• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Mu minsi mike ishize nibwo mu binyamakuru hirya no hino hakwiriye amakuru avuga ko mu ntangiriro za Werurwe, Museveni yahuye na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Bivugwa ko uyu mugore yamugaragarije ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifitanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iyo sano ishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye by’iki gihugu bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.

Museveni yemereye Kagame ko yahuye na Mukankusi

Mu ibaruwa ndende itangazamakuru  rifitiye kopi yatangajwe kuri uyu wa Kabiri na The New Vision, Museveni yandikiye Perezida Kagame amwemerera ko yahuye n’abantu bari mu mutwe utavuga rumwe n’u Rwanda ariko ko umubonano wabo wabaye bitunguranye.

Atangira agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”

Yakomeje agira ati “Uyu mugore uzwi nka Mukankusi, ntekereza ko umuzi, ntabwo twari twarigeze duhura mbere.”

Museveni yabwiye Kagame ko kugira ngo ahure na Mukankusi byagizwemo uruhare n’umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko wakunze kuzajya amubwira ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha.

Ngo uwo muntu wo muri NRM yabwiye Museveni ko uwo mugore ashaka kujya kumureba ari kumwe na Eugène Gasana, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma i Ntare, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire ibintu bibi byabereye mu Rwanda birimo n’urupfu rw’umugabo we.

Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”

Museveni yavuze ko yahakaniye uyu mugore ubufasha kuko ngo ibibera mu Rwanda ari ibibazo by’imbere mu gihugu birureba rwo ubwarwo, ko kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu ari bibi.

Gasana we ngo yamubwiye ko adakorana na RNC ahubwo ko yagiye muri Uganda kugira ngo afashe umugore witwa Wolfson wari warirukanwe muri Uganda kugira ngo agaruke akomeze ibikorwa bye by’ubugiraneza.

Ngo Gasana yamubwiye ko hari umuryango w’Abayahudi akorana nawo ndetse ngo ushobora kuba ari nawo ufasha Wolfson mu bikorwa bye.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko yanagiranye ibiganiro na Rujugiro ugaragara nk’uwinangiye ku kuba yahagarika ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’itabi muri Uganda.

Ngo yamubwiye ibijyanye no gufasha Kayumba Nyamwasa mu buryo bw’amafaranga, undi ashimangira ko nubwo yafunga ubucuruzi bwe muri Uganda afite ibindi bikorwa mu bihugu bigera ku munani ku buryo yabona amafaranga yo kuboherereza.

Yakomeje avuga ko Rujugiro yamuhakaniye kuba hari amafaranga aha Kayumba Nyamwasa cyangwa se ko yaba ari mu bikorwa bya Politiki.

Ati “Niba akiri ikibazo ku Rwanda, uburyo bwa nyabwo ni ukwifashisha inkiko za Uganda rukagaragaza umwanzuro ku birego by’iterabwoba hanyuma imitungo ye igafatirwa.”

Biheruka gutangazwa ko Charlotte Mukankusi yahawe Pasiporo y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye we yahagaritswe mu nshingano mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga.

2019-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Ubwanditsi 09 May 2019
Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Ubwanditsi 09 Feb 2020
Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Ubwanditsi 31 Oct 2024

2 Ibitekerezo

  1. Barame
    March 20, 20198:05 am -

    Iyi baruwa irajimije. Abasaza bakwiye kuyisoma bitonze byaba ngombwa ikaba yasubizwa cg ntisubizwe. Biraboneka ko ibyo U Rwanda ruvuga kuri Uganda byose ari ukuri kuko no muri iyi baruwa babyemera ndetse banihenura ahubwo bashaka kugaragaza ubwinshi bw’izo nkozi z’ibibi n’ibisa n’urwishingikirizo rw’ubuhunzi no kurema uwo mutwe w’abagizi ba nabi.

    Murakoze.

    Subiza
  2. Sam
    March 20, 20192:39 pm -

    Ariko his excellency yaragowe..

    Noneho aba bayobozi bose leta iha akazi are just pretenders curtailing out taxi payers money .

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yafashe  abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge
Mu Rwanda

Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 18 Apr 2017
Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye
INKURU NYAMUKURU

Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 14 Apr 2020
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye
INKURU NYAMUKURU

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Ubwanditsi 15 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru