• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Ubwanditsi 03 Apr 2020 UBUKUNGU

Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika (agera muri miliyari 104 Frw), azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, gikomeje kwibasira Isi.

Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.

IMF ivuga ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu bukungu ziri kugaragara, bikazagera no ku cyerekezo cya hafi ibihugu byari bifite. Gusa abayobozi bihutiye gushyiraho ingamba zo gufasha kwirinda no kugabanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Byitezwe ko aya mafaranga azunganira ingufu z’ubuyobozi mu guhagarika igabanuka ry’ubwizigame mu mafaranga y’amahanga akenerwa, no kunganira ingengo y’imari mu kongera amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gukumira icyorezo no kugabanya ingaruka cyagira ku bukungu. Aya mafaranga kandi byitezwe ko asembura izindi nkunga z’amahanga, cyane cyane mu buryo bw’impano.

Nyuma y’ibiganiro byemerejwemo ayo mafaranga, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya IMF, Tao Zhang, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, ku buryo byari kugira ingaruka ku mafaranga igihugu cyinjiza n’ayo gikeneye gukoresha.

Ubwo Coronavirus yatahurwaga mu Rwanda, hafashwe ingamba zo kuyikumira zirimo gufunga imipaka, ingendo n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, ku buryo ingaruka za Coronavirus zageze ku bikorwa byose bibyara inyungu. Bitewe n’ibibazo bijyana n’iki cyorezo no kuba nta wamenya igihe kizarangirira, ingaruka zishobora gukomeza kwiyongera.

Zhang yakomeje ati “Inkunga ya IMF binyuze mu nguzanyo zihutirwa izafasha mu kugabanya igitutu COVID-19 ikomeje gushyira ku bucuruzi, ubukerarugendo n’ububiko bw’amafaranga y’amahanga akenerwa mu ivunjisha, kandi izatanga ubushobozi bukenewe cyane mu rwego rw’ubuzima, ku ngo n’ibigo byagizweho ingaruka n’ibi bibazo. Ikwiye kandi kuba nk’intangiriro y’abaterankunga.”

IMF inatanga inama ko mu mikoreshereze y’imari, amafaranga aba akwiye kwifashishwa mu bintu byihutirwa, ariko ntihanibagirane izindi nzego z’ingenzi mu buzima bw’abaturage.

Aya mafaranga yemejwe mu gihe umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wageze ku bantu 82.

Ku rwego mpuzamahanga, abamaze kwandura Coronavirus bamaze kurenga miliyoni imwe, abamaze gupfa ni ibihumbi 53 naho abamaze gukira ni ibihumbi 212.

Src: IGIHE

2020-04-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 200$ zo guteza imbere ubuhinzi n’inganda

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 200$ zo guteza imbere ubuhinzi n’inganda

Ubwanditsi 24 Jul 2018
U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije
Amakuru

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?
Amakuru

Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?

Ubwanditsi 25 Nov 2022
Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément
Mu Mahanga

Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément

Ubwanditsi 31 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru