• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16

Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16

Ubwanditsi 13 Jun 2019 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi mu mukino wa Baskteball yatangiye neza mu mikino y’akarere ka gatanu igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya FIBA Africa U-16 kizabera muri Cap-Vert, inyagira iya Uganda amanota 96-36 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu muri Petit Stade i Remera.

Ni umukino wahuje ibihugu byombi mu cyiciro cy’ingimbi guhera saa 19:00, ukurikiranye n’uwo Uganda yari imaze gutsindamo u Rwanda mu bangavu.

U Rwanda rwakiriye iyi mikino y’akarere ka gatanu yatangiye ku wa Mbere, aho izasozwa ku wa Gatandatu, ruhataniye na Uganda umwanya umwe wo guhagarira akarere mu mikino ya nyuma ya Afrobasket U-16 izabera muri Cap-Vert.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, ingimbi z’u Rwanda zagaragaje urwego ruri hejuru cyane, zitsinda amanota 26-6 mu gace ka mbere ndetse n’amanota 25-5 mu gace kabiri.

Uganda yagerageje kuzamura amanota mu gace ka gatatu ibifashijwemo n’abarimo Jonathan Kasilisimbi na Joseph Lokol Sagal, yinjiza 13 mu nkangara mu gihe u Rwnada rwo rwatsinzemo 28.

Mu gace ka kane k’umukino, Uganda yarushwaga amanota 56 y’ikinyuranyo, yagerageje kugarira cyane, ikipe y’u Rwanda yongera kubabonamo amanota abiri hashize umunota umwe n’igice bakina aka gace ka nyuma.

Abanyarwanda batari bake bari muri Petit Stade i Remera, bari banyotewe no kubona ikipe y’u Rwanda igeza amanota 100 muri uyu mukino dore ko yageze kuri 93 habura umunota umwe n’amasegonda 10, ariko itsindamo amanota atatu gusa ya Ishema Kevin yabonetse hasigaye amasegonda 50, umukino urangira u Rwanda rutsinze 96-36.

Ishema Kevin yatsinze amanota 20 muri uyu mukino, Mutabazi Pacifique atsindamo 19 mu gihe Murenzi Kizito Romain yatsinzemo 15. Umukinnyi wa Uganda watsinze menshi ni Jonathan Kasilisimbi watsinze amanota 10.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Murenzi Yves, yavuze ko yashimishijwe n’uko abakinnye be bitwaye muri uyu mukino, bagaragaza ishyaka ridasanzwe.

Ati” Twari dufite ishyaka ryinshi kandi twifuzaga gutsinda uyu mukino. Twari tuzi ko Uganda ifite ingufu nyinshi tuza twiteguye. Turabyimiye cyane kandi no mu mukino ukurikiyeho ni byo dushaka gukora.”

Murenzi yavuze ko nta kwirara kuko Uganda ishobora kubihimuraho mu mukino bazongera guhuramo, ahamya ko gutsinda uyu mukino byafashije abakinnyi be guhorera bashiki babo batsinzwe mu cyiciro cy’abangavu.

Ati “Twizeye ko twabonye itike byaba ari ukwirara kandi na bo bashobora kudutsinda nk’uko twabatsinze. Ni ukugaruka na none tugashyiramo ishyaka, tukongera gushaka intsinzi tugashimisha abanyarwanda cyane ko twari dufite umujinya ko bashiki bacu batsinzwe, twagombaga kubahorera.”

Bitewe n’uko muri iki cyiciro cy’ingimbi hitabiriye ibi bihugu bibiri gusa, amakipe yombi azongera guhura ku wa Gatandatu, aho Uganda niramuka itsinze u Rwanda hazarebwa ku kinyuranyo cy’amanota batsindanye mu mikino yabahuje, urusha undi abone itike imujyana mu mikino ya nyuma izabera i Praia muri Cap-Vert.

Elvis Frank Tumusiime wa Uganda yubura amaso ngo ashyire umupira mu nkangara

Aya Ahamed wo mu Misiri yasifuye uyu mukino ari kumwe na Ntela Christian

Shamah Suubi agerageza gushyira umupira mu nkangara, abakinnyi b’u Rwanda bazamura amaboko ngo bamuzibire

U Rwanda rwatsinze Uganda ruyirusha

Muhizi Ngoga (4) na Ntaganira Cyusa (13) bashimira Mutabazi Pacifique (6) wari umaze gutsinda amanota abiri

Abakinnyi b’u Rwanda bazibira uwa Uganda washakaga kubatambutsaho umupira

Petit Stade yarimo abanyarwanda batari bake baje gushyigikira ikipe y’igihugu

Abakinnyi b’u Rwanda bagiye gusuhuza aba Uganda nyuma yo kubatsinda

Src : IGIHE

2019-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ubwanditsi 22 Sep 2021
Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Ubwanditsi 13 Mar 2023
Afrobasket: Mali na Misiri zageze ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutsinda umukino wa mbere

Afrobasket: Mali na Misiri zageze ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutsinda umukino wa mbere

Ubwanditsi 03 Aug 2019
Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Ubwanditsi 24 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Valens Ndayisenga  ararira ayo kwarika nyuma yo  kudatwara shampiyona
Mu Rwanda

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Ubwanditsi 05 May 2019
Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye
Mu Rwanda

Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye

Ubwanditsi 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru