• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza

Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza

Ubwanditsi 18 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha, cyane mu guteza cyamunara baragirwa inama yo kureka iyi ngeso kuko nibitaba ibyo bitazabahira nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye nyuma y’inkuru twabagejejeho igaragaza amanyanga aherutse gukorwa muri cyamunara zabereye mu Mujyi wa Kigali ndetse umwe mu bahesha b’inkiko akaba yarafatiwe mu cyuho agambanira nyiri umutungo wari ugiye gutezwa icyamunara ngo bamuhe ruswa awugabanyirize agaciro hirengagijwe expertise yakozwe.

Nyuma y’inkuru Rushyashya yabagejejeho kuri uyu wa Kane, itariki 17 Gicurasi 2018 ifite umutwe ugira uti: “Nyarutarama: Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo”, minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yahise agira icyo avuga kuri iyi nkuru abinyujije kuri twitter agira inama abakora amanyanga mu bikorwa byo kurangiza imanza.

Minisitiri Busingye akaba yagize ati: “Abo aribo bose bakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha, cyane mu guteza cyamunara, amahitamo basigaranye ni amwe gusa: kubireka/kubivaho, naho ubundi ntibizabahira.”

Ibi kandi minisitiri w’ubutabera akaba yari aherutse no kubibwira abahesha b’inkiko b’umwuga mu nama yagiranye nabo kuwa 11 Gicurasi, aho yabibukije umuhesha w’inkiko ukenewe mu gihugu.

Aha yagize ati: “Umuhesha w’inkiko dushaka ni uteza cyamunara hakaboneka amafaranga yo kwishyura n’uwaterejwe cyamunara akagira icyo asigarana. Ntabwo wigeze urahirira guhinduka ibyago ku muntu wagize ibyago byo guterezwa umutungo cyamunara.’’

Mu 2015 bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga nabwo banenzwe imikorere mibi inyuranyije n’amategeko ndetse bituma abagera kuri 21 baregerwa Minisiteri y’Ubutabera.

Amakosa bakunze gukora ngo ni ayajyanye n’umwuga nk’uko Minisitiri Busingye yabigaragarije abari mu kiganiro yagiranye nabo na none kuwa 02 Ukwakira 2015.

Minisitiri Busingye yagize ati “Hari abatamanika amatangazo ya cyamunara, abagurisha ibintu muri cyamunara ntibahe amafaranga asigaye uwagurishirijwe imitungo nyuma yo kwishyura uwatsinze”.

Andi makosa yavuzwe ni nko kurangiza urubanza ku gihe kitateganyijwe n’amategeko, kudaha agaciro gakwiye igitezwa cyamunara no kutamenyesha icyamunara uwishyuzwa cyangwa kutamenyesha cyamunara uwatsinzwe.

Umushahara muto waba ari yo ntandaro yo gushaka indonke ku bahesha b’inkiko

Ibi ni ibyatangajwe n’Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ubwo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yabahuguraga muri Mutarama 2017 ku bijyanye  n’ubu burenganzira kuko akazi kabo gafuruhare rukomeye mu kwubahiriza nk’abantu bahesha abandi ibyabo bambuwe.

Ukuriye uru rugaga yavuze ko nubwo atahamya ko barya ruswa, ngo bamwe bakora amakosa babiterwa n’uko bahabwa umushahara mukeya.

Aha umuntu akaba yakwibaza niba umushahara mukeya abahesha b’inkiko bahabwa uzajya witwazwa mu guhombya abantu n’ubundi baba basa nk’abari mu gihombo kuko ibyabo biba bigiye gutezwa cyamunara, ugasanga umutungo we uteshejwe agaciro ku bwende yishyura imyenda ya banki ntagire icyo asigarana cyo kwikenuza bitewe n’ababishinzwe bashakira indonke mu kazi bashinzwe ugasanga umutungo ubarirwa hafi miliyari y’amafaranga utejwe ku mafaranga atageze no kuri kimwe cya kabiri cyayo.

2018-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Sep 2019
Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 05 Feb 2020
Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR,  mu bihuru bya Kisoro

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR, mu bihuru bya Kisoro

Ubwanditsi 10 May 2019
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Ubwanditsi 07 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma
Mu Mahanga

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana
Mu Rwanda

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa
INKURU NYAMUKURU

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Ubwanditsi 25 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru