• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

Ubwanditsi 05 Nov 2018 UBUKUNGU

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 11 ku Isi, mu gushyiraho gahunda n’uburyo bugamije korohereza abaturage kubona serivisi z’imari.

Byatangajwe muri Raporo ‘The 2018 Global Microscope’ yasohowe n’itsinda rikora ubushakashatsi ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye (Economist Intelligence Unit).

Iyi raporo nshya, yagenzuye uburyo ibihugu 55 hirya no hino ku Isi byorohereza ababituye kugerwaho no gukoresha serivisi z’imari.

Inzobere zasuzumye ibitandukanye birimo iterambere ry’ibigo by’imari nk’amabanki, guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kwishyura kuri za gasutamo, udushya mu ikoranabuhanga rigamije koroshya iby’imari, imitangire y’inguzanyo n’ibindi.

Ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda rwaje ku mwanya 11, rukaba urwa mbere muri Afurika n’amanota 62 %. Uwo mwanya ruwusangiye na Afurika y’Epfo.

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagituye kugera kuri serivisi z’imari ni Colombia n’amanota 81, ikurikirwa na Peru naho Uruguay ni iya gatatu.

Ikindi gihugu cyo muri Afurika kiza ku mwanya wa hafi ni Tanzania iri ku mwanya wa 14 ku isi, Nigeria ya 19 na Kenya ya 23.

Bimwe mu byatumye u Rwanda ruza imbere harimo ingufu rushyira mu bukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage mu bijyanye n’imari, ubufatanye hagati y’ibigo bya Leta n’urwego rw’abikorera, gushyigikira imishinga mito y’ikoranabuhanga igamije koroshya serivisi z’imari, guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari n’ibindi.

Icyakora, iyi raporo igaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo serivisi z’imari zigere kuri bose nk’aho imibare ya Banki y’Isi yo mu 2017, igaragaza ko 36 % by’abaturage ari bo bafite konti za banki, mu gihe 31 % ari bo bafite konti zo kubitsa no kubikuza mu bigo by’itumanaho (Mobile Money).

Raporo igaragaza ko bikigoye gufunguza konti ya banki ku bantu baba mu bice by’icyaro, kuba nta mategeko ahamye y’uburyo amakuru y’ikoranabuhanga yerekeye abakiliya abikwa, ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’imari ndetse n’abagore bake bagaragara mu byo kwihangira imirimo.

Sierra Leone niyo iza ku mwanya wa nyuma kuri iyi raporo, mu bihugu byagenzuwe n’amanota 22%.

2018-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Ubwanditsi 24 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RBC yaburiye abibeshya ko SIDA yaranduwe
Amakuru

RBC yaburiye abibeshya ko SIDA yaranduwe

Ubwanditsi 14 Feb 2024
Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD
Mu Rwanda

Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru