• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Icyizere ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika agomba gusinyirwa i Kigali

Icyizere ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika agomba gusinyirwa i Kigali

Ubwanditsi 15 Mar 2018 POLITIKI

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo i Kigali hasesekare Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, bitabiriye inama yabo idasanzwe bazasinyiramo ndetse bakanatangiza isoko rusange ryitezweho guhindura isura mu buryo ibihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo.

Iyi nama idasanzwe izaba ku wa 21 na 22 Werurwe 2018, ni intambwe ikomeye yo gushyira akadomo ku mugambi umaze imyaka itandatu wigwaho ngo uzamure ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine ubu bungana na 16%, kandi unongere uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%.

Abaminisitiri b’ubucuruzi n’izindi nzego zitandukanye bamaze iminsi banoze isinywa ry’aya masezerano, ari muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nkuko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063 no kugira ijwi rimwe nk’umugabane.

Abaminisitiri b’ubutabera n’intumwa nkuru za Leta baturutse mu bihugu byose bya Afurika, bateraniye i Kigali ngo barebe raporo zose zakozwe n’inama zabanje ko zubahirije amategeko, yaba amategeko nshinga, ashyiraho umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, amategeko mpuzamahanga kugira ngo abakuru b’ibihugu bazasinye ku masezerano atunganye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yatangaje ko nubwo ibiganiro bitararangira hari icyizere ko amasezerano ashyiraho isoko rusange azasinywa.

Yagize ati “Magingo aya uko tubibona turatekereza ko hano i Kigali tuzabona ibihugu bishobora gushyira umukono kuri aya masezerano ku munsi w’inama y’abakuru b’ibihugu, ndetse birenze umubare wa ngombwa kugira ngo ayo masezerano abe yakitwa ko asinyweho n’ibihugu bihagije, kugira ngo hakurikireho cya cyiciro cyo kuyemeza.”

Mu biganiro byahuje abaminisitiri b’ubucuruzi hari bimwe mu bihugu byavuze ko bitazasinyira i Kigali muri uku kwezi ariko bizabikora nyuma, ku mpamvu z’uko bizabanza kujya kuganira n’Inteko zishinga amategeko zabyo.

Minisitiri Busingye yemeza ko u Rwanda rwiteguye gusinya kuko yaba mu birebana n’amategeko, politiki n’icyerekezo, rushyigikiye ubumwe bwa Afurika n’isoko rusange rya Afurika.

Yagize ati “Rushyigikiye ko aya masezerano turimo kuganiraho ashyirwaho umukono vuba, niwo murongo u Rwanda rugira no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Comesa, ni nawo tugerageza guhurizaho ibihugu bigenzi byacu ngo byumve ko bitinze.”

Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri Afurika yunze Ubumwe (AU), Albert Muchanga, avuga ko ba Minisitiri b’ubutabera bazagenzura buri kimwe bagendeye ku mategeko kugira ngo buri gihugu kizasinye nta kangononwa gifite.

Nigeria ni kimwe mu bihugu byemeje ko bizasinya amasezerano ashyiraho isoko rusange ndetse kigaragaza n’ubushake bwo gusaba ko cyahabwa icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’iri soko.

2018-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika

Ubwanditsi 24 May 2018
Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Ubwanditsi 01 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba
HIRYA NO HINO

Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.
Amakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Ubwanditsi 11 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru