ruhande, umuhungu wa Gen Kayihura witwa Kale Jr, akaba ari umunyamategeko wabigize umwuga, nawe ngo yaba aherutse gusubira mu gihugu kujya gufasha se mu mirimo yo ku ifamu yabo iri Lyantonde bivugwa ko yinjiza za miliyari.

Ngo nyuma yo gusubira iruhande rw’ababyeyi, aba bana ba Kayihura bagaragaraga nk’abadashaka gukomeza imyuga yabo kandi babanaga nabo I Muyenga ndetse bakagenda bari kumwe n’abashinzwe kubarinda mu gihe basohotse mu rugo.

2018-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020
Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Ubwanditsi 10 Oct 2023
Monusco yunze murya Raporo y’ Itsinda ry’inzobere za Loni yemeza ko Kayumba afite umugambi wo gutera u Rwanda

Monusco yunze murya Raporo y’ Itsinda ry’inzobere za Loni yemeza ko Kayumba afite umugambi wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 01 Feb 2019

4 Ibitekerezo

  1. Shimon
    June 15, 201812:14 pm -

    Ntabwo uyu Angelina yaba umwuzukuru wa Rudahifwa kuko nta mwana Rudahigwa yigeze abyara rwose??

    Subiza
  2. Mujyanama
    June 15, 20185:21 pm -

    Ni umwuzukuru wa Yuhi Musinga!

    Subiza
  3. Munyangaju
    June 15, 20188:01 pm -

    Iyaba umwuzukuru wa Rudahigwa ntabayaratwaye umurambo wa Kigeli mu Rwanda
    Au Rwanda mujye mutinya Imana mwirinde guhemukira abavandimwe
    Angella ntiyarayobewe uko kigeli yahoraga aria gutaha ntacyo bataganiraga kuko
    Nyina wa Angella nu muhindiro kazi wanyirimbirima wa Rwabugiri naho Angera akaba umutsobe

    Mana uzaduhirera tukiraha

    Subiza
  4. niyogihozo
    June 18, 20186:59 am -

    Uyu muryango Nyagasani awufashe ndabona utorohewe na gato. Erega nta mahoro yo ku isi bavandidimwe. Uyu munsi biba ari byiza, ejo bigahinduka….Ni gatebe gatoki koko.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside  hagati   y’Ukwakira 1990 na Mata 1994
Mu Mahanga

Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994

Ubwanditsi 11 Oct 2016
AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda
Amakuru

AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda

Ubwanditsi 30 Jul 2022
Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere
IKORANABUHANGA

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Ubwanditsi 06 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru