• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Icyizere ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika agomba gusinyirwa i Kigali

Icyizere ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika agomba gusinyirwa i Kigali

Ubwanditsi 15 Mar 2018 POLITIKI

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo i Kigali hasesekare Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, bitabiriye inama yabo idasanzwe bazasinyiramo ndetse bakanatangiza isoko rusange ryitezweho guhindura isura mu buryo ibihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo.

Iyi nama idasanzwe izaba ku wa 21 na 22 Werurwe 2018, ni intambwe ikomeye yo gushyira akadomo ku mugambi umaze imyaka itandatu wigwaho ngo uzamure ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine ubu bungana na 16%, kandi unongere uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%.

Abaminisitiri b’ubucuruzi n’izindi nzego zitandukanye bamaze iminsi banoze isinywa ry’aya masezerano, ari muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nkuko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063 no kugira ijwi rimwe nk’umugabane.

Abaminisitiri b’ubutabera n’intumwa nkuru za Leta baturutse mu bihugu byose bya Afurika, bateraniye i Kigali ngo barebe raporo zose zakozwe n’inama zabanje ko zubahirije amategeko, yaba amategeko nshinga, ashyiraho umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, amategeko mpuzamahanga kugira ngo abakuru b’ibihugu bazasinye ku masezerano atunganye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yatangaje ko nubwo ibiganiro bitararangira hari icyizere ko amasezerano ashyiraho isoko rusange azasinywa.

Yagize ati “Magingo aya uko tubibona turatekereza ko hano i Kigali tuzabona ibihugu bishobora gushyira umukono kuri aya masezerano ku munsi w’inama y’abakuru b’ibihugu, ndetse birenze umubare wa ngombwa kugira ngo ayo masezerano abe yakitwa ko asinyweho n’ibihugu bihagije, kugira ngo hakurikireho cya cyiciro cyo kuyemeza.”

Mu biganiro byahuje abaminisitiri b’ubucuruzi hari bimwe mu bihugu byavuze ko bitazasinyira i Kigali muri uku kwezi ariko bizabikora nyuma, ku mpamvu z’uko bizabanza kujya kuganira n’Inteko zishinga amategeko zabyo.

Minisitiri Busingye yemeza ko u Rwanda rwiteguye gusinya kuko yaba mu birebana n’amategeko, politiki n’icyerekezo, rushyigikiye ubumwe bwa Afurika n’isoko rusange rya Afurika.

Yagize ati “Rushyigikiye ko aya masezerano turimo kuganiraho ashyirwaho umukono vuba, niwo murongo u Rwanda rugira no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Comesa, ni nawo tugerageza guhurizaho ibihugu bigenzi byacu ngo byumve ko bitinze.”

Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri Afurika yunze Ubumwe (AU), Albert Muchanga, avuga ko ba Minisitiri b’ubutabera bazagenzura buri kimwe bagendeye ku mategeko kugira ngo buri gihugu kizasinye nta kangononwa gifite.

Nigeria ni kimwe mu bihugu byemeje ko bizasinya amasezerano ashyiraho isoko rusange ndetse kigaragaza n’ubushake bwo gusaba ko cyahabwa icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’iri soko.

2018-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 14 Jul 2017
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Ubwanditsi 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye
INKURU NYAMUKURU

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Ubwanditsi 20 Feb 2020
Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo
Amakuru

Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye  paradizo
POLITIKI

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Ubwanditsi 14 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru