• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize iminsi havugwa ko Obed Katurebe wamenyekanye mu bikorwa byo gusebya abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda ndetse agakorana na Kayumba Nyamwasa yaburiwe irengero.

Bidatinze CMI yemeje ko yataye muri yombi Obed Katureebe. Uyu mugabo yakoraga mu kigo cya Uganda gikurikirana Itumanaho rya Guverinoma, gishamikiye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Katurebe wiyitaga RPF Gakwerere ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga urwego akorera akangiza umubano mwiza ndetse no gusebya ku mugaragaro umukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ubu hasigaye Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bari barahawe akazi ko kuvuga nabi u Rwanda.

Obed Katurebe yari amaze amezi abiri bivugwa ko yaburiwe irengero, umugore we Phiona Kanuuna aza kwandikira Perezida Museveni n’Umuyobozi Mukuru wa CMI, Maj Gen James Birungi, avuga ko yabuze umugabo, kandi yafashwe mu nyungu z’u Rwanda.

Yavugaga ko CMI yashimuse umugabo we ku mabwiriza yatanzwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Daily Monitor, Maj Gen Birungi, yagize ati “Umugabo we tumufite byemewe n’amategeko, ntabwo yashimuswe, hari ibirego turimo gukoraho iperereza.”

Ntabwo ariko yatangaje ibirego uyu mugabo akurikiranyweho.

Maj Gen Birungi yakomeje ati “Ntabwo yashimuswe. Ndetse n’uwo mugore (Kanuuna) buri gihe ahabwa amahirwe yo kujya kumureba (Katureebe) igihe cyose ashakiye. Mu gihe tukigerageza gukora iperereza ku byaha akekwaho, tukazamenya niba dukomezanya uwo mugabo (mu rukiko) cyangwa niba tumureka.”

Maj Gen Birungi aheruka mu Rwanda ku wa 5 Kamena ndetse umugore wa Katureebe yamushinje ko yaruhaye amakuru yavanywe muri telefoni ye na mudasobwa. Uyu musirikare ariko byo yanze kugira icyo abivugaho.

Aya makuru yatangiye kujya hanze ubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yasabaga inzego z’umutekano kurekura Katureebe, nta mananiza.

Umuyobozi wa Uganda Media Centre, Ofwono Opondo, yanze kugira icyo atangaza ku mugaragaro ku byo yamenye ku irengero rya Katureebe ayobora.

Ubwo yafatwaga, Opondo yavuze ko Katureebe yajyanywe n’inzego z’umutekano “ku mpamvu z’umutekano we”. Gusa ntabwo yavuze uburyo umutekano we wari ubangamiwe.

Daily Monitor yatangaje ko Opondo kuri iyi nshuro yemeye ko ibyo yatangaje mbere yari yashutswe.

Ati “Nakomeje gusaba inshuro nyinshi ko iki kibazo bagishyiraho iherezo, hisunzwe amategeko ya Uganda.”

Amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu ufashwe kubera ibyaha akekwaho, agomba kugezwa mu rukiko bitarenze amasaha 48.

Ntabwo CMI isobanura uburyo yamufunze igihe kigera mu mezi, ataragezwa imbere y’urukiko.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo ibibazo, ariko wabaye nk’ujya ku murongo nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba i Kigali, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yanditse kuri Twitter bimwe mu byaranze ibiganiro bye na Perezida Kagame yita se wabo. Ku munsi wa mbere bahura ngo yamwijeje ko nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, Ingabo za Uganda zitagomba gutera u Rwanda.

Yakomeje ati “Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N’ibindi bigenda biza.”

Ni ubutumwa bwahise butanga icyizere, kubera ko mu gihe kirekire, Uganda yari yarabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano bakorana n’imitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na RUD Urunana.

Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere yakomeje gushyirwa ku rutonde rw’abakora icengezamatwara ry’urwango ku Rwanda mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

2022-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Ubwanditsi 07 Apr 2025
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Ubwanditsi 30 Apr 2021
Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Ubwanditsi 03 May 2021
Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Ubwanditsi 01 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”
Amakuru

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Ubwanditsi 11 Dec 2020
Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda
Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni
Mu Mahanga

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Ubwanditsi 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru