• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Ubwanditsi 15 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hari ku wakabiri tariki ya 25 Kamena, ubwo ibihumbi by’urubyiruko ruturutse mu mpande zose z’igihugu rwahuriye kuri Kigali Convention Centre ku butumire bw’umuhanga wari kubigisha uko bashobora kuba “abakire” ndetse bagahabwa amafaranga amadorali 197 angana n’amanyarwanda hafi ibihumbi 195.

Ariko urubyiruko rwatunguwe ubwo bahageraga bakakwa amafaranga aho kuyahabwa babyita ko ari ayo kwinjira, bakaba barakiraga ashoboka yose hagati y’ibihumbi bine na 25 by’amanyarwanda.

Uwari inyuma y’ibyo byose ni umunyakenya wiyita “Dr” Charles Kinuthia. Inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi ndetse nabandi bose bamufashaga muri iki gikorwa cy’ubutekamutwe.  Numero bohererezagaho amafaranga yarahagaritswe urubyiruko rwizezwa ko bazasubizwa amafaranga batanze. Bagejejwe imbere y’ubutabera maze tariki ya 15 Nyakanga bangirwa gufungurwa by’agateganyo.

Charles Kinuthia yavutse tariki ya 1 Mutarama 1983, kurukuta rwe rwa LinkedIn yavuzeko yageze muri Amerika muri 2016 nyuma yo kuba muri Finland na Australia  aho yahise abona ubwenegihugu kubera gushakana n’abagore b’abanyamerika. Nkuko byatangajwe n’umwe mu bagore be yavuzeko Kinuthia atigeze agira abana..

Ku bijyanye n’amashuri ye, Kinuthia abeshya ko afite impamyabumenyi yo kurwego rwa Doctorate kandi abeshya, akaba yarabanye n’abagore batatu muri Amerika, nyuma baza kumurega ko yashakaga kubarya amafaranga. Yaregewe urukiko rwo muri Leta ya Texas akaba atemerewe gukandagiza ikirenge muri Amerika. Kithunia kandi yagiye muri Nigeria nka Pasiteri aho yasabye abakirisitu kwishyura amafaranga y’urugendo namutunga. Avuga kandi ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Finland muri Kaminuza ya Helsinki kandi bizwi ko yavuye muri icyo gihugu atarangije amashuri.

Usibye kwambura abagore yashakanye nabo, Kinuthia yashyizeho icyo twakwita nk’ikimina aho buri wese yatangaga amadorali ibihumbi 25 ngo bakazabona amadorali ibihumbi ijana nyuma y’umwaka. Barategereje nanubu amaso yaheze mu kirere ku bayatanze bagana inkiko z’Amerika.

Charles Kinuthia ni indyadya izi kubeshya abantu akabarya utwabo abizeza ibitangaza, ibi abifashwamo no kugenda hirya no hino yahura n’umuntu wese ukomeye akamusaba ifoto yarangiza akayikwirakwiza. Hari iyagaragaye ari kumwe na Perezida George Bush.

Urubyiruko rwari rwinshi cyane kuri KCC

Nguwo umutekamutwe wari uje guhindura imibereho y’urubyiruko maze inzego z’umutekano zamugeza imbere y’amategeko, ibigarasha bigasakuza ngo u Rwanda rwafashe umuhanga wari uje kuzamura imibereho y’urubyiruko. Yibeshye cyane ku Rwanda.

Perezida Kagame yaje gukomoza kuri iyi nama, ubwo yitsaga ku myitwarire ikwiriye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda, yo guhitamo igikwiriye.

Yabivuze mu kiganiro Meet The President cyamuhuje n’urubyiruko kikabera kuri Intare Arena i Rusororo

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rungana rutyo rushobora kujya mu bintu rutatekereje ku buryo rubitakarizamo n’amafaranga.

Ati “Niba dufite urubyiruko rumeze rutyo hari ikibazo kinini cyo gukemura. Gusa umuntu utazi n’aho ajya, gushuka abantu akababwira ngo, ni nka ba bandi bazaga bakavuga ngo barakiza, bakiza abantu, indwara, ubukene, bafite ubushobozi bwo kubikiza ariko ugasanga barabikiza abandi ariko bo badashobora kubyikiza ariko abantu bakiruka bakajyayo.”

“Umupolisi yagiye kureba muri hotel aho babikoreye, abona abantu buzuye aho bagera mu bihumbi hanyuma bagiye kureba, basanga hari umuntu wiyandikishije wavuze ko agiye gukora inama y’abantu 500 ariko hari haje ibihumbi bitanu by’abanyarwanda, mwe abana bato.”

Yakomeje agira ati “Abonye baje ari benshi ashyira imifuka aho ngo bashyiremo amafaranga, bakayashyiramo , uwayagujije, uwari ufite ayo nta yandi afite aragenda ajya gushyiramo amafaranga.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibishuko bya hato na hato. Ati “Nk’icyo nticyashoboraga kuba ahantu hatari ikibazo, mubitekerezeho ntimugashukwe gutyo gusa.”

Amakuru abari bitabiriye amahugurwa batanga ni uko basabwaga kwishyura aho bicara, umwanya w’icyubahiro wa 15 000 Frw n’ahasanzwe ha 4500 Frw.

Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi abateguye iyo nama ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera.

2019-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023
Icyegereranyo cyiswe ‘Burundi: Ingabo mu bibazo’ cyavuze n’akari imurori muri aba bashinzwe umutekano

Icyegereranyo cyiswe ‘Burundi: Ingabo mu bibazo’ cyavuze n’akari imurori muri aba bashinzwe umutekano

Ubwanditsi 12 Apr 2017
Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Ubwanditsi 16 Feb 2020
Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda  yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Ubwanditsi 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho  ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza
Mu Rwanda

Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Dr Frank Habineza  we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka
Mu Rwanda

Dr Frank Habineza we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka

Ubwanditsi 19 Jul 2017
Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye
ITOHOZA

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye

Ubwanditsi 03 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru