• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Ubwanditsi 01 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo urebye abantu iyi mitwe y’iterabwoba imaze gutakaza mu bitero igaba ku Rwanda, baba abapfuye n’abafashwe mpiri, wibaza impamvu batabona ko inzira y’intambara bahisemo ari iz’abarimbura, aho kubageza ku butegetsi nk’uko babyibeshya. Abasesenguzi ariko basanga nka ba Kayumba Nyamwasa bazi neza ko ibyo barimo ari ukwikirigita ugaseka, ko ntacyo bakora ku ngabo z’uRwanda, ubugome bwo kwicishiriza abantu mu mashyamba ya Kongo bakabukorera gushaka amaramuko, aho birirwa basaruza amafaranga mu mpunzi z’Abanyarwanda n’abandi banzi b’uRwanda, ngo bari ku rugamba.

Ibi rero hari na bagenzi babo batangiye kubibona, nka Sixbert Musangamfura uri no mu bashinze RNC, nyuma yo gushwana na Kayumba Nyamwasa akajya mu kitwa New RNC, nacyo cyaje guhinduka ISHAKWE, anabereye umunyamabanga mukuru. Mu kiganiro aherutse kugirana na kimwe mu bitangazamakuru byibasira uRwanda, Musangamfura yareruye avuga ko abibwira ko bazatsinda intambara bashaka gushoza ku Rwanda ari inzozi zidashoboka, kuko nta mbaraga bafite, zaba iza gisirikari zaba n’iz’ibitekerezo. Sixbert Musangamfura ubu utuye muri Finland, avuga ko bagerageje guhuza amashyaka ngo barebe ko hari akabaraga byabazanira, ariko ngo birananirana kubera abagifite imyumvire ishaje cyane, ndetse no kutumvikana hagati yabo.Ati”:Ntiwaba uremerewe n’umutwaro w’imyumvire ishaje, ngo ubashe gutera intambwe”.

Iyi mvugo irasa kandi n’ iy’ uwitwa Noble Marara watorotse igisirikari cy’uRwanda amaze gutahurwaho ubujura, ubu akaba akunze kumvikana asebya ubuyobozi bw’uRwanda. Marara rero yavuze ko abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bahuzagurika cyane, bikagaragazwa n’uko ntacyo bagezeho mu myaka isaga 26 bivuruguta mu bikorwa by’ubwiyahuzi. Mu nyandiko yashyize ku rubuga “Inyenyeri News” muri izi mpera z’icyumweru, Noble Marara aravuga ko…” inzira zose bagerageje ngo bashyire igitutu kuri Leta y’uRwanda, nk’intambara, imyigaragambyo kuri za ambasade z’uRwanda mu mahanga, ibitutsi no guharabika Ubuyobozi bw’uRwanda , ntacyo zatanze, uretse gutakaza umwanya no kwicisha abantu babohereza mu ntambara bazi neza ko batatsinda…”. Noble Marara ubu utuye mu Bwongereza , agaha inama ibigarasha yo kuyoboka Inama y’Umushyikirano iba buri mwaka, ndetse na “Rwanda Days” zihuza Abanyarwanda baba mu mahanga, ngo kuko ariho honyine basigaranye batangira “ibitekerezo”.

Tukimara kumva izi mvugo za Musangamfura na Marara, twahise dutekereza ko inama za Philippe Mpayimana zaba zaratangiye gutanga umusaruro muri ya gahunda ye yo kurwanya uwiyita umunyapolitiki wese wifuza gushoza intambara ku Rwanda. Philippe Mpayimana wigeze gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika, ntibyamuteranyije n’Iguhugu nka ba Twagiramungu n’ibindi bigwiranda.

Ubu ari mu bukangurambaga yise”AMAHORO NO GUKUNDA IGIHUGU”, aho akangurira Abanyarwanda baba abo mu mahanga, baba n’abari mu Rwanda kuyoboka inzira y’uwumvikane no guhuza imbaraga mu kubaka Igihugu cyabo. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, n’ abagihanyanyaza, bazashyira babone ko kumena amaraso y’Abanyarwanda atari inzira ikwiye.

2020-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda:  Gen Kale Kayihura  yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Ubwanditsi 13 Jun 2018

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe

Ubwanditsi 13 Nov 2025
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Ubwanditsi 19 Aug 2022
Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Ubwanditsi 25 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2019
BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%
Amakuru

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Gen Kabarebe avuga ko Kayumba yananiranywe na RPF kuko yifuzaga gusahura no kwica
INKURU NYAMUKURU

Gen Kabarebe avuga ko Kayumba yananiranywe na RPF kuko yifuzaga gusahura no kwica

Ubwanditsi 04 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru