• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize iminsi havugwa ko Obed Katurebe wamenyekanye mu bikorwa byo gusebya abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda ndetse agakorana na Kayumba Nyamwasa yaburiwe irengero.

Bidatinze CMI yemeje ko yataye muri yombi Obed Katureebe. Uyu mugabo yakoraga mu kigo cya Uganda gikurikirana Itumanaho rya Guverinoma, gishamikiye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Katurebe wiyitaga RPF Gakwerere ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga urwego akorera akangiza umubano mwiza ndetse no gusebya ku mugaragaro umukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ubu hasigaye Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bari barahawe akazi ko kuvuga nabi u Rwanda.

Obed Katurebe yari amaze amezi abiri bivugwa ko yaburiwe irengero, umugore we Phiona Kanuuna aza kwandikira Perezida Museveni n’Umuyobozi Mukuru wa CMI, Maj Gen James Birungi, avuga ko yabuze umugabo, kandi yafashwe mu nyungu z’u Rwanda.

Yavugaga ko CMI yashimuse umugabo we ku mabwiriza yatanzwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Daily Monitor, Maj Gen Birungi, yagize ati “Umugabo we tumufite byemewe n’amategeko, ntabwo yashimuswe, hari ibirego turimo gukoraho iperereza.”

Ntabwo ariko yatangaje ibirego uyu mugabo akurikiranyweho.

Maj Gen Birungi yakomeje ati “Ntabwo yashimuswe. Ndetse n’uwo mugore (Kanuuna) buri gihe ahabwa amahirwe yo kujya kumureba (Katureebe) igihe cyose ashakiye. Mu gihe tukigerageza gukora iperereza ku byaha akekwaho, tukazamenya niba dukomezanya uwo mugabo (mu rukiko) cyangwa niba tumureka.”

Maj Gen Birungi aheruka mu Rwanda ku wa 5 Kamena ndetse umugore wa Katureebe yamushinje ko yaruhaye amakuru yavanywe muri telefoni ye na mudasobwa. Uyu musirikare ariko byo yanze kugira icyo abivugaho.

Aya makuru yatangiye kujya hanze ubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yasabaga inzego z’umutekano kurekura Katureebe, nta mananiza.

Umuyobozi wa Uganda Media Centre, Ofwono Opondo, yanze kugira icyo atangaza ku mugaragaro ku byo yamenye ku irengero rya Katureebe ayobora.

Ubwo yafatwaga, Opondo yavuze ko Katureebe yajyanywe n’inzego z’umutekano “ku mpamvu z’umutekano we”. Gusa ntabwo yavuze uburyo umutekano we wari ubangamiwe.

Daily Monitor yatangaje ko Opondo kuri iyi nshuro yemeye ko ibyo yatangaje mbere yari yashutswe.

Ati “Nakomeje gusaba inshuro nyinshi ko iki kibazo bagishyiraho iherezo, hisunzwe amategeko ya Uganda.”

Amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu ufashwe kubera ibyaha akekwaho, agomba kugezwa mu rukiko bitarenze amasaha 48.

Ntabwo CMI isobanura uburyo yamufunze igihe kigera mu mezi, ataragezwa imbere y’urukiko.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo ibibazo, ariko wabaye nk’ujya ku murongo nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba i Kigali, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yanditse kuri Twitter bimwe mu byaranze ibiganiro bye na Perezida Kagame yita se wabo. Ku munsi wa mbere bahura ngo yamwijeje ko nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, Ingabo za Uganda zitagomba gutera u Rwanda.

Yakomeje ati “Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N’ibindi bigenda biza.”

Ni ubutumwa bwahise butanga icyizere, kubera ko mu gihe kirekire, Uganda yari yarabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano bakorana n’imitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na RUD Urunana.

Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere yakomeje gushyirwa ku rutonde rw’abakora icengezamatwara ry’urwango ku Rwanda mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

2022-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Ubwanditsi 03 Mar 2022
Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Ubwanditsi 05 Aug 2020
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Irinde ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko- Polisi y’u Rwanda

Irinde ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko- Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe
ITOHOZA

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Ubwanditsi 13 Sep 2017
Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Mu Rwanda

Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru