• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abasenateri babiri bo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, barimo Senateri Jim Inhofe wo mu ishyaka ry’aba-Républicains uhagarariye Leta ya Oklahoma na Senateri Mike Enzi bahuje ishyaka, we uhagarariye leta ya Wyoming.

Perezida Kagame wari kumwe na madamu, bakiriye izi ntumwa za rubanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, zageze mu gihugu ziturutse muri Tanzania. Zaje mu Rwanda zimaze kugirana ibiganiro byihariye na Perezida John Pombe Magufuli.

Senateri James ‘Jim’ Mountain Inhofe w’imyaka 82 ni umuntu ukomeye muri Komisiyo ya Sena Ishinzwe ibidukikije n’ibikorwa remezo no muri komisiyo ishinzwe igisirikare. Ahagarariye Leta ya Oklahoma muri Sena guhera mu 1994.

Senateri Michael ‘Mike’ Bradley Enzi w’imyaka 73, we ni Perezida wa Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari, akaba ahagarariye Leta ya Wyoming guhera mu 1997. Iyo Komisiyo ayihuriramo na Bernie Sanders wahatanye na Hillary Clinton ashaka guserukira ishyaka ry’aba- Démocrate mu matora ya Perezida aheruka.

Aba basenateri bombi baheruka mu Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize, nabwo bakaba barakiriwe na Perezida Kagame. Bari mu itsinda ry’abasenateri batandatu b’aba- Républicains ryari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, bayobowe na Senateri Jim Inhofe ubwe.

Mu 2009 nabwo baje mu Rwanda, baganira na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye mu bya gisirikare, haba mu birebana n’amahugurwa, ibikoresho bya gisirikare no gushyiraho Ishuri rya Gisirikare (Rwanda Defence Academy). Icyo gihe banashimye umusanzu u Rwanda rukomeje gutanga mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Senateri Enzi, ahuje imyumvire na Perezida Donald Trump ku ngingo zimwe na zimwe zirimo imihindagurikire y’ibihe, nk’aho yashyigikiye umwanzuro wo kwivana mu masezerano ya Paris, agena uburyo bwo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya 2°C ariko intego ikaba ko iki gipimo kigera hasi ya 1.5°C muri iki kinyejana.

Ayo masezerano ateganya uburyo amahanga afatanya mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, n’inkunga ya miliyari 100 z’amadolari ya Amerika yo gutera inkunga imishinga igamije kurengera ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ritangiza ikirere no gushyigikira urugendo rugana ku bukungu butangiza ibidukikije.

Ba Senateri Enzi na Inhofe bashyigikiye cyane Perezida Trump mu kwivana muri ayo masezerano bafataga nk’ashobora kuba umuzigo ku banyamerika. U Rwanda rwo rwayemeje burundu, ndetse Ministiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta aheruka gutangaza ko ruzayubahiriza nta kabuza.

Muri Kamena uyu mwaka, Senateri Enzi yasohoye itangazo ashima Perezida Trump, avuga ko ubuyobozi bwari bwaremeje ko Amerika ijya muri ayo masezerano butagishije inama Inteko Ishinga Amategeko kandi ari ko ariko Itegeko Nshinga ribiteganya.

Yakomeje agira ati “Amasezerano ya Paris ateganya byinshi bizaduturukaho, ahubwo akarekera ibindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, hanze y’ikibazo mu myaka myinshi. Yari amasezerano mabi kuri Amerika.”

Senateri Enzi yanasinye ku ibaruwa yari irangajwe imbere na ba Senateri James Inhofe, bandikiye Perezida Trump bamusaba kwivana mu masezerano ya Paris.

Bavugaga ko kutivanamo byabangamira umugambi bafite wo kuvanaho burundu gahunda ubutegetsi bwa Obama bwari bwaratangije, igamije kwimakaza ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije (Clean Power Plan).

Aba basenateri banyuze mu bihugu byinshi

Senateri Inhofe na Enzi baje mu Rwanda baturutse muri Tanzania, igihugu bajyanyemo n’itsinda sena gukurikirana ibibazo birebana n’ibidukikije cyane cyane ibyanya bibungabunzwe, amashyamba n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Nyuma y’ibiganiro byitabiriwe na Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania, Dr Inmi Patterson, ba Senateri Inhofe na Enzi bashimiye Perezida Magufuli kuba yaremereye Abanyamerika ngo bashore imari muri icyo gihugu gikungahaye ku mitungo kamere.

Abo basenateri kandi kuwa Mbere bari mu Burundi, aho kuri uwo wa 9 Ukwakira bagiranye ikiganiro na Perezida Pierre Nkurunziza, cyibanze ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu kugarura amahoro mu gihugu.

Ku cyumweru ho bari muri Jordanie muri Aziya, aho babonanye n’umwami Abdullah II bakaganira ku bufatanye bukwiye hagati y’ibihugu byombi no kurushaho kwagura ubutwererane, baganira no ku kibazo cy’impunzi zo muri Syria n’ingaruka zigira ku bukungu bw’icyo gihugu.

-8316.jpg

Senateri James ‘Jim’ Mountain Inhofe w’imyaka 82 na Senateri Michael ‘Mike’ Bradley Enzi w’imyaka 73

-8321.jpg

-8318.jpg

-8319.jpg

-8320.jpg

Photo : Village Urugwiro

2017-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’’Urubyiruko m’Urugendo ‘Walk to Remember ‘ rutanga ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko  [ Yavuguruwe ]

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’’Urubyiruko m’Urugendo ‘Walk to Remember ‘ rutanga ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 08 Apr 2017
Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru

Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru

RUSHYASHYA 14 Sep 2026
Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Ubwanditsi 03 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Andrew Muganwa yitabye Imana
ITOHOZA

Andrew Muganwa yitabye Imana

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje
Amakuru

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Ubwanditsi 30 May 2022
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ubwanditsi 18 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru