• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ruharwa Dr Vincent Bajinya wihishe ubutabera akiyita Vincent Brown nyuma yo guhungira mu gihugu cy’ubwongereza yavukiye mu karere ka Musanze mu mwaka wa 1952 maze arangije amashuri ya kaminuza mu buvuzi ajya gukora mu kigo cyari gishinzwe urubyaro n’imyororokere cyari kizwi na ONAPO (Office National de la Population).

Akigera muri iki kigo, mu byo yari ashinzwe hari ukugira inama abagore batwite cyangwa abaje kuringaniza imbyaro no guhugurwa aho nyuma y’iminsi bamucitseho aho kubavura yarabahohoteraga.

Mu gihe yigaga i Butare, umuco wo kunnyuzura Bajinya yabikoranaga ubugome nk’umukiga uhiga abatutsi n’abanyenduga kugeza hari uwo yanyaye mu gutwi kuziba burundu nkuko tubikesha Igicaniro TV. 

Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda mu maboko y’akazu k’abakiga b’intagondwa rwatangiraga muri 1990, Bajinya yakoze urutonde rw’abatutsi biswe ibyitso maze abagabo 20 barabajyana babakorera iyicarubozo bamwe barahagwa harimo uwaruzwi cyane Aloys Kayiranga. 

Mu gihe cya Jenoside, Bajinya yari atuye muri Rugenge mu kiyovu cy’abakene aho yari acumbitse munzu ya Kayinamura Laurent uyu akaba ari mukuru wa Karengera washakanye n’umuhanzi Cecile Kayirebwa.  Bajinya niwe wari ushinzwe kugenzura za Bariyeri muri Rugenge no gutanga amategeko. 

Vincent Bajinya yatawe muri yombi na Polisi y’Ubwongereza muri 28 Ukuboza 2006 kimwe n’abandi ba ruharwa aribo Célestin Ugirashebuja, Emmanuel Nteziryayo, na Charles Munyaneza, nkuko byari byasabwe na Leta y’u Rwanda muri Ugushyingo 2006. 

Impapuro zimuta muri yombi zamushinjaga gutegura umugambi wa Jenoside, gushishikaria abandi gukora Jenoside hagati ya 1 Mutarama 1994 na 12 Ukuboza 1994. 

Bajinya yafunzwe by’agateganyo nuko agezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rwa Wesrminster tariki ya 26 Mutarama 2007 aho yahakanye ibyaha byose yaregwaga. 

Umucamanza yemeje tariki ya 6 Kamena 2008 ko abo ba ruharwa boherezwa mu Rwanda ariko urukiko rukuru rwanga uwo mwanzuro tariki ya 8 Mata 2009 ndetse basabirwa kurekurwa. 

Tariki ya 30 Gicurasi 2013 Polisi y’Ubwongereza yongeye guta muri yombi Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja na Charles Mutabaruka. Tariki ya 21 Ukuboza 2015, urukiko rw’Ubwongereza bwanze ko boherezwa mu Rwanda. Urwo rukiko rwitwaje ko batabona ubutabera bunogeye bageze mu Rwanda. 

Muri Mutarama 2018, Umushinjacyaha Mukuru icyo gihe Jean Bosco Mutangana na Jean Bosco Siboyintore ukuriye itsinda rishinzwe gushakisha abajenosideri  bagiye mu gihugu cy’Ubwongereza bajyanye ibyavuye mu iperereza. 

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano Ben Wallace icyo gihe yatangajeko ubutabera buzatangwa nubwo byatwara igihe kirekire. Muri Nzeli 2020 ba ruharwa bose babajijwe na polisi ariko nta numwe wafunzwe. 

Ubwo yari mu Rwanda yitabiriye inama ya CHOGM2022, uwari Minisitiri w’Intebe Borris Johnson yavuze ko icyo kibazo cy’abajenosideri cyafatwa nkaho cyakemutse. 

 

2022-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Ubwanditsi 04 Feb 2025
Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2020
FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

Ubwanditsi 15 Oct 2024
Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Ubwanditsi 13 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw
Amakuru

Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw

Ubwanditsi 03 Jun 2023
Urutonde rw’ abakinnyi bagufi bakina umupira w’ amaguru
IMIKINO

Urutonde rw’ abakinnyi bagufi bakina umupira w’ amaguru

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru