• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017 Amakuru

Police FC yatsinze Musanze FC 1- 0 Ku cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 ubwo hakinwaga umukino wo ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, Police FC yakinnye n’ikipe ya Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane , mu karere ka Musanze, iyitsinda igitego 1-0 ; bituma iyobora urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryinshi ryo gushakisha ibitego hakiri kare. Ikipe ya Police FC yagaragazaga imbaraga nyinshi mu gutera amashoti menshi agana mu izamu rya Musanze FC.

Ku munota wa cumi n’umunani Mico Justin yateye ishoti rikomeye kubw’amahirwe make umupira unyura ku ruhande rw’igiti cy’izamu rya Musanze FC ; na yo yakinishaga imbaga nk’ikipe iri ku kibuga cyayo.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe igize amahirwe yo kwinjiza igitego kuko cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga ; ndetse ikipe ya Police FC ikomeza kurusha ikipe ya Musanze FC ; ariko umuzamu wa Musanze akomeza gukuramo amashoti menshi ya ba rutahizamu ba Police FC.

Nyuma yo kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso ; Biramahire Christophe yaje gutsindira Police FC igitego cya mbere ku munota wa mirongo irindwi na gatanu. Musanze FC na yo yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ariko abinyuma ba Police FC bakomeza guhagarara neza bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Police FC y’ igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ndetse ikipe ya Police FC igahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, Umutoza wa Police FC SENINGA Innocent aganira n’Itangazamakuru yagize ati,” Amanota 3 y’uyu munsi twari tuyakeneye kugira ngo turebe ko twafata umwanya wa mbere.Ndashimira abakinnyi uburyo bitanze ,ndashimira n’abandi dukorana ndetse n’Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda baduhora hafi.”

Shampiyona ibaye isubitswe kubera abakinnyi bagiye mw’ikipe y’Igihugu. Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9. Ikurikiwe n’amakipe atatu ari yo : AS Kigali,Rayon Sport na APR FC . Zose zinganya amanota 07.Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa ikipe ya Police FC yakira Rayon Sport FC kuri Sitade ya Kicukiro.

2017-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Ubwanditsi 28 Jan 2025
Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena

Ubwanditsi 16 Mar 2023
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18

Ubwanditsi 07 Sep 2022
APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse

APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse

Ubwanditsi 05 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!
Amakuru

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye
IMIKINO

Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye

Ubwanditsi 22 May 2018
Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana
Mu Mahanga

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Ubwanditsi 15 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru