• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)
Edwin Avila ubwo yasozaga isiganwa ari ku mwanya wa mbere

Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)

Ubwanditsi 27 Feb 2019 IMIKINO

Umunya Colombia Edwin Avila ukinira ikipe ya Israel Cycling Club yegukanye agace Rubavu- Karongi.

Ni agace ka kane mu irushanwa rizenguruka u Rwanda. Abasiganwa uyu munsi bahagurutse i Rubavu mu Burengerazuba, banyura mu Karere ka Rutsiro berekeza i Karongi muri iyo Ntara. Bagenze intera y’ibilometero 102 na metero 600.

Mbere y’iri siganwa, twaganiriye na Mugisha Samuel wari witezwe ko ashobora kuba umunyarwanda wa mbere wegukanye agace muri siganwa, atubwira ko bishoboka ariko bigoye kubera amakipe ahanganye bari guhatana.

Yagize ati “Uduce twa mbere twari dukomeye kuko hahise hajyamo ikinyuranyo cy’iminota myinshi, iminai isigaye bizadusaba imbaraga nyinshi kuko sinkeka ko iminota twayikuramo, tuzagerageza turebe ko hari uduce twakwegukana kuko hano hari amakipe akomeye.”

Saa ine zuzuye ni bwo abakinnyi 74 bari bahagrutse mu mujyi wa Rubavu, aho bari bagiye kwerekeza I Karongi banyuze mu karere ka Rutsiro, aho bagombaga gusiganwa ku ntera ya Kilometero 102,6.

Bakimara guhaguruka Turek wa Israel Cycling Academy n’Umufaransa Guglielmi bagerageje gusohoka mu gikundi ubwo bari bamaze kugenda Kilomtero ebyiri, ariko igikundi gihita kibagarura.

Bamaze kugenda Kilomtero 10, Mugisha Samuel n’abandi bakinnyi 10 bahise bava mu gikundi, Mugisha agerageza no kuyobora isiganwa wenyine ariko abandi barongera baramugarura, batangira kuyobora isiganwa ari abakinnyi 12 imbere.

Muri Kilomtero 42 z’isiganwa Guillonnet Adrien na Kangangi Suleiman bagerageje kuva mu itsinda ryari riyoboye, ndetse banasiga abandi amasegonda 11, gusa ntibyatsinze kuko igikundi cy’abakinnyi 12 cyaje kubagarura.

Ubwo batangiraga guterera Congo Nil mu karere ka Rutsiro, abakinnyi bane barimo Mugisha Samuel, Edwin Avila Vanegas, Torres Muino Pablo na Araujo Bruno wa Bai Sicasal baje guhita batangira kwanikira aabandi, ndetse baza no gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 3 n’amasegonda 55.

Binjiye mu mujyi wa Karongi imbere hakiri batatu, mu gihe Araujo Bruno yari yasigaye, maze Edwin Avila aza gutanga abandi kurenga umurongo, aho yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 37 n’amasegonda 32.

Nyuma y’isganwa hakurikiyeho gutanga ibihembo mu byiciro bitandukanye

Edwin Avila yishimira intsinzi

Edwin Avila yishimira intsinzi

Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wa Israel Cycling Academy yambitswe umwenda utangwa na Skol nk'uwegukanye agace

Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wa Israel Cycling Academy yambitswe umwenda utangwa na Skol nk’uwegukanye agace

Yabanje aracurura ashira inyota

Yabanje aracurura ashira inyota

Merhawi Kudus yakomeje kwambara Maillot Jaune

Merhawi Kudus yakomeje kwambara Maillot Jaune

Pablo Torres Muiño wa Interpro Cycling Academy, yahembwe na Cogebanque nk'umukinnyi urusha abandi guterera imisozi

Pablo Torres Muiño wa Interpro Cycling Academy, yahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi urusha abandi guterera imisozi

Du Plooy Rohan wa Pro-Touch yahembwe nk'uwarushije abandi kwambuka imirongo iba yashyizwe mu isiganwa hagati

Du Plooy Rohan wa Pro-Touch yahembwe nk’uwarushije abandi kwambuka imirongo iba yashyizwe mu isiganwa hagati

Kuri uyu wa kane abasiganwa baraba bakina agace ka gatanu, aho bahaguruka i Karongi basoreze i Musanze ku ntera ya Kilometero 138,7

Uko bakurikiranye mu gace Rubavu-Karongi

1 ÁVILA Edwin Israel Cycling Academy 2:37:32
2 TORRES Pablo Interpro Cycling Academy ,,
3 TESFOM Sirak Eritrea 0:03
4 MUGISHA Samuel Dimension Data for Qhubeka ,,
5 LOZANO David Team Novo Nordisk 0:05
6 GUILLONNET Adrien Interpro Cycling Academy ,,
7 MUNYANEZA Didier Benediction Excel Energy ,,
8 FEDELI Alessandro Delko Marseille Provence ,,
9 DEBESAY Yacob Eritrea ,,
10 NATAROV Yuriy Astana Pro Team 0:09

Urutonde rusange kugeza ubu, n’iminota abakurkkira barushwa na Merhawi Kudus

1 KUDUS Merhawi Astana Pro Team 13:48:19
2 TAARAMÄE Rein Direct Energie 0:17
3 BADILATTI Matteo Israel Cycling Academy 0:45
4 AGUIRRE Hernán Interpro Cycling Academy 1:00
5 TESFOM Sirak Eritrea 4:14
6 GEBREMEDHIN Awet Israel Cycling Academy 4:29
7 LOZANO David Team Novo Nordisk 4:40
8 KANGANGI Suleiman Kenya 4:56
9 DEBESAY Yacob Eritrea 8:17
10 MUNYANEZA Didier Benediction Excel Energy ,,
11 CONTRERAS Rodrigo Astana Pro Team ,,
12 BELLICAUD Jeremy France 9:36
13 MULUBRHAN Henok Eritrea 9:41
14 NATAROV Yuriy Astana Pro Team 9:48
15 ARERUYA Joseph Delko Marseille Provence 9:54
16 NDAYISENGA Valens Rwanda 10:04
17 STALNOV Nikita Astana Pro Team 10:23
18 MANIZABAYO Eric Benediction Excel Energy ,,
19 LAGAB Azzedine Algeria 10:43
20 TORRES Pablo Interpro Cycling Academy 11:02

Aya ni andi mafoto yaranze isiganwa

JPEG - 170.2 kb
Mugisha Samuel ni we munyarwanda waje imbere y’abandi
JPEG - 110.7 kb
Mugisha yari muri bane bamaze umwanya munini bari imbere basize abandi ubwo bendaga gusohora

JPEG - 204.2 kb
Kamwe mu dusozi duteye amabengeza gateyeho icyayi
JPEG - 194.3 kb
 Src : KT

2019-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024
Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 29

Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 29

RUSHYASHYA 03 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze
Mu Mahanga

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije
Mu Mahanga

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Ubwanditsi 08 Oct 2016
Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 17 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru