• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Ubwanditsi 19 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda wasize ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana asezerewe n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk’uko amakuru atugeraho abitangaza, uyu mutoza ashobora gusimburwa na Jimmy Mulisa cyangwa Mashami Vincent.

Gusezererwa kwa Eric Nshimiyimana byaturutse ku mukino ikipe ye ya AS Kigali yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports ikaba yatsindiwe na Yussef Rharb na Manasse Mutatu Mbedi naho kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Bishira Latif.

Nubwo nta ruhande rw’ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje aya makuru, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko Eric wari umutoza mukuru yungirijwe na Mutarambirwa Djabil baraye bahawe amabaruwa abasezerera ku gutoza ikipe y’abanyamujyi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kandi andi makuru ahari aravuga ko ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangiye ibiganiro na Jimmy Mulisa wahoze mu batoza ba AS Kigali ariko akaza gusezera kuri uyu mwanya kubwo kuba yari afite imirimo myinshi.

Andi makuru kandi aravuga ko umutoza Mashami Vincent usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, biravugwa ko nawe ashobora kuba umwe mu batoza ikipe ya AS Kigali yifuza guha akazi ko gukomeza kuyobora iyi kipe y’abanyamujyi.

Eric Nshimiyimana waraye asezerewe kuri uyu mwanya assize ikipe y’abanyamujyi iri ku mwanya wa gatatu, aho mu mikino 9 ya shampiyona ayisigye amanota 16.

Muri iyo mikino Eric yatsinze imikino 4 anganya indi 4 atsindwa umukino umwe, yatsinze ibitego 16 atsindwa 9 ubu izigamye ibitego birindwi.

2021-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ubwanditsi 03 Apr 2021
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ubwanditsi 05 Jul 2022
Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Ubwanditsi 17 May 2023
Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Ubwanditsi 17 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi
ITOHOZA

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Ubwanditsi 18 Mar 2017
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru