• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Ubwanditsi 22 Feb 2017 Mu Mahanga

Visi Perezida w’u Buhinde uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yashimye aho u Rwanda rugeze mu gihe gito ruvuye muri Jenoside, avuga ko ibi ari ukubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Hamid Ansari wabonanye na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, yamubwiye ko yababajwe n’ibyo yabonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ariko yongeraho ko ibimaze gukorwa ari ibyo gushima.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yavuze ibiganiro byabo byibanze mu gushaka uko umubano wakomeza kunozwa.

Claude Nikobisanzwe yagize ati “Visi Perezida w’u Buhinde akigera mu Rwanda yahuye n’Abahinde baba mu Rwanda yishimira ko bameze neza, ndetse ibyo yabibwiye Perezida Kagame, nyuma kandi yo gusura Urwibutso rwa Gisozi yabwiye Perezida Kagame ukuntu byamurenze, ariko amushimira ko u Rwanda rwabashije kuva mu bibazo rwarimo icyo gihe, rukaba rugeze aha.”

Yunzemo ati “Yongeye kumushimira ko ariwe wayoboye izo mpinduka zose zimaze kugerwaho, yishimira aho amaze gutembera mu Mujyi wa Kigali uburyo hakeye kandi hakaba harimo gutera imbere, ibi byose yamubwiye ko biterwa n’ubuyobozi bwiza buri mu gihugu.”

Uretse Visi Perezida Hamid Ansari washimiye Perezida Kagame aho u Rwanda rugeze rutera imbere, Umukuru w’Igihugu na we yamushimiye umubano uhari, avuga ko ukwiye gukomeza gutezwa imbere.

Perezida Kagame yabwiye Hamid Ansari ko ubwo aheruka mu Buhinde muri Mutarama uyu mwaka, yabonanye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu bemeranya uko umubano wakomeza gutezwa imbere.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu mwaka wa 1999, kugeza ubu iki gihugu gifite ugihagarariye mu Rwanda ariko ufite icyicaro muri Uganda. U Rwanda narwo rufite uruhagarariye mu Buhindi.

Nyuma y’aho Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu muri Mutarama uyu mwaka, iki gihugu cyemeye kugira ambasade yacyo mu Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yari muri iki gihugu akabonana na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, uyu muyobozi yemereye u Rwanda inkunga y’imiti ikoreshwa mu buvuzi ifite agaciro ka miliyoni 2 z’amadorali, impano ya miliyoni 1 y’Amadorali yo kugura ibikoresho byo kwa muganga, n’inguzanyo yo kubaka umuhanda Huye-Kibeho ingana n’amadorali miliyoni 81.

-5792.jpg

Ku bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda kivuga ko cyanditse imishinga yavuye mu Buhinde ingana na 66 ifite agaciro k’amadorali miliyoni 317.5, ni ukuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2016.

Muri uru ruzindo rwa Visi Perezida Hamid Ansari azasoza kuri uyu wa Kabiri, biteganyijwe ko ibihugu byombi binasinyana amasezerano atatu, arimo ubufatanye mu gutwara abantu mu by’ikirere hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, amasezerano ashyiraho Ikigo gishinzwe iterambere ry’abikorera hagati y’ibihugu byombi, no kwemeranya ibijyanye no kuvanaho za Visa ku badipolomate na Pasiporo.

-5793.jpg

Ifoto y’u Rwibutso

2017-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Ubwanditsi 07 Mar 2024
Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Ubwanditsi 13 May 2016
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Ubwanditsi 20 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Ubwanditsi 24 Dec 2017
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?
POLITIKI

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

Ubwanditsi 30 May 2017
Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC
IMIKINO

Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC

Ubwanditsi 01 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru