• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Ubwanditsi 25 Jan 2016 Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abaskuti rugera kuri 40 rwo mu karere ka Nyarugenge rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu ndetse rusabwa kugira uruhare mu kurwanya icyo cyaha cyane cyane batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego abakora ibyo bikorwa bibi bigayitse kugira ngo habeho kubikumira no gufata ababyishoramo.

Ubu butumwa babuhawe tariki ya 22 Mutarama mu gikorwa bariya bahagarariye bagenzi babo barimo cy’ingando y’abagize uyu muryango w’abaskuti mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyamirambo, guhera tariki ya 18 kugera kuwa 23 Mutarama.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyarugenge, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare, yabasobanuriye uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira.

Yagize ati:” Abakora iri curuzwa ry’abantu bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabashakira amashuri meza ndetse n’akazi mu bihugu by’amahanga.”

Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi, bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi.

Avuga ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira iki cyaha, IP Segatare yabwiye aba bayobozi b’abaskuti mu karere ka Nyarugenge kugira uruhare runini mu kubirwanya agira ati: “Mu biganiro bitandukanye mujya mugirana na bagenzi banyu, mujye mubakangurira kwima amatwi umuntu waza abizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo mu gihe bamenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, bajye bahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe.”

Umuyobozi w’abo baskuti mu karere ka Nyarugenge Kwisanga Janvier yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko, batari basobanukiwe ibyo by’icuruzwa ry’abantu maze avuga ko nyuma y’iyo nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge basobanukiwe kurushaho uko icyo cyaha giteye.

Yasabye bagenzi be kujya basobanurira urubyiruko icuruzwa ry’abantu icyo ari cyo, ingaruka zaryo, uko baryirinda, no kugira uruhare mu kurirwanya .

Yashoje abasaba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

RNP

2016-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura

Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura

Ubwanditsi 28 Jan 2017
 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Dec 2022
Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Ubwanditsi 27 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]
ITOHOZA

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Mar 2017
Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu
Amakuru

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Ubwanditsi 24 Mar 2023
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.
Amakuru

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ubwanditsi 25 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru