• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Ubwanditsi 22 Feb 2016 Mu Mahanga

Ikipe y’umukino w’intoki ya Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari z’u Rwanda ku itariki ya 21 Gashyantare 2016. Igikombe yagitwaye nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HBC ibitego 21 kuri 19. Ni umukino wabereye ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Ruhango (ESI) mu karere ka Ruhango

Imikino y’amajonjora yari yabaye tariki ya 20 aho ikipe ya Police HBC nabwo yitwaye neza nyuma yo gutsinda amakipe yose yahuye nayo ariyo Kibogora Polytechnic ku bitego 29-14, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye 36-16 ndetse na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’uburezi ryahoze ari KIE ku bitego 30-13. Muri ½ Police HBC yatsinze ishuri rya IPRC Kicukiro ku bitego 33-11.

Umutoza wa Police HBC Antoine Ntabanganyimana yavuze ko iyi ntsinzi bayikesha imyitozo myinshi ndetse no kuba iyi kipe ihora ishyigikiwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku buryo icyo bakeneye cyose bagihabwa.

Yakomeje avuga ko kuba abakinnyi bumvira ndetse bagashyira mu bikorwa inama z’umutoza nabyo byatumye bitwara neza kugeza batwaye igikombe. Twabibutsa ko n’igikombe giherutse cyitiriwe Intwari z’u Rwanda ndetse n’icya Shampiyona nabyo biri mu maboko ya Police HBC. Ntabanganyimana Antoine akaba avuga ko intego bafite ari ugutwara n’igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki ya 5 Werurwe 2016.

Naho muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere Police FC yo yanganyije n’Amagaju igitego 1-1, ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 21 . Umukino ukaba warabereye ku Kibuga cya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe.ku cyumweru tariki ya 21 Gashyantare.

RNP

2016-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora

Ubwanditsi 18 Mar 2020
Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

Ubwanditsi 23 Jun 2016
Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi muri Kigali

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi muri Kigali

Ubwanditsi 23 Aug 2016
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Ubwanditsi 30 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abacungagereza 36 birukanwe kubera guta akazi
Mu Rwanda

Abacungagereza 36 birukanwe kubera guta akazi

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo
Mu Rwanda

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi
Mu Rwanda

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 18 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru