• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Ubwanditsi 09 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku munsi w’ejo twabagejejo inkuru ivuga ibijyanye n’inama y’ikitaraganya ya RNC yatumiwe na Kayumba Nyamwasa aho bamwe mu bayoboke buwo mutwe w’iterabwoba basigaye kuri Kayumba bayitabiriye bavuye hirya no hino.

Iyo nama yaranzwe no kutumvikana ku buryo bushoboka byerekana aho RNC igera isenyuka nuko Kayumba Nyamwasa n’umujinya mwinshi abibutsa ko ariwe ubahatse kandi ushaka aragenda kuko n’abandi bagiye.

Yagize ati ‘’Nabutumiye mbizeye sinshaka abadufatanya n’udukundi twa Thabitha Gwiza,  Sgt Jean Paul Turayishimye ndetse na Leta ya  Kigali ; Nimutanyubahira ko ndi umuyobozi w’ihuriro munyubahire ko mwansanze ahondi kandi mbafiteho ububasha nk’umuntu wabatumiye bamwe akaba ari nu bwambere mugeze muri iki gihugu mubikesha RNC ‘’

Mu mpaka zaranze iyo nama, abayoboke  berekanye impungenge n’ibibazo by’urusobe biri muri RNC cyane cyane isezererwa rya Jean Paul Turayishimiye benshi bemeza ko ritubahirije amahame n’amategeko agenga ihuriro abandi bati Jean Paul Turayishimiye nahabwe imbabazi akubitwe icyuhagiriro.

Mu kubasubiza Kayumba Nyamwasa yagize ati ‘’Ihuriro si umuntu kandi ntiwaha imbabazi utazisabye, ibyo Jean Paul Turayishimye yakoze ni urukozasoni kubera kujya ku mbuga duhuriyeho akahavugira kandi akahandikira n’ibitari ngombwa ‘’

Ku kibazo cya Rutabana, Kayumba Nyamwasa yavuzeko yababajwe n’ibura rye ariko ko mu Kinyarwanda bavuga ngo uwiyishe ataririrwa.  Mu kubatera ubwoba Kayumba yabibukijeko ntawarushije Theogene Rudasingwa gukora, ngo ariko yikuye mu ihuriro RNC nawe azi ibyamubayeho. Yavuzeko Rudasingwa Theogene yabuze, aheruka kuvugwa akiri muri RNC.

Abitabiriye iyo nama bemeje ko Kayumba yari afite umujinya w’umuranduranzuzi ariko nanone akagaragaza ubwoba bwinshi yigamba ko aho ibintu bigeze ntawe bakwiye kwinginga.  Yongeye kwikoma by’umwihariko icyo yise komite ya Kampala ko utitandukanya nayo azahura n’uruva gusenya ndetse aracikwa yigamba ko muri Uganda ahafite ijambo kandi ahafite abantu bakomeye biteguye gushyira mu bikorwa ibyo yabasaba byose.

Muri iyi nama kandi, Kayumba Nyamwasa yasezereye  burundu bamwe mu bari bahagarariye RNC muri Canada; muri abo harimo Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor muri Canada, Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba umubitsi mu karere ka Windsor,  Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada na  Jean Paul Ntagara,umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada.

2019-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Kinshasa haranuka uruntu runtu  : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Kinshasa haranuka uruntu runtu : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Ubwanditsi 27 Jul 2024
Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Ubwanditsi 26 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Ubwanditsi 06 Dec 2019
‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali
INKURU NYAMUKURU

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje
Amakuru

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru