• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Ubwanditsi 22 Feb 2017 Mu Mahanga

Ku itariki 21 z’uku Kwezi, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) ribarizwa mu murenge wa Gishari, ho mu karere ka Rwamagana ryahaye Impamyabumenyi imfura zaryo 161 zarangije amasomo.

Abahawe Impamyabumenyi harimo Abapolisi b’u Rwanda 90 n’Abasivili 71. Iri Shuri ryatangiye ku wa 28 Ukuboza 2013 biturutse ku masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA).

Mu basoje amasomo harimo abize Ubwubatsi, gukora no gushyira amashanyarazi mu nyubako, no gushyira amazi mu mazu. Muri iri Shuri hatangirwa kandi amasomo y’igihe gito ajyanye no kuhira imyaka, kuyobora amazi mu mirima, kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

Uwo muhango wo guha Impamyabumenyi abarangije kwiga muri iri shuri witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya , Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Judith Kazayire, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro, John Bonds Bideri.

Mu ijambo rye, Rwamukwaya yabwiye abitabiriye uwo muhango; barimo Ababyeyi b’abahawe Impamyabumenyi ati,”Turishimira ko urubyiruko , ndetse n’Ababyeyi benshi bamaze kumenya akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Ibi bigaragazwa n’umubare munini w’abakomeje kwitabira kubyiga; uretse ko na none umubare w’igitsinagore ukiri muto ugereranije n’igitsinagabo.”

Yongeyeho ati,”Turifuza ko ubwiyongere bw’abitabira kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bujyana n’ubwiyongere bw’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri yigisha ayo masomo, ndetse no kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ni yo mpamvu nsaba amashuri yose y’imyuga n’ubumenyingiro gushyira mu bikorwa imfashanyigisho zishingiye ku bushobozi zatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka wa 2017.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yabwiye abasoje amasomo ati,”Ibirori by’uyu munsi si ikamba ry’urugendo murangije rw’amasomo gusa; ahubwo ni itangiriro ry’imitekerereze mishya iganisha ku kubyaza umusaruro ubumenyi muvanye muri iri shuri; bityo mwiteze imbere, muteze imbere imiryango yanyu, ndetse mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Mu butumwa bwe, Bideri yashimye Ubuyobozi bw’iri shuri ku ruhare rwaryo mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu; kandi abusaba gukomeza gutanga ubumenyi bufite icyo bumariye ababuhabwa.

Yabwiye abari aho ati,”Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Ibigo byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bitange ubumenyi bufite ireme, hagamijwe kugira ngo abayize babashe guhangana ku isoko ry’umurimo, ndetse babashe kwihangira imirimo, aho gutegereza kuyihabwa.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu ishyirwaho ry’iri shuri, ndetse n’inkunga idasiba kuritera .

Umuyobozi w’Agateganyo w’iri shuri, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yakomoje ku kamaro karyo agira ati,”Intego y’iri shuri ni uguteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu, ribyigisha Abapolisi n’Abasivili.Umuhango w’uyu munsi ugaragaza imbuto zaryo.”

Yahamirije abari aho ko abahawe Impamyabumenyi (161) bafite ubumenyi buhagije butuma bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo; haba mu gihugu, ndetse no muri aka karere.

Mu izina rya bagenzi be, umwe mu basoje amasomo, Karemera Richard yagize ati,”Abo turi bo uyu munsi tubikesha Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari, Ababyeyi n’Inshuti bacu. Ubufasha bwanyu, inama zanyu , ndetse n’amasengesho yanyu ntibyapfuye ubusa; ahubwo byatugiriye akamaro; kandi tuzahora tubizirikana.”

Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko bagiye guhanga udushya tuzatuma biteza imbere, ndetse banateze imbere imiryango yabo, kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

-5821.jpg

RNP

2017-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025
ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Ubwanditsi 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge
IMIKINO

CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw
Amakuru

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru