• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Editorial 26 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Musanze FC yo mu ntara y’amajyaruguru yatangaje ko umukinnyi wo hagati mu kibuga wasoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ahita ahabwa nimero 5.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Musanze FC, mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021 nibwo bashyizeho amafoto agaragaza uyu mukinnyi ari kumwe n’umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide uzwi nka Trump bashyira umukono ku musazerano y’impande zombi.

Iyi kipe kandi yemeje ko uyu mukinnyi yaraye yumvikanye n’uyu mukinnyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, bagize bati “Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo yagiranye ibiganiro bya nyuma n’ubuyobizi bwa Musanze FC, yemera gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.”

Amran asinyiye ikipe ya Musanze FC nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo avuye muri APR FC, uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye arimo Police FC na AS Kigali.

Amakuru ava mu karere ka Musanze kandi aravuga ko uyu mukinnyi yamaze kwemererwa kuzaba ariwe Kapiteni w’iyi kipe utarabona umutoza mukuru.

Undi wari usanzwe muri iyi kipe wongerewe amasezerano ni Muhire Anicet uzwi nka Gasongo yemeye kugumana na Musanze FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Imurora Japhet wasezeye ku mupira w’amaguru akinira iyi kipe we yagizwe umutoza w’ikipe nto ya Musanze FC.

Musanze FC kandi amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso nawe yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri ayitoza, biteganyijwe kandi ko muri iki cyumweru aribwo bari butangaze umutoza mukuru.

Amahirwe menshi y’umutoza uzaza mu ikipe ya Musanze FC ni Francis Kimanzi watozaga Mathare United yo mu gihugu cya Kenya.

Harerimana Gilbert wari usanzwe ari umutoza w’abanyezamu nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

2021-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Editorial 02 Jul 2021
Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Editorial 13 Jan 2021
Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Editorial 12 Nov 2022
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Editorial 03 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru