• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

 
You are at :Home»Amakuru»Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Editorial 18 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo usomye ibinyamakuru by’urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI iyoborwa n’uwitwa Generali Abel Kandiho, wibaza niba ababyandika badafite ikibazo mu mutwe, kuko urwango bafitiye u Rwanda rwonyine rutagombye gutuma bavuga amahomvu n’ibihimbano bigaragaza ubuswa bwinshi.

Urugero rwa hafi, ni ibyatangajwe n’ikitwa Chimpreports, aho kivuga ngo..” mu mwaka wa 2014 Ambasaderi Vincent Karega (ubu uhagarariye uRwanda muri RDC), yirukanywe shishi itabona muri Afrika y’Epfo, aho yari ahagarariye uRwanda” Iki ni ikinyoma giteye isoni, kuko Ambasaderi Karega yahagarariye uRwanda muri Afrika y’Epfo kuva muw’2011 kugeza muw’2019 ahamagariwe ubundi butumwa. Ntiyahawe amasaha 72 ngo abe yavuye Pretoria nk’uko aba bamamazabinyoma babivuga, ahubwo yari ashoje inshingano ze neza, ndetse mbere yo kugaruka mu Rwanda abategetsi ba Afrika y’Epfo baramushimira, banamusezeraho neza mu cyubahiro kimukwiriye.

Chimpreports ntiyagarukiye aho, kuko yahimbye inyandiko yitiriwe uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi muri RDC, Nyakwigendera Delphin Kahimbi. Iyo baruwa itarigeze ibaho na rimwe, ngo yasabaga Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, kutemera kwakira Vincent Karega nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda I Kinshasa. Icya mbere, iyi baruwa iba mu bitekerezo bya Gen Kandiho na Museveni gusa, yitiriwe umuntu wapfuye, kuko nyine adahari ngo abanyomoze. Icya kabiri, ntaho byabaye ko ukuriye urwego rw’iperereza aha amabwiriza umukuru w’igihugu cyane cyane mu bijyanye na dipolomasi.Icya gatatu, ibaruwa y’ibanga(confidential letter), yandikiwe umukuru w’igihugu, niwe ishyikirizwa wenyine kandi ntitangwaho kopi 6, nk’uko iki gihimbano kibigaragaza!!

Ambasaderi Karega akigera muri RDC inyangabirama zavugije induru ngo niyirukanwe muri Kongo, kubera ko yari yagaragaje ibinyoma zirirwa zibeshyera uRwanda. Perezida Tshisekedi yabyimye amatwi,kuko azi neza aho ukuri kuri.

Abasesenguzi bahamya ko imyitwarire igayitse y’ ubutegetsi bwa Uganda yerekana ko buri mu batishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC. Impamvu umuntu akaba yayishakira ku bintu nka 3, uretse ko ari na byinshi kurushaho. Icya mbere, Perezida Tshisekedi akimara gutorwa yatangiye ibikorwa byo guhashya imitwe yitwara gisirikari iri ku butaka bwa RDC, ndetse inatakaza abarwanyi batabarika. Muri iyo mitwe harimo ishyigikiwe ikanaterwa inkunga na Uganda, nka FDLR, RNC,FLN, CNRD, RUD-Urunana n’abandi bicanyi bahora bashaka kugirira nabi u Rwanda. Icya kabiri, kuba u Rwanda na RDC bibanye neza bitera ishyari ubutegetsi bwa Uganda, by’umwihariko Perezida Museveni ubwe, kuko yumvaga Perezida Tshisekedi yajya mu mateshwa ya “munyangire”, akayoboka politiki y’ inzangano nk’iya Kabila yasimbuye na Museveni ushaje wanduranya. Icya gatatu, Perezida Museveni yababajwe n’itsindwa ry’uwitwa Martin FAYULU,yifuzaga ko yaba Perezida wa RDC akajya amukoresha ibyo ashaka,birimo gusahura umutungo wa Kongo, no guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Ni nayo mpamvu za Chimpreports zirirwa zamamaza ubuswa n’ubusazi bwa Fayulu, wasaranye ibitutsi no gusiga icyaha ku Rwanda , kugera n’aho yemeza ko rushaka “komeka” Minembwe ku butaka bwarwo. Ariko se utagera we ntanagereranya?! Niba Minembwe iri mu bilometero bisaga 500 uvuye ku mupaka w’uRwanda na RDC, umuntu atekereza ate ko u Rwanda rwifuza ”komeka” Minembwe ku butaka bwarwo?!!.Erega za Chimpreports zikajyaho zikogagiza ngo Martin Fayulu ni umunyapolitiki w’ igitangaza.

Uko byagenda kose, gusebanya kw’ibinyamakuru bya CMI ntibizakuraho ishema n’ijambo u Rwanda rufite ku rwego rw’isi. Aho guta umwanya byenyegegeza urwango, byagombye kumenya impamvu shebuja Museveni afatwa nk’ inkundamugayo itakigira ibitegerezo mu ruhando rw’amahanga.

2020-10-18
Editorial

IZINDI NKURU

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Editorial 08 Jan 2019
Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Editorial 29 Mar 2022
Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Editorial 24 Sep 2018
#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

Editorial 26 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru