• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Ubwanditsi 16 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu nama yabereye i Génève mu Busuwisi kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, igahuza intumwa z’uRwanda, iza Kongo n’iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, impande uko ari eshatu zashyize umukono ku masezerano yo gucyura impunzi “ku bushake”, zaba iz’Abanyekongo ziri mu Rwanda, zaba n’iz’Abanyarwanda ziri muri Kongo.

Aho ikibazo kiri rero, ni uko amasezerano nk’aya atari ubwa mbere asinywe, kuko no mu nama zabereye i Goma n’i Kigali mu mwaka wa 2010, izo mpande zari ziyemeje gufasha impunzi gutaha ku bushake. Ubusesenguzi bugaragaza ko uRwanda rwubahirije ibyo rwari rwiyemeje, Kongo igakomeza guterera agati mu ryinyo, aho kwita ku kibazo cy’ abaturage bayo bahungiye mu Rwanda.

Ikigaragaza ko uRwanda rwashyize mu bikorwa amasezerano yo muw’2010, ni uko kuva icyo gihe hatahutse ababarirwa mu bihumbi, ubu bakaba baranafashijwe gusubira mu buzima busanzwe. Magingo aya ndetse haracyataha abandi, bakaza batanga ubuhamya ko batinze guhunguka kuko bari baragizwe ingwate n’abahisemo gufata intwaro, cyane cyane abibumbiye mu mutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Abategetsi ba Kongo uko bagiye basimburana ku ngoma, aho gukemura ikibazo cy’umutekano muke ari nacyo abo bantu bahunze, ahubwo imitwe yitwaje intwaro yariyongereye, harimo n’iyashinzwe cyangwa ishyigikiwe na Leta. Si ibyo gusa, kuko itotezwa rishingiye ku bwoko ryatumye Abanyekongo b’Abatutsi bakomeza guhunga, iki kibazo kikaba ari na kimwe mu byatumye havuka umutwe wa M23, uvuga ko urwanira cyane cyane uburenganzira bw’ Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

HCR ivuga ko mu Rwanda hari impunzi z’Abanyekongo zisaga bihumbi mirongo irindwi na bitanu(75.000), zihamaze imyaka irenga 20, hakiyongeraho izibarirwa mu bihumbi birindwi(7.000) zaje kuva intambara yakubura muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu mubare kandi ukomeza kwiyongera kubera intambara n’ubushyamirane byabaye akarande mu burasirazuba bwa Kongo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko itazakumira impunzi ziruhungiraho. Ikongeraho ariko ko uRwanda rudakwiye gukomeza kwikorezwa umuzigo w’impunzi z’Abanyekongo, mu gihe igihugu cyabo kidaha agaciro iki kibazo uko bikwiye, ndetse bamwe mu Banyekongo, barimo n’abategetsi, bakabita “Abanyarwanda basubiye mu gihugu cyabo”.

Nk’uko bisanzwe rero Kongo yongeye gusinya amasezerano izi neza ko itazayashyira mu bikorwa. Ikimenyetso ni uko kimwe mu by’ibanze bisabwa ngo impunzi zitahe, ari uko umutekano ubanza kugaruka aho abo bantu bari batuye, nyamara mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru intambara iraca ibintu, imitwe y’abagizi ba nabi ntisiba kuvuka, kandi Leta nta mbaraga cyangwa ubushake igaragaza bwo kubihagarika.

Umwe mu mitwe ibuza amahwemo Abanyekongo ni FDLR igizwe n’abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba waranabibye ingengabitekerezo ya jenoside mu duce igenzura. Raporo nyinshi cyanye, zirimo iza Loni, zagaragaje ko FDLR ikorana n’ubutegetsi bwa Kongo, ikaba yarahawe rugari ngo yice inakize uwo ishaka.

Niba se n’abahanyanyaje bakaguma muri Kongo badasinzira kubera FDLR ibica, ikabasahura, igasambanya abagore ku ngufu, abahunze batinyuka bate gusubira muri uko kuzimu? Abarwanyi b’iyo FDLR kandi nibo ba Ingabire Victoire bita”impunzi” zikwiye kugirana imishyikirano na Leta y’uRwanda, zikagira ibyo zemererwa kugirango zibone gutaha. Ese iyo umuntu yafashe intwaro, akiyemeza kugaba ibitero ku gihugu yaturutsemo, nk’uko FDLR ihora ibikora, uwo muntu aba agifatwa nk’impunzi? Leta y’uRwanda ntihwema gushishikariza Abanyarwana bakiri impunzi gutaha, kuko Igihugu gihora kibategeye yombi.

Twibukiranya ko “guca burundu ikitwa ubuhunzi” biri mu mahame ya RPFF-Inkotanyi ifite ijambo mu buyobozi bw’uru Rwanda. Abadataha bafite impamvu zabo bwite, ariko biganjemo abasize bakoze ibyaha mu Rwanda, bakaba batinya ubutabera. Abo nabo ntibahejwe mu gihugu cyabo, kuko “ibyaye ikiboze irakirigata”.

Amasezerano avuguruye yo gucyura impunzi amaze gushyirirwaho umukono i Génève, ateganya ko mu kwezi kumwe abarebwa n’ayo masezerano bazahurira i Naïrobi muri Kenya, bakareba uko yatangira gushyirwa mu bikorwa. Ese Kongo izaba yashoboye gukemura ikibazo cy’umutekano, mu gihe ahubwo ababikurikiranitra habi bavuga ko bafite ubwoba ko uruvangitirane rw’ingabo z’amahanga, abacancuro n’imitwe yitwaje intwaro, rushobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi mu burasirazuba bwa Kongo?

Mu by’ukuri gucyura impunzi muri ibi bihe birasa n’ibidashoboka. Ku ruhande rw’u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri ufite impunzi mu nshingano, Marie Solange Kayisire. Kongo yari ihagarariwe na Minisiriri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, naho ku ruhande rwa HCR hari Umuyobozi wayo,Filippo Grandi, ari nawe watumije iyi nama.

2023-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Ubwanditsi 05 Mar 2024
Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Ubwanditsi 16 Feb 2018
U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 19 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR
Mu Mahanga

Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR

Ubwanditsi 09 Jan 2017
Ebola iravuza ubuhuha  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Mu Mahanga

Ebola iravuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ubwanditsi 09 May 2018
Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 
INKURU NYAMUKURU

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ubwanditsi 19 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru