• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Ubwanditsi 03 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye ko imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga zikomeza nyuma yaho ibarura rigaragaje ko ziyongereyeho.

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko imibare y’ingagi ziri mu Birunga kugeza muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010.

Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wagize uruhare muri ubu bushakashatsi watangaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’igihe ubushakashatsi bwarangiriye n’igihe bwatangarijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018 , cyatewe n’ibizamini bya gihanga (genetic analysis) byari bikenewe kugira ngo hazaboneke imibare yizewe bihagije.

Imibare y’ubushakashatsi yashyizwe ahagaragara ntirimo iziri mu ishyamba rya Bwindi muri Uganda kuko ho ubushakashatsi bugikorwa. Ibarura ryaho mu 2011 ryari ryerekanye ko harimo ingagi zigera kuri 400. Bivuze ko ubu ingagi zibarurwa muri iki gice zirenga 1000.

Ubu bwiyongere ngo bushingiye ku mbaraga zashyizwe mu kubungabunga ingagi haba ku ruhande rw’u Rwanda (binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye na Dian Fossey Gorilla Fund.

Mu butumwa Perezida Kagame yanditse kuri Twitter abuherekeresha ifoto yambaye umupira ushyigikira gahunda ya Ellen DeGeneres y’ibikorwa byo kwita ku kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, yasabye ko imbaraga zishyirwa mu kubungabunga izi nyamaswa zikwiye gukomeza.

Ati “Birashimishije kubona umubare w’ingagi zo mu Birunga wariyongereyeho 25% mu myaka umunani ishize. Imbaraga zishyingirwa mu kuzibungabunga zikwiye kwiyongera. Warakoze Ellen na Portia kuza mu Rwanda no kubigiramo uruhare.”

Ellen DeGeneres arateganya kubaka mu Rwanda inyubako zigamije gufasha abakorera muri Dian Fossey Gorrilas Fund mu bikorwa by’ubushakashatsi. Izi nyubako zizitwa ‘Ellen DeGeneres Campus of The Diana Fossey Gorrila Fund’.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi Ellen yageze mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse anasura ingagi zo mu Birunga, urugendo yavuze ko ari rumwe mu zo atazibagirwa mu buzima bwe.

Dr Tara Stoinski Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, ikoresha abakozi 120, yavuze ko iyi mpano ya DeGeneres, izahindura byinshi ku bikorwa byo kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gufatanya na Ellen Fund mu kubaka Kaminuza y’imirimo yacu. Dukora mu bijyanye no kurengera ingagi, kwigisha abaturage, gutanga umusanzu mu kubaka ahazaza h’u Rwanda, no gukomeza ubushakashatsi bwatangiwe na Dian Fossey.”

Yakomeje avuga ko iyi Kaminuza izabafasha gukorana na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha abanyarwanda bazatanga umusanzu mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), byo kubungabunga no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki no kongerera ubumenyi abaturage butuma basobanukirwa kandi nabo bagatanga umusanzu mu kurengera urwo rusobe.

Kugeza ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera cyayo, ibuye ry’ifatizo no kubaka bikazatangira mu 2019, Kaminuza ikuzura muri Nzeri 2020 itwaye miliyoni 10 z’amadolari.

Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bw’Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu Birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.

Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.

Perezida Kagame n’umukobwa we, bagarahaye bambaye umupira ushyigikira ibikorwa bya Ellen DeGeneres

Ubutumwa Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter

Ellen n’umukunzi we Portia, baherutse kwakirwa na Perezida Kagame

2018-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Ubwanditsi 03 Aug 2025
Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru  y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose

Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 14 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Ubwanditsi 21 May 2021
Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.
Amakuru

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ubwanditsi 03 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru